Amakuru

Musanze: TopMost School. Ishuri rikomeje guhiga  ayandi mu gutanga uburezi  bufite ireme

Yanditswe na Immaculée Mutezimana

Mu murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, Ishuri TopMost School ryongeye kugaragaza itandukaniro mu gutanga uburezi n’indangagaciro ku bana b’Abanyarwanda. Ibi byagarutsweho ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amashuri y’inshuke ndetse n’abo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Ababyeyi benshi bari bitabiriye uwo muhango bashimye byimazeyo uburyo abana babo bigishwa, by’umwihariko bashimangira ko TopMost School ari ishuri rifite icyerekezo kirambye gifasha umwana gukura afite ubumenyi, ikinyabupfura n’umuco.

Uretse amasomo asanzwe y’ingenzi arimo siyansi, imibare, indimi n’amateka, abana bigishwa imbyino za Kinyarwanda n’iz’andi moko, gusoma no kwandika neza mu ndimi zitandukanye, ndetse no kumenya umuco nyarwanda. Ibi byose byunganirwa no kugaragaza impano zabo mu mikino n’ubuhanzi.

Abiga kuri Top Most School baba bazi indimi  z’amahanga harimo icyongereza n’igifaransa

Uwamahoro Blandine, uhagarariye ababyeyi barerera kuri iri shuri, yagize ati:“Turashimira abarimu bitanga bakigisha abana bacu amasomo y’ubumenyi ndetse bakanabafasha gutahura impano zabo. Twabonye impinduka zigaragara ugereranyije n’uko twabazanye bataragira icyo bamenya. Ubu ni abana bafite icyizere, ubumenyi n’ikinyabupfura.”

Yakomeje ashimira uburyo ubuyobozi bw’ishuri bwashyizeho ingamba z’umutekano zizewe, bituma ababyeyi batagifite impungenge mu kurekera abana babo ku ishuri.

Iradukunda Rambert, umwarimu uhagarariye abandi, yasabye ababyeyi gushyira hamwe n’abarimu mu gufasha abana bari kwitegura ibizamini bya Leta.

Yagize ati:“Turasaba ababyeyi gukomeza ubufatanye. Abarezi bonyine ntitwabigeraho. Icyo dukeneye ni ugushyigikirwa, tugafasha abana gusubiramo amasomo no kubaha inama zubaka.”

Dusabumuremyi Innocent, ushinzwe amashuri y’inshuke n’abanza mu Karere ka Musanze, yashimye umusanzu wa TopMost School mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Aragira ati: “Iri shuri rifasha Leta mu gutanga uburezi bufite ireme, ribifashwamo n’abarimu bafite ubushobozi, ababyeyi bafite icyerekezo, n’abanyeshuri b’abanyamurava. Ntabwo tubafata nk’ikigo cyigenga gusa, ahubwo tubafata nk’abafatanyabikorwa b’imena.”

Yasabye abanyeshuri bari gusoza amashuri abanza gukora cyane, ashimangira ko ari bo mfura z’iri shuri, bityo bakwiye kuriharira izina mu bizamini bya Leta.

Kuradusenge Fabienne, Umuyobozi wa TopMost School, yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo gushimira abana no kubakorera umunsi mukuru nk’uriya ngo  byongera imbaraga mu bana no mu barimu, ndetse bigatera akanyabugabo ababyeyi.

Yagize ati: “Uyu munsi tuba tugaragaza ko ibyo umwana yakoze n’ibyo yagezeho bihabwa agaciro. Bituma yigirira icyizere, agaharanira kugira icyo ageraho mu buzima. Inshingano zacu ni ukubatoza gukora cyane, gukunda igihugu no kubungabunga umuco nyarwanda aho bari hose, bakazakurana indangagaciro za kirazira n’umuco nyarwanda.”

Kuradusenge Fabienne, Umuyobozi wa Top Most School avuga ko ishuri rishishikariza abanyeshuri kugira indangagaciro na kirazira  ziranga umunyarwanda

Iri shuri ryatangiranye abana 16 mu myaka ine ishize, ariko ubu rifite abanyeshuri 794. Muri bo, 105 barangije amashuri y’inshuke naho 32 barangije abanza.

TopMost School si ishuri gusa, ni isoko y’uburere, ubumenyi n’umurage w’umuco.Ababyeyi bifuza ahantu hafasha umwana gukura neza, aha ni ho hantu heza ho kumurerera, kuko hatuje ndetse n’abarezi baho kimwe n’abayobozi usanga bita ku mwana.

Abana bo kuri TopMost bakura batozwa kuvuga mu ruhama (foto ububiko)