Amakuru

Musanze: Wisdom School imbarutso mu ishoramari mpuzamahanga biturutse ku bumenyi

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu babyeyi barerera muri Wisdom School kimwe n’abayituriye bavuga ko bishimira iterambere iri shuri rigenda ribagezaho, bahereye ku bumenyi ritanga hakiyongeraho no kuba rifite umubano n’ubufatanye n’ibindi bihugu.

 

 

Ndizihiwe Eliab ni umwe mu baturage bo mu murenge wa Cyuve iri shuri rihereyemo avuga ko ibyiza bya Wisdom Shool no gukataza mu gutanga ubumenyi mpuzamahanga ngo  byashimangiwe n’Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun n’itsinda ayoboye basuraga iri shuri

Yagize ati: “Ubundi Wisdom School tuyizi ho kuba itanga uburezi bushingiye mpuzamahanga aho urangijemo abasha guhatana ku isoko ry’umurimo ,umwana urangijemo aba azi neza ibyo yize , ariko nonehom icyuadushimishije ni uko ubu abana b’aho bamaze imyaka isaga 5 biga ururimi rw’igishinwa, ibi rero bizafasha mu iterambere kuko ubushinwa buzwiho ikoranabuhanga kandi ni ururimi ruvugwa na benshi”.

Ndizihiwe akomeza avuga ko kuba Wisdom School yigisha igishinwa bizatuma ishoramari mu Rwanda ryiyongera

Yagize ati: “ Buriya kuba ubuyobozi bwa Wisdom School bwaratekereje kwigisha igishinwa, ni ikintu gikwiye gushimwa, ikindi nabonye ni uko ari umwihariko ngira ngo mu Rwanda niba nibuka neza nta shuri ryigisha igishinwa mu Rwanda , niba rero iri shuri rifite ibigo by’amashuri  u Rwanda bisaga 10 n’abanyeshuri basaga 4000, urumva ko na cyo ari igikorwa cy’ingirakamaro, ibi bizatuma tugira abasemusi b’ururimi rw’igishinwa mu turere hafi ya twose tw’u Rwanda ni yo mpamvu mvuga ko Wisdom School ari imbarutso y’iterambere mu ishoramari mpuzamahanga”.

 

Bamwe mu banyeshuri bo muri iri Shuri bavuga ko na  bo bishimiye kwiga ururimi rw’Igishinwa ngo kuko ari bimwe mu bizatuma n na bo bashora imari mu bushinwa ndetse ngo bizabafasha mu gihe bashobora kujya kwigayo cyane nko mu ikoranabuhanga cyane ko iki gihugu cyateye imbere.

Yagize ati: “ Ururimi rw’igishinwa ruzamfasha mu bihe nzaba ngiye kwigayo kaminuza mu masomo anyuranye , ibi kandi bizatuma nzajya nsemurira abandi banyarwanda batari bamenya ururimi rw’igishinwa, n’ubwo naba ntarajya kwiga mu Bushinwa nshobora kubona akazi hano mu mishinga iki gihugu gifite mu Rwanda nko gukora imihanda n’ibindi..”.

Ambasasaderi Wang Xuekun yasuye inzu igaragaza imibereho y’abanyarwanda bo mu bihe bya kera mbere y’umwaduko w’abazungu  mu Rwanda, yubatswe muri Wisdom School

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun bishimiye urwego rw’abanyeshuri biga muri Wisdom School mu kuvuga neza ururimi rw’Igishinwa, cyane ko ngo n’umubare w’abavuga igishinwa mu Rwanda ugenda wiyongera ibi ngo bizorohereza n’abashoramari bo mu Bushinwa igihe bazaba bageze mu Rwanda bizatuma babona abakozi mu buryo bworoshye

Yagize ati: “Ndashaka gushyigikira Wisdom School no guteza imbere umuyi wa Musanze muri rusange,tuzakomeza kandi gusaranganya inkunga dusanzwe duha u Rwanda, turakomeza rero kubashishikariza kwiga igishinwa kuko twese dufitemo amahirwe menshi tugomba kubyaza umusaruro bizatuma  tugira imishinga myinshi y’ubucuruzi y’abashinwa  mu Rwanda”.

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun

Umuyobozi wa Wisdom School Nduwayesu Elie avuga ko nawe yishimira ko kugeza ubu ururimi rw’igishinwa iri shuri abana baryigamo barukunda kandi bumva ko bazarubyaza umusaruro  mu minsi iri imbere cyane ko iri shuri  ritanga ubumenyi mpuzamahanga.Aboneraho kandi no gushimira Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda wasuye iri shuri, avuga ko barwitezeho umusaruro mwinshi mu burezi

Yagize ati: “Mu bana batangiranye n’iri shuri ndetse bize igishunwa, umwe yabonye buruse mu Bushinwa  kubera igishinwa , abandi 3 kuri ubu baherekeza ababyeyi babo u bushabitsi bakorera mu bushinwa mu gihe cy’ibiruhuko, cyane ko mbere umubyeyi byamusabaga kwishyura umusemuzi kugira ngo abashe kugura n’umushinwa, ikindi twishimira ni uko baduhaye imfashanyigisho kuva mu mashuri abanxa y’iwabo kugeza mu mashuri yisumbuye ndetse na kaminuza, ibi byose bizadufasha”.

Umuyobozi wa Wisdom School Nduwayesu Elie (uhagaze ibumoso) yishimira ubufatanye n’igihugu cy’ubushinwa n’u Rwanda

Nduwayesu kandi yishimira uburyo ndetse  Leta y’u Rwanda ikomeje gushimangira umubano n’amahanga ndetse bituma umunyarwanda hose agira ijambo ku isi.

Yagize ati: “Ibi byose kugira ngo tubigereho bikomoka ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ukomeje kwagura umubano n’amahanga ibi ngo akaba ari nabyo bihesha Wisdom School kuba cyane ko n’umutekano wo mu Rwanda ari ntamakemwa bituma abantu benshi bo mu mahanga bishimira gusura no gushora imari mu Rwanda”.

Wisdom School yatangiye kwigisha ururimi rw’igishinwa kuva mu mwaka wa 2018 , kugeza ubu ikaba ifite abarimu 3 bigisha ururimi rw’Igishinwa.