Musanze: Ubuto bw’Isoko rya Byangabo bubangamiye abarigana n’abarikoreramo
Abagana n’abakorera mu isoko rya Byangabo, riherereye mu murenge wa Busogo,Akarere ka Musanze, baravuga ko bamaze igihe babangamiwe n’ubuto bwaryo, butuma batabona serivisi neza ndetse bigateza umuvundo n’umubyigano ukabije. Bavuga ko iri soko rimaze gukorera ku muvuduko w’abaryitabira benshi kurusha uko ryubatse, bityo rikaba ritakijyanye n’igihe.
Kuri ubu iri soko ngo ryakira abantu basaga 3,000 buri munsi, nyamara ryari rigenewe kwakira abarenga gato 1,500, bituma uburyo bwo gucuruza n’ubwo gutambuka biba ikibazo gikomeye.
Muhawenimana Vestine, umucuruzi w’imyenda umaze imyaka irindwi akorera muri iri soko, avuga ko ubuto bwaryo bumaze kubagiraho ingaruka zikomeye
Yagize ati“Dukorera mu mubyigano utuma duhora twikanga abajura badutwara ibicuruzwa cyangwa amafaranga. Rimwe na rimwe abakiriya birabananira kugera aho duhagaze kubera ko inzira ari nto. Isoko risa n’iritajyanye n’abantu barigana.”
Niyigena Samuel, na we ucururiza imboga n’imbuto mu isoko, ashimangira ko bahura n’ibibazo byo kutabona aho bakwirwa
Yagize ati“Ubu dusigaye twarahisemo gucururiza ku mabaraza y’isoko kubera kubura umwanya imbere. Abandi byabakomereye bahindutse abazunguzayi kugira ngo babone uko barya. Aho kugenda uri umucuruzi uciye mu mucyo, ubona ko biri kugusubiza inyuma.”
Aba bacuruzi bavuga ko umubyigano ari wo uhavukira ibibazo birimo kwibwa, kugongana, no kudashobora kwerekana neza ibicuruzwa byabo.
Umwe mu baje guhahira muri iri soko, Uwimana Jeanne, avuga ko iyo ahageze yumva atuje kuko bwinshi mu bucuruzi bukorerwa mu nzira no mu mubyigano:
Yagize ati“Iyo uje guhaha uhahurira n’umuvundo mwinshi, ugasanga umuntu arimo kubyigana n’undi. Rimwe na rimwe uba uhangayikishijwe ko n’ibintu byawe byangirika cyangwa kwibwa. Nubwo isoko rifite byinshi ridufasha kubona hafi, ntiryubatse mu buryo bujyanye n’abarigana bose.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko iki kibazo bakizi kandi kiri mu byo ubuyobozi bwiyemeje gukemura vuba
Yagize ati“Isoko rya Byangabo ni rimwe mu masoko akuze kandi ahahurira abantu benshi kurusha ubushobozi bwaryo. Ubu turimo gutegura umushinga wo kuryagura no kurivugurura ku buryo rizaba rifite ubushobozi bujyanye n’igihe ndetse rikabasha kwakira abarikoreramo n’abarigana mu mutekano n’umudendezo.”
Yongeyeho ko akarere gafatanyije n’abafatanyabikorwa kazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo iri soko ribe ahantu hafasha abacuruzi n’abaguzi mu buryo bworoheye buri wese.

