Musanze:Abakobwa babyariye iwabo bakomeje gushimira Heart of Nature
Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais
Ubwo batwaraga igikombe cy’Umurenge Kagame Cup 2025 ku rwego rw’akarere ka Musanze batsinze abo mu murenge wa Gataraga;abakobwa babyariye iwabo bitabwaho n’umuryango Heart of Nature, ukorera mu murenge wa Cyuve, aba bakobwa babyariye iwabo bavuga ko bishimira ibikorwa ugenda ubagezaho.
Bishimiye igikombe batsindiye
Aba bakobwa babyariye iwabo ngo bariho mu buzima bw’umwijima aho bumvaga batava no mu ngo iwabo , ahubwo ngo bamwe babagaho batunzwe n’agahinda ndetse n’amarira,nk’uko Umuhoza Marceline yabibwiye rwandayacu.com
Yagize ati: “Njye nshimira Heart of Nature, kuri ubu yatubaye hafi cyane, itwigisha kubungabunga ibidukikije , ubu itwigisha umwuga ku buryo mu minsi iri mbere nzaba ndi umugire ushoboye kwitrwanaho kuko nkimara guterwa inda nyuma yo kubyara nta iizere cy’ubuzima nari mfite, ariko ubu meze neza ni yo ntadoda cyane ko aribyo ndimo kwiga natubura imbuto za Avoca n’ibindi”.
Ibidukikije ni umutima w’isi
Akomeza agira agira ati: “ Sinabura gushimira Perezida wacu Paul Kagame waduteguriye iri rushanwa ndetse turaryegukanye, gahunda nuko tuzagera ku rwego rw’igihugu byose bizashoboka”.
Kuba Umuryango Heart of Nature warakoze igikorwa cy’indahyikirwa kandi bishimangirwa na Byukusenge Pascasie ngo yari yarihebye adashobora no guseka n’umunsi n‘umwe
Yagize ati: “Ubu Heart of Nature ni yo idufasha gukomeza kubaho neza, ni ho nkura ibintunze harimo ibiribwa n’ibindi nkenera harimo amavuta umwambaro, ikindi ni uko kugeza ubu nasobanukiwe ko ibidukikije ari ubuzima, ndetse nkanishimira uburyo njyewe mfashwa kwidagadura nkina umupira n’indi myitozo ituma mbasha gukomeza kubaho neza”.
Abayobozi bafunguye umukino (Foto rwandayacu.com)
Umuyobozi wa Heart of Nature Bwana Hakizimana Fabrice, avuga ko intego y’uriya muryango ari ugusubiza bariya bakobwa babyariye iwabo ikizere cyo kubaho no gukomeza kwiteza imbere ndetse no kumenya kubana neza n’ibidukikije, babibungabunga.
Yagize ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema kwita ku Banyarwanda, by’umwihariko ategura aya marushanwa kugira ngo abaturage bishime bari hirya no hino, mu byukuri aba bagore babyariye iwabo nabonye babayeho mu buzima bubi kuko nyuma yo kubyarira iwabo ababyeyi bagenda batererana natwe nka Heart of Nature turabafata tubigisha imyuga itandukanye kugira ngo nabo biteze imbere”
Umuyobozi wa Heart of Nature Hakizimana Fabrice (foto rwandayacu.com)
Uyu muyobozi akomeza ashimira bariya bagore batsinze ikipe ya Gataraga kuri penaliti 4-3, ibintu afata nk’ishema rikomeye kuri bo, ku buryo ngo no mu mahanga bashobora kuzajya gukinira yo, ikindi kandi ashimira ubuyobozi bw’intara n’akarere bakomeje kubashyigikira.
Ibyishimo byari byose nyuma yo gutsinda ikipe y’abakobwa ya Gataraga (foto rwandayacu.com).
Uyu muryango wa Heart of Nature ukorera mu murenge wa Cyuve, ukaba wita ku bidukikije aho batubura imbuto ziribwa harimo avoka n’ibindi.