Amakuru

Musanze:Ababana bahuje ibitsina barinubira akato bahabwa  mu muryango Nyarwanda

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu bakundana bahuje ibitsina (aba bakaba bazwi ku izina ry’abatinganyi),  bo  mu Karere ka Musanze ,bavuga ko bakorerwa ihohoterwa n’abaturanyi babo    mu muryango Nyarwanda bagahabwa akato muri rusange, ibintu bituma batabaho mu buzima bwisanzuye.

Umwe mu bagabo bo mu mujyi wa Musanze ubana na mugenzi we bahuje ibitsina twahaye izina rya Kayogera, avuga ko yavutse kuri we yiyumvamo ko ari umugore bityo akaba yumva yishimiye kubana n’umugabo mugenzi we kandi bagakorana imibinano mpuzabitsina, ariko ngo aho atuye no mu matsinda abamo usanga bamuha akato.

Yagize ati: “Ni ko navutse nkura niyumvamo ko nkwiye gukundana n’umugabo nkanjye tugakorana imibonano mpuzabitsina kuko numva bimereye neza ariko akato duhabwa cyangwa abakobwa babana bahuje ibitsina, hano muri Musanze,  karenze agahabwa n’abarwayi ba SIDA kuko  kuri bo ubu karagabanutse ;niyo mpamvu natwe dukundana mu ibanga, ngo tutabura aho dusaba amazi yo kunywa”.

Umwe mu bagore ubana na mugenzi we bahuje igitsina mu mujyi wa Musanze twahaye izina rya Mukazebedeyi akaba atuye mu murenge wa Muko we avuga ko iyo ajoranye imibonano mpuzabitsina n’umugore mugenzi we yumva ari byiza kurusha uko abonana n’umugabo, bityo ngo ni yo mpamvu kuri we nk’uko yakuze yumva ari umugabo yahisemo kwigaragaza nk’umuntu wavutse akisanga gutyo ariko ngo iyo bugorobye abagore bagenzi be baramuhunga ngo atabafata ku ngufu, ubundi bakamuteragirana bamuganiraho nk’igihe bari mu muganda cyangewa se mu bukwe .

Yagize ati: “Umugabo yandambagije mfite umukobwa mugenzi wanjye twajyaga dukorana imibonano mpuzabitsina, nashatse kugira ngo nzabyare, ariko umugore mugenzi wawe iyo mukorana imibonano mpuzabitsina uraryoherwa cyane, abaduga akato rero baraturenganya kuko turi abantu nk’abandi, ahubwo abaturanyi bacu bakwiye kumenya ko natwe dufite uburenganzira nk’abantu, kandi uduhaye akato akabihanirwa”.

Mukazebedeyi akomeza avuga bamufata nk’ikirumbo nyamara kuri we ntawe ajya ahutaza, kandi ngo ashimishwa no kuganira, gusangira no gusohokana n’uwo bahuje igitsina

Yagize ati: “ Iyo negeranye n’umuntu duhuje igitsina (Umugore nkanjye) mba numva meze neza cyane kandi nkumva ibizungamubiri byinshi cyane kuko amarangamutima yanjye yose aba ari hejuru gusumbya iyo ndi n’umugabo, ariko aho ntuye iyo bambonye bandyanira inzara, ngo ndi ikirumbo, nifuza ko natwe twahabwa uburenganzira bwacu muri sosiyete”

Ati: “ Kuko natwe  turi abantu nk’abandi, ariko kuki umugabo asambana n’umugore ntibibe icyaha gikomeye ariko usambanye n’uwo bahuje igitsina induru zikavuga, dukeneye kurenganurwa”.

Ikindi ngo kibabaza aba bana bahuje ibitsina ngo ni uko hari bamwe mu baganga bagisita ibirenge mu kubatega amatwi nk’uko umwe mu babana bahuje ibitsina abyongeraho

Yagize ati: “Hari bamwe mu baganga bakituryanira inzara, bakaduha serivise zo kwivuza batubwira nabi, twifuza ko iki mibazo cyazigwa tugahabwa ibikoresho byo kwirinda ku gihe, yewmwe byaba ngombwa tukagira umuganga utwitaho by’umwihariko”.

Kuba ababana bahuje ibitsina bahabwa akato mu muryango kandi bagatotezwa bishimangirwa nab a mwe mu baturage nk’uko uyu Shabigaga Zacharie  mu Murenge wa Muhoza akarere ka Musanze, abyemeza  ngo nawe   asanga abakundana cyangwa se ababana bahuje ibitsina baba bakoze amahano, kandi ngo ntabwo biri mu muco Nyarwanda , ikidi ngo ni icyaha Imana yanga urunuka.

Yagize ati:  “Kubana n’umuntu muhuje igitsina ni ishyano rikomeye cyane, ni amahano, ni akaga gakomeye, ni gute umugabo ahangara umugabo mugenzi we ngo aramurongora”

Akomeza agiraati: “ Umugabo agasiga iminwa , agatereka inzara, koko ibi bintu mubona bijyanye n’umuco Nyarwanda koko , oya njye nta n’ubwo uwiyita cyangwa ukora ubutinganyi yangerera mu rugo, ibi bintu rwose Imana ibyanga kubi, ushyigikiye aba bantu nawe aba yitandukanije n’Imana”.

Umukozi w’Umuryango Nyarwanda wo gufasha abahuye n’ibyago byo kwandura agakoko gatera Sida, harimo n’abakora umwuga w’uburaya,  (ANSP:Association National de Soutien aux Personnes qui vivent avec le VIH) Nizeyimana Jean Marie Vianney, ashimangira ko ababana bahuje ibitsina ari abantu nk’abandi, kandi ko ngo bidakwiye ko azira uko bavutse.

