Musanze: Urwunge rw’amashuri rwa Saint Esprit Muko kujyana ibiribwa ku ishuri byazamuye imitsindire
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Saint Esprit Muko , rihereye mu murenge wa Muko , akarere ka Musanze, bavuga ko kuba Leta y’u Rwanda yarashyizeho gahunda y’uko abaana bafatira amafunguro ku ishuri,ku bwumvikanebw’ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri, ababyeyi bakaba bishyura mu bushobozi bwabo, harimo no kujyana ibiribwa mu ku mashuri , abanyeshuri bo muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 12, byatumye bazamura imitsindire,bagahamya ko iyo bitaba ibyo baba barataye amashuri.
Bamwe mu banyeshuri bo kuri iki kigo bavuga ko kuba , barasabwaga amafaranga y’ifunguro ku ishuri bakayibura byari mu bibatera imbogamizi kugera ubwo ngo bifuzaga no guta ishuri
Munezero Sylivie ni umwe mu bari bafite iki kibazo yabitangarije rwandayacu.com
Yagize ati: “ Nk’ubu twebwe turi mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe, kubona amafaranga y’ishuri kandi turi abana barenga umwe kuri iki kigo byari bidukomereye ku buryo njye , bajyaga banyirukanira amafaranga y’ifunguro , nkagenda nkamara ibyumweru bibiri ntaza ku ishuri, ngatsindwa, ku buryo nageze aho nifuza kuva mu ishuri burundu, ariko ubu byaroroshye kuko hano ku kigo ibiribwa byose ubonye urabizana bakabiha agaciro ubundi bakabiteka tukabifungura , iyo ubonye kayote,imbwija , isombe, ibijumba n’ibindi urabizana”.
,Uyu munyeshuri yongeraho ko ngo kuri we byatumye azamura imitsindire kubera ko asigaye yiga atuje
Yagize ati: “ ibi rero njyewe byatumye niga ntuje kandi nongera n’amanota kuko mbere y’aho nahoraga mu nzira, yemwe hari n’ubwo namaraga icyumweru nabuze amafaranga yo kuriha amafunguro nkigumira mu rugo bigatuma nsindwa”.
Bamwe mu babyeyi bariha amafaranga y’ishuri binyuze mu guha ikigo ibiribwa bavuga ko iyi gahunda yatumye biruhutsa ndetse bikemura n’amakimbirane hagati yabo n’ubuyobozi bw’ikigo.
Munezero avuga ko yari agiye kuva mu ishuri kubera kubura amafaranga y’ifunguro
Nyiramana Donata yagize ati: “ Leta y’u Rwanda ikomeje kwerekana ko ishyigikiye ko uburezi bugera kuri buri wese, ubu rwose njye ntanga imyaka cyane isombe kandi ibi biramfasha kuko mu mezi atatu iba yeze, igasimburanwa n’indi myaka , byakwanga se nkatwara yo imboga rwatsi nk’umufuka, bituma rero ntahangayika, kandi ubuyobozi butugurira ku giciro kiza, ndasaba ababyeyi kujya bashakisha uburyo bwose batajya bashwana n’ubuyobozi bw’ikigo , ahubwo bakajya batanga ubushobozi bafite mu burere bw’abana, kuko iyi gahunda njye yankuriyeho amakimbirane n’ubuyobozi bw’ishuri aho nahoraga nsiragira mu mayira njya gusaba ubuyobozi imbabazi z’igihe nzishyurira, ikindi ni uko abenshi muri uyu murenge turi abakene, iyo hatabaho gahunda nziza yo kujyana ibiribwa ku ishuri rero baba bararifunze kuko inzara yari igiye kuzatumarira abana ndetse n’ubuyobozi ntibwumvaga ibibazo dufite”.
Nyiramana Donata ni umwe mu babyeyi nawe avuga ko kujyana ibiribwa ku ishuri byatumye abana biga neza
Niyibizi Emmanuel ni umuyobozi w’iri shuri nawe ashimangira ko kuba byaremewe ko abanyeshuri , ababyeyi bajya babaha ibiryo bakabizana ku ishuri byatumye abana biga neza kandi n’imitsindire irazamuka, ikindi ngo ubu nta munyeshuri ugisiba uko abonye kubera kubura amafaranga y’ishuri”
Yagize ati: “ Ikintu cyose umubyeyi yakwifuza ko yazana nk’umusanzu we mu kurera umwana kiremewe hano ku bijyanye n’imirire, ufite dodo, imyumbati kayote byose turabyakira, kugira ngo abana babone ifunguro,ababyeyi barerera hano bose iyi gahunda barayishimiye kandi bayishyizemo umwete, ibi rero byatumye nta mwana ugita ishuri cyangwa se ngo atsindwe ku buryo bugaragaria buri wese, kandi ibi byaruhye ababyeyi kuko ibi babikora bishimye”.
Niyibizi Emmanuel Umuyobozi wa Saint Esprit Muko
Kugeza ubu abana biga ku ishuri rya Saint Esprit Muko, bishyura amafaranga 12000, ku gihembwe kugira ngo babashe kubona ifunguro rya sa sita, abatabibonye bishyura ibiribwa.