Amakuru

Musanze: RDB yatangije igikorwa cyo guhuza umukozi n’umukoresha  mu rubyiruko binyuze mu ikoranabuhanga

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Urwego rw’igihugu rw’iterambere  (RDB), cyatangirije mu ntara y’Amajyaruguru, uburyo bushya ,mu rubyiruko mu trwego rwo guhuza umukozi n’umukoresha;bwiswe Mobile Employment Service, iki gikorwa kikaba kiri muri bimwe byashimishije uru rubyiruko.

Iki gikorwa ku rwego rw’igihugu cyatangiriye mu murenge wa Busogo, akarere ka Musanze, bamwe mu rubyiruko bavuga ko bishimiye ko iyi serivise igiye kugera no mu byaro bya kure.

Kamariza Egidie ni umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Remera muri Musanze, yagize ati: “ Twari tumenyereye ko kubona amakuru ku bijyanye no gushakisha  umurimo kimwe no kuwuhanga bimenywa gusa n’abanyamugi, nka twe rero  bo muri za Gashaki na Remera tutabasha kugera mu mugi ngo tubone internet, twari twarabyihoreye ahubwo twe tugatega amatwi radio, cyangwa se kuri za watsap, ariko ubwo tubonye iriya modoka izajya itugana ifite za mudasobwa ndetse ifite na internet ku buntu, ibi ni ibintu bizatuma tuva mu bwigunge, kuko batubwiye ko nibura inshuro ebyiri mu kwezi iriya modoka izajya idusura”.

RDB itangaza ko yatekereje iki gikorwa hagamijwe guhuza  urubyiruko   rudafite akazi  n’abakoresha, nk’uko  Agabe Gilbert  umukozi wa RDB abivuga.

Yagize ati:  “Muri gahunda ya Leta harimo intego ko nibura buri mwaka  hahangwa imirimo igera kuri kuri 1,5  mu gihe cy’imyaka 7, buri mwaka hakajya hahangwa imirimo 214000, kugira ngo urubyiruko rwacu rubone imirimo; ubu dufite ikibazo cy’uko abarangiza kaminuza barangiza ntibabone akazi, aho kugeza ubu mu Rwanda 15,1% bashoboye gukora nta kazi,ubu  rero iyi gahunda ifite intego yo gufasha urubyiruko kubona akazi, gahunda Leta ifite zigomba kugera ku rubyiruko ruri kure y’umugi wa Kigali, kugira ngo rubone amakuru y’ibanze, ajyanye no kugira ngo babone imirimo, iyi modoka rero izajya igera kuri za kaminuza kuri za TVT, ndetse no mu masantere menshi anyuranye m,u cyaro, iki ni igikorwa kizafasha urubyiruko cyane rero”.

Umukozi wa RDB Agabe Gilibert, avuga ko urubyiruko rusabwa kubyaza umusaruro ririya tumanaho begerejwe kugira ngo babashe kubona imirimo

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu  Andrew  Rucyahanampuhwe ashimangira ko urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro amasomo rukura ku ntebe y’ishuri.

Yagize ati: “ Igihe kirageze kugira ngo umuntu wese uri ku ishuri yumve ko agomba kwiga atekereza ko nyuma yo kurangiza amasomo akwiye guhanga umurimo, kandi akanawutanga ntibikwiye rero ko umuntu arangiza amashuri ngo yumve ko azategereza abamuha akazi, ariko nanone birakwiye ko amenya amakuru , ni ngombwa ko babyaza umusaruro aya mahirwe Leta ibaha, izi modoka zo muri gahunda yo guhuza umukozi n’umukoresha izafasha uru rubyiruko rwacu, turabyishimiye rero”.

Urubyiruko ruzajya rwifashisha mudasobwa ziri mu mudoka mu rwego rwo gushakisha amakuru ku bijyanye no kubona umurimo.

Mobile Employment Service, ni service izajya itangwa hifashishijwe imodoka ebyiri za bus zizajya zimuka ziva hamwe zikerekera ahandi.Urubyiruko rukaba ruyitezemo inyungu nyinshi kugira ngo rubashe kubona imirimo rwiteze imbere.