Yagize ati: “ Nta muntu ukwiye kuzira uko yavutse, ari uwavutse akumva afite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo badahuje ibitsina ni uko yisanze, n’ababana bahuje ibitsina bakwiye kubahwa kandi  bakwiye kudahabwa akato, natwe rero urwo rugamba turarufite rwo kubwira Abanyarwanda ko ababana bahuje ibitsina nta kibazo bateye kandi ko bafite ubwenge no gutekereza nk’abandi n’ubwo hari abavuga ko batuzuye mu mutwe, aho baribeshya”.

Umuyobozi wa ANSP +Nizeyimana Jean Marie Vianney (foto rwandayacu.com)

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo butangaza ko buri muntu akwiye kubaho mu buzima yifuza iyo atabangamiye abandi ntawe ukwiye kumuhohotera cyangwa se ngo amubangamire, kandi ngo icyo bukora ni ugukomeza gukora ubuvugizi ku bijyanye n’uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobald, abitangaza

Yagize ati: “ Buri wese afite umubiri we kandi akwiye kuwukoresha icyo ashatse iyo nta tegeko yishe, umuntu rero ushaka kubangamira ababana bahuje ibitsina navuga ko aba abangamiye uburenganzira bwa Muntu rwose reka nsabe abantu bose mpereye muri Musanze , nibahindure imyumvire bumve ko umuntu wese afite uburyo aremye ni uko yavutse”.

Uyu Muyobozi akomeza avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi, ku buryo bariya banyarwanda babana bahuje ibitsina bakomeza kugira umudendezo wabo, ashimangira ko kugeza ubu n’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda ibafiteho, kuko yubahiriza uburenganzira bwa Muntu aho umunyarwanda yisanzura muri byose, ikindi ni uko mu mwaka wa 17Gicurasi, 2023 hazamuwe ibendera ry’abatinganyi mu Rwanda, ibintu bigaragaza ko inzego z’ubuyobozi nta kibazo bubafiteho, abaturage bakaba rero basabwa korohera abo bantu .

Dr. Muhire Philibert uyobora ibitaro bikuru bya Ruhengeri,nawe ashimangirako abantu  bo muri iki cyiciro badakwiye kumvako bahabwa akato cyangwa se ngo nabo bakihe, cyane ngo no mu muco Nyarwanda bitari bimenyerewe ariko ngo ntibikwiye ko bahohoterwa kandi konabo badakwiye kwiha akato

Ati:“Bo ubwabo ntibakwiye kujya kwivuza bumva bikandagira kuko byaba ari ukwiha akato kandi ntibyaba aribyiza, nab o ubwabo biheje”.

Dr Muhire akomeza avuga ko mu rwego rwo gukomeza kubahiriza uburenganzira bwa muntu bakorana neza n’amatsinda y’ababana bahuje ibitsina

Yagize ati: “Ni byo koko muri kano karere dufite amatsinda y’abakundana bahuje ibitsina yibumbiye muri zakoperative. Dukorana nabo neza kandi tubaha ubujyanama kugirango birindeko bashobora kwandura agakoko gatera SIDA”.

Dr .Muhire asanga ababana bahuje ibitsina bakwiye guhabwa uburenganzira bwabo nk’abantu (foto rwandayacu.com).

Dr Muhire Philbert akomeza avugako bafite n’inzego bahuriramo bakaganira, bakabafasha muri serivise zo kwivuza.

Ati “Ikibazo abatinyuka kwigaragaza baracyari bake kandi nta muntu ukwiye kubabangamira mu kubona gahunda zose z’ubuvuzi kuko ni abantu nk’abandi”.

Kugeza ubu nko  mu mujyi wa Musanze habarurwa abakundana cyangwa se ababana bahuje ibitsina bagera 156, nk’uko bitangazwa n’inzego zishinzwe ubuzima mu kare ka Musanze.

Mu mwaka wa 2014, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda banditse ku  mbuga nkoranyambaga zabo amagambo asabira uburenganzira ababakundana cyangwa se ababana bahuje ibitsina ( abatinganyi) ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wabo.

Imibare yo kuva mu 2016, yerekana ko buri mwaka umunsi  mpuzamahanga w’ababana bahuje ibitsina uberea mu bihugu bisaga 130 ku isi

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bidafite itegeko iryo ari ryo ryose ribangamira ababana bahuje ibitsina.

Kugeza ubu , Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ntiryerura ngo ryemere cyangwa ryamagane imyitwarire n’imigirire y’ababana n’abo bahuje igitsina.Gusa  mu ngingo yaryo ya 16 rigira riti “Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira uburenganzira n’ubwisanzure bingana.”

Icyakora  mu ngingo ya 17 yaryo, harimo ko “Ishyingirwa ryemewe ari iryabaye hagati y’umugabo n’umugore,” ingingo itavugwaho rumwe kuko ababana bahuje ibitsina bashobora no kubana nk’abashakanye

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima  mu Rwanda ,igaragaza ko icyiciro cy’abaryamana bahuje ibitsina kiri mu byugarijwe cyane na virusi itera Sida kuko cyihariye 7% by’abafite ubu bwandu bose mu gihugu.

Raporo y’Ibikorwa bya Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2019-2020, igaragaza ko abagore bakora uburaya n’abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo ari bo bari ku isonga mu bafite virusi itera SIDA.

Abo bagore bihariye 35,5% by’abafite Virusi ya SIDA mu gihugu, naho abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo bihariye 7%.

Kugeza ubu ibitekerezo bya benshi birwanya ababana bahuje ibitsina (ubutinganyi), ariko ibihugu 29 byo ku migabane itandukanye byarabwemeye mu mategeko, bibimburiwe n’u Buholandi mu 2001. Costa Rica ni yo iheruka mu 2020.