Amakuru

Musanze: Nyange izamuka ry’ibiciro ku masambu ryatumye imwe mu miryango ibana mu makimbirane

 

Yanditswe na  Ngaboyabahizi Protais.

Mu gihe ibikorwa by’iterambere bigenda bisatira Parike y’ibirunga, harimo amahoteri ndetse no kuyagura ubutaka bukaba bwarazamuye ibiciro ,bamwe mu babyeyi ngo bagenda bisubiraho ku mpano bahaye abana babo, ibintu bikomeje gukurura amakimbirane mu miryango.

Bamwe mu baturage bagezweho n’izi ngaruka bavuga ko batewe ibihombo no kongerera agaciro, ibikorwa bahawe nk’uko Nyitraguhirwa Olive wo mu kagari ka Ninda, Umudugudu wa Nyabutaka yabitangarije Rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Ubu rwose kuva aho ubutaka bwo muri kano gace bumariye kuzamura igiciro, bamwe mu banyamuryango bahisemo kuba ba Bihemu, nkanjye maze imyaka igera kuri ibiri, mama Ntamakubuko Maderene ampaye urugo rwe rwose bibera mu muryango, ndetse na Musaza wanjye ariwe Hakizimana Thomas bakunze kwita Munyarutete , amaze kumva ko Singita ije kwagura ubutaka bwayo ndetse ikifuza no kugura ahanjye nahawe nk’impano , yahisemo kuza yica inzu yanjye, maze ashyira mama mu nzu yanjye, mbese banjugunye hanze, rwose igiciro cy’ubutaka kuba cyarazamutse n’amakimbirane ni ko yaje mu miryango”.

Bamwe mu baturage bo muri Ninda banenga abisubiraho ku mpano baba bahaye bagenzi babo ngo ni uko amadorari yazamuye agaciro ku butaka.

Bamwe mu baturanyi ba Nyiraguhirwa na  bo bashimangira ko kubera ubutaka buri gushakwa na benshi mu mizi y’ibirunga byatumye bamwe bagenda bashora imanza ngo bisubize ubwo butaka bwabo.

Yagize ati: “ Uhereye no kuri uriya Nyiraguhirwa hano hari ikibazo gikomeye cyo gukunda amafaranga, uriya mukobwa nyina yamuhaye inzu idakoze neza amuha n’ikibanza , bituma agurisha urugo rwe ngo aze avugurure aho yahawe, ariko bavuze ko Singita iri gutanga amadorari Munyarutete araje ajugunya nyina muri iyo aterera  hanze mushiki we, rwose ibi bintu Leta ikwiye kubikurikirana, uburenganzi bw’uwahawe bukubahirizwa”.

Nyiraguhirwa avuga ko yakorewe akarengane

Ntamakubuko ari nawe ubyara Nyiraguhirwa buvugwa ko yatatiye igihango we avuga ko ashaka kuza kuba mu rugo rwe

Yagize ati: “ Ubutaka I ubwanjye kandi nabuhaye umwana wanjye, ariko igihe kirageze ngo ngaruke mu rugo rwanjye n’ubwo nari nararuvuyemo, ntabwo kandi nshaka ko mbanamo na Nyiraguhirwa, namuhaye nk’indushyi , ariko noneho namenye ko afite umugabo, n’aho ku bijyanye no kuba hari amahoteri agura amasambu ibyo ni uburenganzira bwanjye kandi urwo rufaranga ruje narufata, kandi niba na we yumva ashaka iriya mpano nategereze nzabanze nitabe Imana”.

Ntamakubuko (uwa gatatu uturutse iburyo)avuga ko yasubiye mu bye kandi ko abonye umuha amafaranga yayakira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ninda, Ishimwe Justin, ashimangira koko hari bamwe mu baturage b’aho bashobora kwifuza gusesa amasezerano nyuma yo kumva koko aho batanze hagiye kugurwa menshi.

Yagize ati: “ Hari bamwe mu babyeyi cyangwa se abandi bantu batari inyangamugayo bamaze kumva ko hano ubutaka burimo kugurwa menshi cyane ko nyine baba batarahererekanya ubutaka bigatuma bisubiraho , nk’uriya Nyiraguhirwa nyina yamuhaye urugo rwe burundu nk’impano hashize hafi imyaka ibiri, ariko ytwagiye kumva ngo musaza we Munyarutete yaje yica inzu kugira ngo ashyiremo umukecuru w’imyaka ijana dore ko yavutse mu 1920, ibi rero twumva ko ari ugushaka indonke, gusa ub u ikibazo kiri muri RIB, ariko ,ku bijyanye n’impano bishobora kujya mu bunzi bya kwanga bakagana inkiko”.

Nyiraguhirwa ngo ababazwa ni uko yagurishije urugo rwe akaza kuvugurura inzu yahawe n’umuryango we

Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage kutivuguruza mu gihe batanze impano, kandi buri mpano yose  cyane iyubutaka ikanyura kwa noteri, umuryango umaze kubyemeza.