Amakuru

Musanze: Umugore wa Neretsabagabo uzwi nka Rujugiro asaba kurenganurwa

Yanditswe na Rwandayacu

Umugore wa Neretsabagabo bakunze kwita Rujugiro,witwa Ayinkamiye, kuri ubu ucumbitse mu murenge wa Musanze avuga ko umugabo we afunzwe ku maherere kuri ubu ngo akaba asaba ubutabera ko bwamuba hafi.

Uyu mugore avuga ko bagize ikibazo cy’umwenda wa Bank, ingana na miliyoni 80, barin barafashe yo kubaka inzu, kubera rero ko Neretsabagabo ariwe Rujugiro kwishyura inzu byari bimunaniye yitabaje Ndayambaje Eric , bumvikana miliyoni 200, ariko Ndayambaje nawe kwishyura inzu iherereye mu mudugugudu wa Nduruma, Akagari ka Kigombe, ahazwi Nka Control Technic byaje kumunanira, ngo ahitamo kuyishakira umukiriya ayishyura  miliyoni 150,ariko ngo Ndayambaje we yifuje ko atakwishyura Rujugiro ahubwo ngo ahitamo kumurega ibintu umugore asanga ari amakosa kandi bibaje.

Ayinkamiye yagize ati: “ Twarimuwe Umugabo Ndayambaje yiyemeje kugura inzu yacu, kuri miliyoni 200, kuyushyura biramunanira ahitamo gufungisha umugabo wanjye ubu amazemo iminsi 150, ku bwanjye mbona azira agaherere, araregwa kwhesha ikintu cy’undi muntu, nyamara ntabwo Ndayambaje yigeze yubahiriza amasezerano kuko inzu yari ikiri ku muryango wacu”.

Akomeza agira ati: “Rujugiro na Ndayambaje rwose bari inshuti zkomeye kuko ni we watubyaye muri batisimu dusezerana, ubwo urumva ni inshuti, twumvikanye ko aaduha miliyo 200 ku nzu ariko kubera ko nawe nta mafaranga yari afite twumvikanye ko azayishyura m bice, harimo ayo yagombaga kujya yishyura kuri banki, ibyo ntiyabikoze , ahubwo yaduhaye sheke itazigamiye ya miliyoni 20, ibi mbibonamo uburiganya”

Urubanza rw’aba bagabo ruzaburanishwa mu mizi kuri 24 Kanama 2025 ngo rwarsubitswe kubera ko Ndayambaje ngo nta bimenyetso yari yitwaje ibintu bamwe mu baturage basanga ari ikibazo gikomeye mu butabera bwa Rujugiro nk’uko umwe baturage abivuga

Yagize ati: “Njye ntabwo nize amategeko , ariko birababaje kubina umuntu agirana amasezerano na mugenzi we uwagakwiye kuyubahiriza akaba ariwe uyica, ku bwanjye Ndayambaje yahemukiye Rujugiro kuko nibo bikoreye inyandiko imbere yav Notaire, inzu kuyishyura byananiye Ndayambaje yizanira umukiriya  amuha mliyoni 150, kandi we yari yarayifashe kuri miliyoni 200, agashaka ko agabana igihombo na Rujugiro,hagati aho se ni nde wahombeje undi, twifuza ko rwose kiriya kirego bavuga kwihesha ibintu by’undi cyavaho yenda bakagishakitra irindi zina”

Ngo batunguwe no kubona umucamanza ikirego agihindura inshinjabyaha nk’uko umwe mu baganiriye na rwandayacu.com yabivuze

Yagize ati: “Ikirego cye cyabaye inshinjabyaha nyamara njye mbona ari imbonezamubano kuko ubwabo bagiranye amasezerani kwa Notaire, ubu rero amaze iminsi 150, yose afunzwe azira inyito y’ikirego ngo ntabwo yabura ari hanze

Bagiranyea masezerano ariko ntihabaye   ihererekanyamutungo

Aya masezerano yashyizweho umukono kuwa 17/01/2025, mu ntangiriro z’ayo hagarukwa ku mvo n’imvano zayo, ko nyuma yaho Rujugiro asabiye umwenda muri Unguka Bank ariko akagira ikibazo cyo kwishyura uyu mwenda, yegereye Ndayambaje Eric maze bakumvikana ko Ndayambaje Eric yamugurira uyu mwenda ndetse akanamugurira n’inzu yatanzweho ingwate ahabwa inguzanyo.

