Musanze: One Love ikomeje kwita ku batishoboye mu bitaro
One Love Family ukorera mu Karere ka Musanze urashimirwa cyane ku bwitange n’urukundo ukomeje kugaragariza abatishoboye, by’umwihariko abarwayi n’abarwaza bamaze igihe mu bitaro badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira serivisi z’ubuvuzi.
Ni mu gikorwa cyabaye mu minsi isoza umwaka, aho uyu muryango wasuye abarwayi n’abarwaza bo mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, ubagezaho inkunga igizwe n’ibiribwa, imyambaro ndetse no kubafasha mu kwishyurira imiti n’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) ku badafite ubushobozi.
Bamwe mu barwayi bahawe ubu bufasha bagaragaje ibyishimo n’ishimwe ryinshi.
Umwe mu babyeyi warwariye muri ibi bitaro, wahawe igitenge n’ibiribwa Maniriyandera Donatile wo mu karere ka Nyabihu yishimiye iki gikorwa
Yagize ati: “Twari tumaze iminsi myinshi hano tudafite kivurira, kubona abantu batwitaho gutya ni umugisha ukomeye. One Love yaduteye imbaraga n’ibyiringiro, kandi badusengeye.”

One Love Family yambitse abarwayi bo mu bitaro bya Ruhengeri
Umubyeyi witwa Nzabahimana Drocella,akaba avuga ko amaze umwaka mu bitaro , akaba avuka mu karere ka Musanze wafashijwe kurihirwa imiti n’ubwisungane mu kwivuza yavuze ko yari yabuze uko akomeza kwivuza bitewe n’ubushobozi buke.
Yagize ati: “Nari mfite impungenge zo kuva mu bitaro ntarishyura, ariko One Love yaradufashije, baranyishyurira imiti na Mituweli. Ndabashimira byimazeyo, iyiba mu Rwanda habonekaga nk’amatsinda agera ku 10 afite ibikorwa nk’ibya one Love Family.”

One Love yagaburiye abarwayi n’abarwaza mu bitaro bikuru bya Ruhengeri bahawe amafunguro kuri Noheli .
Umuyobozi mukuru wa One Love Family mu Rwanda, Uwimana Joselyne, yasobanuye ko iki gikorwa kigamije kugaragariza urukundo abatishoboye no kubafasha kubona serivisi z’ibanze.
Yagize ati: “Dukora ibi bikorwa bitewe n’indangagaciro zacu zo gusangira n’abatishoboye. Iyi gahunda yo gusura abarwayi n’abarwaza mu bitaro tuyikora inshuro imwe buri kwezi, ariko mu mpera z’umwaka tuba dufite intego yo kubaha Noheli n’Ubunane, kugira ngo bumve ko batari bonyine.”

Umuyobozi mukuru wa One Love mu Reanda Uwimana Joselyne, avuga ko igikorwa cyo kwita ku batishoboye kiri mu ntego biyemeyemeje
Yakomeje avuga ko by’umwihariko abana barwariye mu bitaro nabo babahaye impano za Noheli, hagamijwe kubashimisha no kubakuramo agahinda baterwa n’uburwayi n’ibihe baba barimo.
Uyu muryango wa One Love Family ugaragaza ko uzakomeza ibikorwa by’ubugiraneza, wiyemeza gukomeza kuba hafi y’abatishoboye no gutanga umusanzu mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Uyu muryango ukoresha amafaranga akomoka ku bwizigame bagenda batanga buri kwezi, hagamijwe kwita ku barwayi batagira kivurira ariko uwifuza kuwugana amaremi aruguruye,ikindi uramutse wumva ufite ubushake bwo gutera inkunga aba banyamuryango basaga 100, wahamagara kuri iyi numero ya telefone ngendanwa
+250785137542.

