Amakuru

Musanze:Abarwaye imidido baracyahabwa akato

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze bafite indwara y’imidido(Podoconiosis),  bavuga ko bahabwa akato , ngo aho bamwe mu baturanyi babo badashobora no kubaha ukuboko mu kuramukanya cyangwa se gusangira nabo.Ibintu ubuvuzi butangaza ko iyi ndwara indwara iterwa n’utuyoka duto cyane tuba mu butaka twaruma umuntu tukamusigamo ibishorobwa byatwo umubiri we utashobora guhangana natwo ngo utwice agahera ko arwara iyo ndwara.

Mukamazera Joselyine ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 26, atuye mu murenge wa Kimonyi, kuri ubu ahabwa ubuvuzi mu kigo kitwa  Heart and Sole Africa, HASA, gikorera muri Saint Vincent Muhoza, avuga ko n’ubwo ahabwa ubuvuzi ariko agikorerwa ihezwa n’akato ibintu bituma ndetse adashobora no kwitabirira amwe mu matsinda agamije kubyara umusaruro nk’ibimina.

Yagize ati: “Njye rwose urabona ko nkiri muto, umwana w’umukobwa ufite imyaka 26, nafashwe ngeze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, kuri ubu ntabwo ari umuntu wese ushobora kwemera ko dusangira cyangwa se yicarane nanjye, kuko bazi ko nshobora kubanduza ubu burwayi bw’imidido, nyamara sinjye wabyiteye, ibi bintu rero birankomeretsa cyane, reba nawe kuba mfite iyi myaka yose ntagira umuhungu w’inshuti, ubundibaza niba nzabona umugabo bikanshobera kuko uwo nkunze wese ahita yigendera ngo ntazamwanduza imidido, kandi amafaranga ndayafite ariko kubona uwo dusangira ni ikibazo”.

Uyu mukobwa akomeza avuga ko iyi ndwara hari bnshi bagifata iyi ndwara nk’amarozi

Yagize ati: “ Ubundi iyo ugifatwa n’ubu burwayi , utangira gutekereza ko abaturanyi bagutambitse amarozi, nta mupfumu cyangwa umuvuzi gakondo ntazi aho atuye njya kwivuza , ari nyuma y’aho menyeye amakuru ko hari ikigo kivura imidido kuri ubu ngenda noroherwa ubu nivuriza kuri Heart and Sole Africa, ndasaba ko abantu bumva ko imidido ari indwara nk’izindi , ikindi bareke kuyitiranya n’amarozi, bareke guha akato abarwayi b’imidido”.

Uwizeyimana Jeanne ni Umuyobozi wa gahunda muri HASA, avuga ko ngo n’ubwo kuri we atemeza ko indwara y’imidido ishobora gukira kubera ubumuga n’ibikomere isigira abayirwaye, asaba abarwaye imidido kuyivuza hakiri kare kuko ngo iyo umurwayi  yitaweho izo ngaruka zose zigabanyuka, agasaba abantu kujya bayisuzumisha mu gihe cyose bumva hari ibimenyenso bibagaragayeho.

Yagize ati “Njye ntabwo nshobora kwemeza ko ,kugeza ubu indwara y’imidido ikira burundu, ariko nk’iyo batugannye hakiri kare, haba impinduka, ndasaba ko buri wese umaze kubona ibimenyetso, akwiye guhita agana iki kigo, kuko byaragaye ko abivuje mbere haba impinduka kandi bigabanya n’ingaruka umuntu aterwa n’uburwayi bw’imidido”.

Ikindi Uwizeyimana Jeanne yongeraho ngo ni uko abaturage bakwiye gutandukanya indwara y’imidido n’amarozi.

Yagize ati: “ Bamwe mu baturage muri kano gace bakunze kwitiranya imidido n’amarozi, ibi bintu usanga bikurura n’amakimbirane m,u miryango, abandi bikabatera ubukene kubera guhora bazera hose bashakisha icyakiza uwabo, byagaragaye ko muri kano gace cyane nko mu mirenge ya Kinigi na Nyange, ubutaka bw’aho bubamo utuyoka duto cyane ari na two ntandaro ya buriya burwayi, ndasaba rwose ko abantu bakwivuza mbere yo kwitoranya ibintu”

Bimwe mu bimenyetso by’indwara y’imidido mu gihe ugifatwa; harimo kugira umuriro, kuribwa mu dusabo tw’intanga ku mugabo cyangwa kubyimba inturugunyu (lymph nodes), kubyimba amaguru, kubyimba imyanya myibarukiro y’inyuma cyangwa ashobora no kubyimba urwagashya n’umwijima igihe iyo ndwara ikomeje kwiyongera.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyo gitangaza ko iyi ndwara iramutse igaragaye kare cyane, umurwayi ashobora gukurikiranwa akaba yakira burundu ariko kuko iboneka yaramaze kurengerana ngo biragorana uretse ko umuntu avurwa akaba yakoroherwa ndetse akagira ngo yarakize ariko iyo yongeye kugenza bya birenge bye hasi twa tuyoka turagaruka bigatuma indwara iba mbisi kurenza mbere.

Iki kigo kandi gitanga inama ko buri wese akwiye kwambara inkweto mu rwego rwo gukumira indwara y’imidido n’izindi zandurira mu butaka, ikindi si byiza guha akato uwagaragayeho indwara y’imidido.

Mu  Rwanda indwara y’imidido ikunze kugaragara cyane mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse n’Akarere ka Nyagatare; mu bindi bice by’igihugu igenda ihagaragara gake.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko abarwaye imidido mu Rwanda kuri ubu basaga 6000, kandi bitabwaho.