Amakuru

Musanze: Abarerera muri Top Most  bavuga ko abana babo  bahabwa ubumenyi n’uburere bishimishije.

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo ku ishuri ryitwa Top Most School riherereye mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, hatangwaga impamyabushobozi ku bana barangije amashuri y’inshuke bagera kuri 72, ababyeyi baharerera bavuga ko bishimiye amasomo ahabwa abana babo , ndetse bakanongera ho ko iri shuri ryaje rikinewe, kuko ngo bakoraga ingendo bajya gushaka aho bigishiriza abana babo.

Umwana wo kuri Top Most School aba azi kuvuga neza indimi (foto rwandayacu.com)

Iri shuri rihereye mu kagari ka   Kabeza muri Cyuve kubera ko abaturage bo  muri aka gace bari mu nkengero y’umujyi wa Musanze , ngo Top Most yarafashije babona aho bigishiriza abana babo mu buryo butabagoye mu ngendo nk’uko umwe babyeyi baganiriye na rwandayacu.com yabivuze

Yagize ati: “Top Most School ni ikigo cyaje hano tugikeneye cyane , reba nawe iyi misozi yo muri Cyuve ni bwo itangiye gusa n’iturwa , abana bacu bajyaga kwiga ku karinzi na bwo bafite imyaka 7, nta shuri ry’inshuke ryabaga hano, ariko twariruhukije tubonye Top Most, abana bacu bariga hafi , bafata amafunguro ku ishuri, mu gihe abishoboye babajyanaga mu bigo byo mu mujyi wa Musanze, bakabagemurira ibiryo na bwo kuri moto, urumva rero udafite aya moto igeza umwana ku ishuri ntiyari kwirirwa avuga ngo arajyana umwana mu y’inshuke, none aho Top Most yaziye umwana ariga mu y’inshuke akahakomera amashuri abanza, twifuza ko yazazana n’ay’isumbuye”.

Abana bakase umugati bari kumwe n’abayobozi b’uburezi ku ishuri n’umurenge ewa Cyuve (foto rwandayacu.com)

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko Top Most School yahaye abana babo uburere n’ubumenyi ,aho kugeza ubu umwana wiga muri Top Most School aba ari intyoza  mu kuvuga indimi , kugira isuku no kuba yamenya kwitegurira amafunguro igihe asanze nta muntu mukuru wo ,uyamutegurira, ikindi ngo ni uko umwana wize kuri Top Most aba azi kubahiriza igihe,Uyu mubyeyi arasaba bagenzi be kohereza abana kuri Top Most

Yagize ati: “Hari bamwe  mu babyeyi baheza abana babo mu ngo bitwaje ko ibiciro mu mashuri yigenga bihanitse , ntabwo kuri Top Most ariko bimeze kuko minerivali ku mwana hano ni amafaranga make , kandi iki kigo ntabwo ari nka bya bindi byiriza abana mu mayira ngo ngaha umubyeyi yabuze ayo kwishyura, oya uraza hano ukavugana n’ubuyobozi ubundi ukagenda wishyura make make uko ushobojwe”.

Abana bo mu mashuri y’inshuke bahawe impamyabushozi (foto rwandayacu.com)

Umukozi w’umurenge wa Cyuve ushinzwe uburezi  Uwitonze Annonciata avuga ko na we  yishimira uruhare rwa Top Most  School kuko ni ikigo gikurikiza gahunda za Leta zijyanye n’uburezi, aho kugeza ubu ni yo wajya hose muri sisiteme usanga umwana yanditswemo.

Yagize ati: “ Ndashimira ababyeyi baje kurerera hano iki gikorwa barimo  uyu munsi bahawe impamyabushobozi, uyu ni umusingi ababyeyi murasabwa gukomeza ubufatanye mu burezi mukomeza kwita ku bana , mubaha ibikoresho n’ibindi bikenerwa kandi n’ubuyobozi bw’igihugu buzakomeza kubaba hafi , dushyigikiye ibikorwa bya Top Most ndetse n’abandi bose bifuza kuzana icyateza imbere ubumenyi bw’umwana w’Umunyarwanda tuzamushyigikira kuko ubumenyi n’isoko y’iterambere n’amahoro”.

Kuradusenge Fabienne , Umuyobozi wa Top Moste  School avuga ko igikorwa nk’iki bagitegura mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abana gukomeza kugira umuhate mu kwiga no kubereka ko babashyigikiye mu gikorwa cyo kwiyongera mu bumenye

Yagize ati: “Ndashimira ababyeyi mwese mwazanye abana ngo barererwe hano , nkaba kandi nkomeza kubasaba ubufatanye twubaka y’amashyiga 3 agizwe n’umwana , umurezi n’umubyeyi, murasabwa gukomeza kujya mubaha inama no kubakosora ntibibe tererera  iyo”.

Umuyobozi wa Top Most School Fabienne (foto rwandayacu .com)

Akomeza agira ati “ Mubarinde ibishobora kubarangaza cyane ko tugiye mu biruhuko,ndabashimira kandi umuhate mushyiramo mu gikorwa cyo kuzindura abana baza ku ishuri no kubacyura ni iby’igiciro gikomeye, abarezi namwe ndabasaba gukomeza gutanga ubumenyi bujyana n’uburere, mushyira umuhate mu masomo mutanga kugira ngo dukomeze dutange umusaruro mwiza”.

Uyu muyobozi avuga kandi ko yishimira imiyoborere myiza yatumye umwana wese ahabwa uburere n’ubumenyi , kandi yishimira umutakano mu gihugu  kuko ni wo utuma bagera ku bikorwa nka biriya

Yagize ati: “Nta mutekano nta mashuri ntitwakwicara gutyo uko duteraniye hano ndabasaba rero gukomeza gushyigikira gahunda nziza za Leta  yacu zigamije guteza imbere umuturage”.

Abana barangije amashuri y’inshuke kuri Top Most School (foto rwandayacu.com)

Top Most School  ryafunguye imiryango ku wa 18/10/2020 ritangirana abana 30 kugeza ubu rifite abasaga 600 n’abarimu bagera kuri 18 , abana bahigira ni abo mu mashuri y’inshuke ndetse n’abanza.

Uwakumva akeneye ubufasha ashaka inama cyangwa se kuhazana umewana yahamagara kuri iyi numero 0782763411 wayihamagara  kuva sa kumi n’imwe za mugitondo kugera nimugoroba.

Kugeza ubu  mu Murenge wa Cyuve habarurwa ibigo 30 by’amashuri yigenga mu gihe harimo ibigo 8 bya Leta.