Amakuru

Musanze:Abarokotse bagatuzwa mu mudugudu wa Kiryi, babangamiwe no kutabona ubwatsi bw’inka borojwe

Yanditswe na Rwandayacu.com

Bamwe mu barojotse Jenoside yakorewe Abatutsi  mu mwaka wa 1994, bagatuzwa mu mudugudu wa Kiryi, Uherereye mu murenge wa Muhoza,Akagari ka Kigombe,  Akarerere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe no kutagira  ubwatsi bw’inka borojwe, bagasaba ko bahabwaaho gutera ubwatsi.

Aba batura baturage bavuga ko bakimara gutuzwa muri uriya Mudugudu hari igisigara cy’akarere cyari kibakikije , aha ngo akaba ariho bakuragaubwatsi bw’inka zabo ariko ngo nyuma y’imyaka isaga 15 bakuramo ubwatsi batunguwe no kubona ngo akarere karashyizemo rwiyemezamirimo, agateramo ubwatsi, ndetse ngo ku buryo n’iyo inka itarabukiyemo igashokoraho abacisha amande.

Umwe mu borojwe inkayo kumufasha kwiteza imbere no guhindura imibereho utuye muri uyu mudugudu, Nyirahabimana Chantal yagize ati: “Twishimira ko tugenda dufashwa mu buryo bwose kugira ngo tube neza ariko ikibazo dufite kuri ubu ni ikijyanye n’izi nka tworojwe, twajyaga twahira ubwats muri iki gisigara kidukikije ariko nyuma y’imyaka isaga 10 twahiramo ubwatsi kuko nta handi tugira ho kuba twatera ubwatsi, twifuza ko baduha igice kimwe tugateramo ubwatsi”.

Ana Mukankubito nawe yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi atuzwa muri kiryi, avuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha kubona aho gutera ubwatsi kandi ngo harahari.

Yagize ati: “ Ahandi nabonye hari aho batuje mu midugudu abarokotse cyangwa se abandi banyarwanda bahabwa urwuri, ariko twebwe ho usanga izi nka zizadupfira ubusa, akarere rero ubutaka budukikije tubona nta kindi bumara, gusa ntitwavuguruza  akarere ariko nako nigashishoze yenda niba twe tudafite ubukode baduhe igice kimwe, iki mibazo twakigejeje ku buyobozi bw’akarere ka Musanze twaranditse n’ubu amaso yaheze mu kirere, ubu inka zacu zitunzwe n’ubwatsi twahira ku nkengero z’imihanda”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na bwo buvuga ko iki kibazo nabwo bukizi ariko ko ngo mu gihe cyo gutuza iriya miryango muri Kiryi batabahaye aho gukura ubwatsi nyuma yo kuboroza inka ngo bikure mu bukene, ngo bakaba bagiye gushakira igisubizo ikibazo cy’inka bahawe, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobal abivuga

Yagize ati: “Bahawe aho gutura ndetse barorozwa, ntabwo rero bigeze basaba aho kororera, tuzi ko banditse ibaruwa basaba ko rwiyemezamirimo avamo, gusa kubera ko rwiyemezamirimo yahakodesheje ubwo yenda  twazareba icyo amasezerano yagiranye n’akarere avuga , twazahera hariya yenda tubaha aho bashyira ubwatsi niba nabo twabasaba kugira icyo bigomwa bakajya babona ubwatsi bw’inka zabo”.

Kugeza ubu umudugudu wa Kiryi, utujwemo imiryango igera kuri 15, ikaba iikomeje kugaragaza ibibazo binyuranye, hari inyubako zishaje n’ibindi.