Amakuru

Musanze: Shingiro abaturage barasaba ingurane ku mitungo yabo yangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abaturage bo mu murenge wa Shingiro akarere ka Musanze bavuga ko baheze mu gihirahiro badahabwa ingurane ku mitungo yabo yangijwe n’imiyoboro yamashanyarazi yanyujijwe ahobatuye  ubu hakaba  hashize imyaka isaga icyenda batarahabwa ingurane babariwe.

Aba baturage bavuga ko bahuye n’akarengane gakomeye, bakaba barabuze ingurane

Umwe muri aba baturage bo muri Shingiro, akagari ka Mudende yagize ati: “ Rwose ubu aho umuyoboro w’amashanyarazi wanyujijwe wanyangirije byinshi, kuko wanyuze hejuru y’inzu yanjye, ishyamba , ibiti by’Avoka bambaruriye iyo mitungo yose , ariko kugeza ubu imyaka ikenda irashize nta ngurane , iki kibazo ubuyobozi bwose burakizi, tugera kuri REG bakatubwira ko iki kibazo kizakemurwa nyuma y’amezi runaka , ubwo bakaba baradushutse twagera mu rugo tugatuza, ubwo umwaka ugashira”.

Aba baturage bo muri Shingiro bavuga ko bahebye ingurane zabo (foto N.G).

Undi muturage we avuga ko byamuteye igihombo kubera gutegereza amafaranga bigatuma yishora mu myenda.

Yagize ati: “ Rwose ndibuka ko mu gihe babaruraga imitungo banyijejeko ngiye kubona amafaranga  mpita njya kwaka ideni mugenzi wanjye mbizeza ko nzabishyura mu gihe cy’ukwezi , ntegereza amafaranga ndaheba none ubu bandeze mu bunzi , nzabona umuhesha w’inkiko aje guteza cyamunara umutungo wajye urumva ni ibihombo bibiri, kuko ngize ibyo nangirijwe n’umuyoboro ngerekaho n’inguzanyo mbese ndababaye cyane , ndasaba ko Leta idukorera ubuvugizi REG ikatwishyura”.

Kubera igihe kirekire bamaze basiragira bategereje ingurane ku mitungo yabo yangijwe bakaba batarazihabwa, aba  baturage baravuga ko byabagizeho ingaruka zikomeye,  aha akaba ariho bahera basaba ko bakwishyurwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe kuko ngo igihe bamaze basiragira ari kirekire.

Rutazigwa Louis, Umuyobozi  ushinzwe ibjyanye n’ingurane mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG, yavuze ko bamwe muri aba baturage  batangiye kwishyurwa kandi ko abatarishyurwa bizagera mu kwezi kwa munani k’uyu mwaka nabo bamaze kubona ingurane ku mitungo yabo yangijwe

Yagize ati: “ Ikibazo k’ingurane ku bangirijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi muri Shingiro kirazwi  ndetse bamwe muri  bo muri bo batangiye  kwishyurwa , ku buryo abatarayabona bizagera muri Kanama 2021 barangije kwishyurwa, nabasaba kwihangana biri mu nzira zo gukemuka”.

Imwe mu  mirima y’abaturage ba Shingiro yanyujijwemo umuyoboro w’amashanyarazi

Ibibazo byo gutinda guhabwa ingurane ku mitungo y’abaturage iba yangijwe  mu bikorwa by’inyungu rusange bikunze kumvikan ahirya no hino ,rimwe na rimwe bigaterwa n’impamvu zitandukanye zituruka kuruhande rw,abashinzwegutanga ingurane bashobora gutinda kwiishyura abaturage, cyangwa se   abaturage ubwabo bakab batujuje ibyangombwa bisabwa gusa ngo iki kibazo cyakagombye kuvugutirwa umuti urambye kuko gihora cyumvikana kenshi.