Amafaranga yose yagombaga kwishyurwa mu buryo bukurikira

1.Miliyoni 50 zihita zishyurwa ako kanya;
2. Mliyoni ijana na mirongo itanu zisigaye akazazishyura ku buryo bukurikira:
a) Miliyoni 50 zizishyurwa bitarenze italiki ya 17/10/2023
b) Amafranga miliyoni ijana zisigaye zikazakoreshwa hishyurwa umwenda waguzwe na Eric, Rujugiro afitiye Unguka Bank.

Mu ngingo ya 7 y’aya masezerano ho bavuga ku nshingano z’uwaguze:
1. Kwishyura igiciro cyumvikanyweho mu bihe byumvikanyweho;j
2. Kwishyura umwenda wa Unguka Bank.

Ingingo ya 10 ho havugwamo iby’ihererekanya ry’uyu mutungo: Bagira bati:
Impande zombi zemerakanije ko ugurishije agomba gukorera ihererekanyamutungo uwaguze kugira ngo uyu mutungo umwandikweho. Iherekanya rizaba ari uko umwenda wishyuwe wose.

Ikigaragara muri aya masezerano nuko bitandukanye n’ibikorwa mu yandi masezerano, ntabwo bigeze bashyiramo ingingo ivuga ku iseswa ry’aya masezerano. Ibi bikaba bitari binashoboke ku masezerano nk’aya y’ubugure bujyana n’ihererekanyamutungo kuko igikorwa kiba cyarangiye burundu, kitasubizwa inyuma.

Amasezerano atarigeze yubahirizwa na Eric uko yakabaye

Nubwo aya masezerano yakorewe imbere ya Noteri yumvikana akaba nta rujijo yagombaga gutera ku mpande zombi igihe yarimo ashyirwa mu bikorwa, biratangaje ko ingingo z’ingenzi z’aya masezerano zahise zirengwaho na Eric , amasezerano akimara gushyirwaho umukono.

Koko rero miliyoni 50 zivugwa mu ngingo ya 2 z’aya masezerano zagombaga guhita zishyurwa ako kanya ntibyakozwe kuko Eric yishyuye gusa miliyoni 30 andi ayashyira kuri sheki itazigamiwe, itigeze yishyurwa.
Byongeye kandi italiki ya 17/10/2023 nayo ivugwa mu ngingo ya kabiri y’aya masezerano yo kuba yarangije kwishyura izindi miliyoni 50 nabyo ntibyigeze bikorwa.

Ikirenze ibyo ariko, mu kwezi kwa cumi 2024, Eric yatakiye Rujugiro ku bw’ibibazo yahuye nabyo mu micungire y’iyi nzu, imicungire yaganishaga ku gihombo maze amusaba ko yamufasha akikuraho iyi nzu yari icyanditse kuri Rujugiro.

Ibi Rujugiro yaje kubimwemerera maze hakorwa amasezerano y’ubugure hagati ya Rujugiro n’umukiriya mushya wa Eric.

Muri aya masezerano umukiriya mushya yishyuye miliyoni 150 zinyuzwa kuri konti ya Rujugiro.

Ubwo hahise havuka ikibazo cy’uko amasezerano yari asanzwe azashyirwa mu bikorwa maze Eric we ahita abwira Rujugiro ko bitashoboka ko igihombo cya miliyoni 50 cyamuhereraho wenyine, ko bagomba byanze bikunze kukigabana, hakabona ubukorwa amasezerano mashya.

Ibi Eric yasabye byose yari nk’amananiza kuri Rujugiro kuko ibyo gusesa amaserano ntibyari byarigeze bikomozwaho mu ngingo z’aya masezerano ( nkuko twabigarutseho hejuru) ku bw’ibyo, ibyo kuba bagabana igihombo rero nabyo akaba nta shingiro byari bifite.

