AmakuruUbukungu

Musanze: Zamuka Farmer Best Choice yahinduye ubuzima bw’abaturage

Abaturage n’aborozi bo mu karere ka Musanze bavuga ko uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo rwa Zamuka Farmer Best Choice rwabagejejeho impinduka zikomeye mu mibereho yabo, cyane cyane mu mirenge ikikije uwa Gacaca.

Bamwe mu bahawemo imirimo bavuga ko kubona akazi byabahinduriye ubuzima, aho bamwe  bari abashomeri, ubu babashije kubona imirimo ituma babasha kwiteza imbere,aho bamwe bagura mitiweli, bagatangiza imishinga mito y’ubucuruzi,  ubworozi buciriritse, hari n’abandi bavugurura inzu zabo kugira ngo abe ahantu heza ho gutura

Umwe mu bakozi  bo muri uru ruganda  witwa  Ngabo Abel , avuga ko mbere yabyukiraga ku muhanda aho bita ku ndege ategereje ko hari uwamuha ubuyede, ariko kuri ubu Zamuka ngo yatumye agira akazi gahoraho yiteza imbere.

Yagize ati:“Nk’uwari umushomeri, kubona akazi hano byahinduye byinshi mu buzima bwanjye. Ubu nshobora gufasha umuryango wanjye, no gutangira umushinga w’ubworozi buciriritse, navuguruye inzu yanjye nibindi bituma mbayeho neza. Ndishimye cyane.”

Zamuka Farmer Best Choice yatanze akazi ku rubyiruko n’abantu bakuru

Aborozi nabo bavuga ko kuboneka kwa uruganda hafi yabo byorohereje ubuzima bwabo nk’uko umwe mu borozi b’inkoko wo muri uyu murenge wa Gacaca abivuga

Yagize ati:“Kuba uruganda rwaragaze muri uyu murenge wacu  byorohereje ubworozi bwanjye cyane. Nabonye ibiryo by’inkoko hafi kandi bihendutse, bituma umusaruro wanjye wiyongera, kuko ibi byagabanije amafaranga y’ingendo nakoresha njya kurangufra za Kigali Musanze n’ahandi.”

Ntabwo ari aborozi b’unkoko bavuga ibi gusa kuko n’aborozi b’ingurube  kimwe n’inka nabo bavuga ko uru ruganda rwatumye umusaruro wabo wiyongera

Yagize ati: “Uruganda Zamuka Farmer Best Choice rwatumye mbona ibiryo by’ingurube hafi yanjye. Icyanshimishije cyane ni uko nabonye n’ibiryo by’inkwavu, bituma nshobora kwagura ubworozi bwanjye kandi mbona  n’inyungu, narahigiye kuko nari nzi ko inkwavu zitungwa gusa n’ibyatsi , ariko ikoranabuhanga rya  Zamuka Farmer Best Choice, ryatumye menya ko nshobora no korora inkwavu ntagiye mu bisambu gushaka ibyatsi rimwe na rimwe bikazitera indwara .”

Umuyobozi w’uruganda rwa Zamuka Farmer Best Choice Eng Niwemugeni Irene avuga ko intego nyamukuru yo kuzana uruganda nka ruriya muri kariya gace yari uguteza imbere aborozi no korohereza abaturage kubona ibiryo by’amatungo hafi yabo, ndetse no gutanga akazi.

Umuyobozi w’uruganda rwa Zamuka Farmer Best ChoiceEng Niwemugeni Irene, avuga ko bagamije iterambere ry’akarere

Yagize ati:“Twatekereje  gushinga uru ruganda kugira ngo dufashe aborozi kubona ibiryo byiza kandi ku gihe. Ibyo bidufasha kandi guteza imbere ubukungu bw’akarere. N’ubwo duhura n’ingorane nyinshi mu kubona ibikoresho byo gutunganyamo  ibiryo by’amatungo , no guhangana n’ibiciro, turacyashishikajwe no gukomeza kuzamura isoko ry’ibiryo by’amatungo, tukarushaho gufasha abaturage kubona ibyo bakeneye, ubu hari ikibazo cyo kubina soya mu gihugu cyane ndetse n’ibindi nkenerwa mu ruganda kugira ngo dukomeze kuvanga neza ibiryo by’amatungo, aha navuga nk’imyaka yaba ibinyamisogwe cyangwa ibinyampeke.”

Umuntu wese wakenera ibiryo by’amatungo bikorwa n’uru ruganda yagera mu turere twa  Gakenke, Burera, Musanze, n’ahandi mu ntara y’Amajyaruguru, bituma aborozi babasha kubona ibiryo hafi kandi ku gihe, bityo ubuzima bwabo n’ubw’amatungo bwiyongere.

Abifuza kubona ibiryo by’amatungo kuri uru ruganda yahamagara kuri numero ya telefone igendanwa +250782641899