Amakuru

Musanze: Ubwinshi bw’abarwayi butuma  bararana ku gitanda kimwe  mu bitaro bya Ruhengeri

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Abagana ibitaro  bikuru bya Ruhengeri bavuga ko batewe impungengenge n’ubuke bw’ibitanda biharangwa bityo bigatuma hari abarwayi barryama ku gitanda kimwe, bakaba basaba inzego bireba gukemura iki kibazo , cyane ko umurwayi umwe ashobora kwanduza undi ubundi burwayi.

Abarwaza mu bitaro bya Ruhengeri bavuga ko babangamiwe n’ubwinshi bw’abarwayi bituma barwarira ku gitanda kimwe

Mu bitaro bikiuru bya Ruhengeri kuri ubu kubera ubuke bw’ibitanda n’ubwinshi bw’abarwayi  hari aho ushobora gusanga harwariye abantu babibiri, ibintu biterra impungenge abarwayi n’abarwaza nk’uko uyu Nsanzimfura Bernard (yahawe andi mazina)uvuga ko akomoka mu karere ka Nyabihu abivuga

Yagize ati: “Njyewe maze hano amezi agera kuri abiri mparwarije umwana , ariko hari ubwo rwose abarwayi baba benshi bakabura uko babibegenza muganga akamuzana mu gihe umutu yakwita ko ari ubufasha bwihutirwa ukabona arahagumye bakarwarizwa ari babiri, ibi bintu rero tubibonamo ikibazo gikomeye cyane, kuko abarwaza na bo ubwabo ntabwo babona uko bita ku barwayi babo  mu buryo bwisanzuye, ibi bintu twifuza ko byakwitabwaho kuko harimo ingaruka n’ubwo zitagaragara ako kanya ariko zazagaragara mu minsi iri imbere”.

Mukamwiza Egidia we asanga kuba abantu barara ku gitanda kimwe ari ingaruka zikomeye yagize ati: “Uretse ko yenda ntari nabibona ku barwayi bararana, haramutse hari nk’uje kurara ku gitanda kimswe n’undi ,umwe arwaye ibicuranme, amacinya se, undi yenda arwaye malariya , urumva izo ndwara zabura gufata umwe mu ribo, simvuze ibyo , ubwose ko hari n’ababa bsarwaye indwara z’uruhu nk’ise, ibihushi, ubwo ntuyakwanduza mugenzi we, ndasaba ko hashakishwa uburyo abarwayi bajya bisanzura”.

Kuba hari abarwayi bashobora kuryama ku gitanda kimwe ari babiri cyangwa se batatu, bishimangirwa na Dr. Muhire Philibert, Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri, ashingiye ko bafite umubare muke w’ibitanda cyane cyane ahakirirwa indembe.

Yagize ati: “ Dufite ibitanda bike cyane cyane ahakirirwa indembe hariya habamo ibitanda 12 gusa kandi twakira abantu benshi ku munsi , namwe murabizi ibi bitaro bituriye umuhanda munini , Musanze, Kigali , Musanze –Rubavu, abo bose nk’iyo bakomeretse bazanwa muri ibi bitaro ntibyabuza ubucucike rero , ikindi ni uko n’abandi baturuka mu bigo nderabuzima byo mu tundi turere nka Burera, Nyabihu na Gakenke bitewe n’aho baba baherereye bose bazanwa hano, tukaba dufite ikizere rero ko mu minsi iri imbere umushinga wo kuvugurura ibi bitaro nushyirwa mu bikorwa n’abarwayi bazisanzura”.

Umushinga wo kubaka ibitaro bya Ruhengeri, biteganijwe ko uzatwara miliyali 103, bizaba byubatse mu nyubako zigeretse, igice cyagenewe ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana kizaba kirimo ibitanda 220 n’imashini zigenewe kwita ku bana bavukanye ibibazo cyangwa bavutse igihe kitaragera.

Biteganijwe kandi ko hazashyirwa inyubako izafasha abarwayi bakeneye kubagwa, izaba ifite ibyumba 12, ishami ry’ubuvuzi bw’ababyeyi rizaba rigizwe n’ibyumba 4, ishami ry’ubuvuzi rishingiye ku gucisha abantu mu byuma bitanga ishusho y’uburwayi n’ibindi.

Kuri ubu bivugwa ko ibitaro bya Ruhengeli bimaze imyaka isaga 80,byakira abarwayi hagati ya 250 na 300, baba baturutse mu ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru kimwe n’abo mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda nka Uganda n’ahandi.