Musanze: Nyange umuturage yabyutse asanga inka inka ye abagizi ba nabi bayitemye hakekwa uwo baherutse gukimbirana
Yanditswe na rwandayacu.com
Mu murenge wa Nyange, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Gahama,Akarere ka Musanze Umugabo Dusengimana Eric, yabyutse mu gitondo cyo ku wa 2 Mata 2025, asanga inka ye aho yabaga mu rwuri, asanga bayitemye amaguru yombi, akeka uwi bari basanzwe bafitanye amakimbirane.
Uyu mugabo inka ye yabanaga n’iya mugenzi we mu rwuri rwo mu kagari n’umurenge atuyemo ariko ruri hirya gato y’urugo rwe , avuga ko ubwo yari aje guha inka ye ubwatsi yasanze yatemwe bikomeye, gusa ngo ibyo byose byabaye umuzamu atari yaharaye kubera uburwayi.
Dusengimana Eric yagize ati: “Nasanze inka bayitemye iryamye hasi, bayitemye amaguru yombi ndetse n’umunea , ndakeka ko yatemwe n’umwe mu bo duheruka kugirana amakimbirane, ashingiye ku bwatsi nari maze iminsi nahiye mu isambu ye, ndifuxza ko hakorwa iperereza uwo basanga yaragize uruhare mu gutema iyi nka akabiryozwa”.
Bamwe mu baturage baganiriye na Imvaho Nshya barimo utashatse ko amazina ye atangazwa agahabwa izina rya Nzabanita Aimable yagize ati: “Ntabwo dushira amakenga uriya mugabo baherutse gupfa ubwatsi, kuko ubwo bateraga amahane yaaramubwiye ngo aamwereka , simbihamya neza ariko iperereza riraza kuduha ukuri”.
Kuba iyi nka yatemwe koko bishimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Tuyisenge Vedaste aho avuga ko nawe amakuru yayahawe n’Umukuru w’Umudugudu wav Gahama
Yagize ati: “Ni byo koko inka Dusengimana yasanzwe mu rwuri yatemwe amaguru yombi ndetse n’amazuru, ubu rero turimo gukorana n’inzego z’umutekano kugitra ngo hakorwe iperereza bahereye kuri uriya ukekwa, kugors ngo uwatemewe inka ye abone ubutabera, turasaba abaturage jutajya bishakira ubutabera niba baba bakimbiranye bajye begera ubuyobozi, ikindi turakomeza dukore amarondo dufatanije n’abarinzi b’igisagara kuko nib o baba bari hafi y’inzuri kugira ngo dukomeze kuzahashya abitwkira ijoro bakangiza”.
Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda mu Ntara yAmajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yemeza nawe ko aya makuru ariyo
Yagize ati: “Ni byo koko inka ya Dusengimana twayamenye kuri uyu wa 2 Mata 2025, ko bayitemye, hafashwe umuntu umwe ukekwa afungiuye kuri Polisi Sitasiyo ya Kinigi, hari gukorwa iperereza , Plisi y’u Rwanda ikaba igira inama abaturage kwirinda ibikorwa bibi nk’ibi byo gutema amatungo , imyaka , insina bigamije kwihimura, umututrage ugize ikibazo na mugenzi we bakwiye kwisunga inzego bireba aho kwihimura ku wo bafitanye ikibazo”.
SP Mwiseneza Jean Bosco, akomeza avuga ko Polisi itazigera idohoka na gato ngo yihanganire abakora ibyaha by’ubugome nk’ibi, bazafatwa bahanwe , kuko kugeza ubu Polisi yashyize ingufu nyinshi kandi zidatezuka mu bikorwa byo kurwanya abanyabyaha nk’abo bose bahungabanya umutekano w’abantu n’ibintu.