Musanze: Umukecuru Ntabanganyimana arashima ubuvugizi yakorewe n’itangazamakuru
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Umukecuru Ntawigomwa Ntabanganyimana , ifite imyaka iga 90, avuga ko iyo hataba itangazamakuru ryamusuye ngo rikore ubuvugizi ;aba yaheze muri nyakatsi ndetse ikamwica imuguyeho
Hari muri Nyakanga 2021, ubwo Umunyamakuru wa Rwandayacu.com, yasuraga uyu mukecuru Ntabanganyimana,utuye mu mudugudu wa Rwunga mu kagari ka Rwambobo mu murenge wa Musanze w’akarere ka Musanze , aho yari abayeho nabi ndetse n’abaturage bamutabariza kubera uburyo yari abayeho mu nzu y’ikirangarira, atagira icyo kurya ndetse no kwambara.
Ubwo Rwandayacu.com yongeraga gusura uyu mukecuru yasanze akanyamuneza arikokose munzu nshya yubakiwe aho yashimiye ababigizemo uruhare bose , dore nyuma y’uko inkuru isakara habonetse umugiraneza waje kumwubakira inzu nziza ifite ubwiherero n’igikoni.
Mukecuru Ntabanganyimana aragira ati “Ndashimira buri wese wagize uruhare mu gukora ubuvugizi kugira ngo mve muri kiriya gihuru, nararaga ncanye umuriro na bwo ntagira inkwi, nararagamo njyenyine nawe urabyumva ko ntari norohewe, nari nzi ko umunsi umwe iriya nzu izangwaho cyangwa imvura n’imbehobakanyiciramo, ndashimira abanyamakuru bantabarije rwose barakoze, kuko ni yo napfa naba nguye ahantu heza bazankura mu nzu ntariwe n’imbwa”.
Nyirakaratwa ni umwe mu baturanyi ba Ntawigomwa, avuga ko umutima usubiye mu gitereko kubera ko uriya mukecuru yubakiwe inzu.
Yagize ati “Kuba uriya mukecuru abonye inzu yo kubamo ni ibintu binshimishije cyane, nkanjye w’umuturanyi we nahoraga mpangayitse ko imvura n’imbeho bizamutera umusonga agahita apfa, ubu turajya tubona amafunguro tuyamushyire ayafatire ahantu heza , Imana ijye ikomeza kurinda abanyamakuru ndetse n’abafitiye impuwe abageze mu zabukuru.”
Nyirakaratwa yishimiye ko Ntawigomwa yabonye inzu yo kubamo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze Dushimire Jean nawe ashimangira ko itangazamakuru ryagize uruhare mu kuvana uriya mukecuru muri Nyakatsi
Yagize ati “Ndashimira igikorwa cyakozwe kugira ngo uyu mukecuru abone inzu yo kubamo nziza , by’umwihariko itangazamakuru ryakoze umurimo utoroshye mu kubisakaza kugera ubwo abagiraneza kimwe n’abaturage batanze umusanzu kugira ngo Ntabanganyimana yubakirwe inzu , ndashimira buri wese wagize icyo akora”
Bitewe n’uko muri aka gace k’amakoro kegereye ibirunga kwiyubakira izu biba bitoroshye, ikindi kandi kubera ko bamwe mu baturage kubona ibikoresho by’ubwubatsi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, avuga ko hakiri n’abandi baturage batishoboye bakeneye kubakirwa; gusa ngo bikazagenda bikorwa buhoro buhoro , uko amikoro n’ubushobozi bigagenda biboneka.