Iyi nzu Ndayambaje yagombaga kuyishyura miliyoni 200 ayiteza kuri miliyoni 150  z’amafaranga y’u Rwanda (foto rwandayacu.com)

Kuba aya mafranga yaranyujijwe kuri konti ya Rujugiro ni icyaha cyo kwihesha icy’undi mu buriganya kuri Rujugiro

Nyuma yaho Rujugiro yemereye gufasha Eric ngo yikureho inzu nawe yari imaze kumubera umutwaro ariko nanone amasezerano bagiranye na Eric akaba atarigeze ayubahiriza, ibyakurikiyeho nibyo byabaye bibi kurushaho.

Koko rero ku mpamvu nanubu zitumvikana, uyu Eric yitabaje inzego z’ubutabera aziregera Rujugiro kuba yarihesheje umutungo we mu buriganya, akaba yarakomoje ku bwishyu bw’aya nzu twavuze haruguru, ubwishyu bwanyujijwe kuri konte ya Rujugiro, nawe agahita afatira aya mafranga nk’ubwishyu kubera umwenda yari akimubereyemo.

Iki kirego akaba aricyo inzego zahereyeho zikorera Rujugiro idosiye imukekaho icyaha kivugwa mu ngingo ya 174 cy’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, icyaha nyine cyo kwihesha ikintu cy’undi ku bw’uburiganya! Ikirego akaba aricyo Rujugiro agomba kwisobanuraho mu rubanza ruzaba mu mizi kuri italiki ya 24/06/2025, akazaba amaze amezi 5 arenga ategereje ko yaburanishwa aho afungiye mu Igororero rya Musanze.

Inzobere mu by’amategeko zivuga ko na Notaire washyize umukono ku nyadiko y’ubugure nk’uko umwe muri bo abivuga

Yagize ati: “Ntabwo Neretsabagabo yihesheje ikintu cy’umuntu, amasezerano bagiriye imbere ya Notaire yemewe n’amategeko ndetse kuba yarakorewe imbere y’abo bombi nta gahato akwiye kubahirizwa uko ari ndabivuga nifashije itegeko”.

Itegeko no 68/2018 yo ku wa30 Kanama 2018 rigenga amasezerano rishimangira ko amasezerano agomba  kubahirizwa kandi iyo impande zumvikanye ku ngingo zose nta yandi mategeko abaagomba kwivanga keretse mu gihe habayeho igitutu uburiganya, cyangwa se ibihabanye n’amategeko.

Ayo masezerano rero ashobora guteshwa agaciro n’urukiko,niba rero ba nyirubwite bayemeranyaho yakagombye kuba yemewe n’urukiko

Akomeza avuga ko kuba urukiko rudashingira kuri ayo masezerano ni ikibazo, kandi ngo kuba barayahinduye uriya Rujugiro akaba aregerwa mu nshinjabyaha mbona ari imbonezamubano, aha habayemo gushyoma ku mategeko no kwita ikirego izina.

Igitangazamakuru rwandayacu.com yashatse kuvugana na Ndayambaje Eric, inshuro nyinshi arabyanga, avuga ko nta kintu yavuga maze mu butumwa bugufi

agira ati: “Niba ushaka gukora inkuru nzima uvugane na metre wanjye akubwize ukuri kiriya ni igisambo cyamaze abantu, muri uyu mugi , wegere Rukara supamaketi”.

Reka dutegereze ubutabera , gusa urebye neza usanga iriya nzu Ndayambaje avuga ko yaguze ntabwo yari yakabaye iye bityo kuvuga ko Neretsabagabo Alias Rujugiro yihehsheje ikintu cy’undi abaturage n’abavandimwe ba Rujugiro bibabaza

Abanoteri nab o barasabwa kujya bemeza inyandiko babanje gushishoza kuko ngo uburangare bwa Notaire wemeje iriya nyandiko ari kimwe mu bitumye Rujugiro na Ndayambaje bashoranye mu nkiko.

Iyi nkuru muzayikurikira no kuri BAGARAMA TV, izaba iri mu bice bibiri ikiganiro cyose itangazamakuru ryagiranye na Ayinkamiye Umugore wa Rujugiro n’abandi baturage