Amakuru

Musanze: Munyentwari akeneye ubufasha kugira ngo avuze umwana we ufite ubumuga

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Umugabo Munyentwari Jean de  Dieu, utuye mu mudugudu wa Kabaya, akagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, avuga ko akeneye ubufasha kugira ngo abashe kuvuza umwana we w’umukobwa  wavukanye  ikibazo cy’ubumuga bwo mu mutwe n’ingingo kuko atabasha guhagarara.

Munyentwari kuri ubu uvuga ko ari mu bihe bikomeye kubera uriya mwana yabyaranye n’umugore akavukana ubumuga bwo mu mutwe, ibintu ngo byaje gutuma uwo mugore bashakanye amuta , kuri ubu umugabo akabariwe wirirwa amuhetse aho ajya hose mu mugi wa Musanze.

Munyentwari yagize ati: “ Mbayeho nabi rwose ndi umuntu utishoboye kuko mba mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, umwana wanjye yavukanye ubumuga bwo mu mutwe , hashize imyaka 6, naravuje birananirana ariko njyewe nzi ko hari ahantu bafashiriza abamugaye,mbonye ubufasha nkamujyana muri ibyo bigo yaba amfashije, rwose  ndasaba umugiraneza wese kumfasha kuvuza uyu mwana”.

Munyentwari avuga ko akeneye ubufasha bwo kuvuza umwana (foto Ngaboyabahizi Protais)

Munyentwari ngo kugira ngo abone ibyo arya ni abagira neza abona babimuzaniye, agashimangira ko n’ikibazo cye ubuyobozi bukizi.

Yagize ati: “Kurya kwanjye n’uyu mwana , kubona agasabune ni abagiraneza gusa, urabona nta wundi mwana mfite,ntuye mu bigunda hano nawe urabona ko ntakwiye gusiga uyu mwana hano, kuko ibisimba byamurya aba akeye kwitabwaho, ni njye umwitaho rero njyenyine kuko umugore wanjye twamubyaranye ariwe Uwimana Agnes, yaramuntanye twari tumaranye imyaka ibiri, yanze kwihanganira ubukene bwanjye n’uburwayi bw’uyu mwana, sinshoboye guheka urabibona ndasaba rero uwumva afite umutima utabara kumba hafi rwose, uyu mwana akavuzwa kuko ni uw’igihugu”.

Munyentwari avuga ko atabona uko ajya mu kazi kuko ntawe yasigira umwana we (foto Ngaboyabahizi Protais).

Abaturanye ba Munyentwari bavuga ko bafite ikibazo ku mibereho n’ubuzima bwe

Kuba uyu mugabo nta kazi agira kandi akaba adashoboye no kuba yava mu rugo ni ibintu bibangamiye, abaturanyi ba Munyentwari, ariko kandi bakanenga uriya mubyeyi gito wamutanye umwana, nk’uko Nirere Pascasie yabibwiye Rwandayacu.com

Yagize ati: “ Rwose uyu Munyentwari ubuzima bwe budutera impungenge  cyane;reba na  we uyu mugabo kurya byari bisanzwe ari uguca inshuro noneho by’agatangaza umugore amutana uyu mwana nawe  utikura aho ari , dufite impungenge ko inzara izamwicira muri runo rugo urabona nawe aho atuye hari ubwo uyu mugabo bizamuyobera asige uyu uyu mwana muri iki kirangarizwa ngo ni inzu ni ko navuga kuko, nay o nta byumba ifitemo, umugiraneza n’undi wese ufite umutima utabara akwiye kumurwanaho rwose.”

Urimubabo we asabira ibihano uriya Mugore Uwimana wataye umwana, kuko ngo ntabwo biri mu muco wa Muntu nk’umubyeyi wagiye ku gise .

Yagize ati: “ Rwose hari ibintu bibabaje numva bavuga uburenganzira bw’umwana , kuko buriya nta tegeko rihana umugore wataye umwana gutya, ubu murabona uyu mugabo ashoboye guheka ?Reba aramuheka ijosi rikinaga inyuma, ikindi rwose abagiraneza na Leta nibatabare uyu mwana, urabona ko uyu mugabo n’inzara yamuzahaje, biragaragarira amaso ko afite inzara arimo guhorogoma, ubuse umujishi w’ingobyi wafata hehe”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze,Dushimire Jean avuga iki kibazo atari akizi  ariko ngo bagiye kugikurikirana.

Yagize ati: “ Iki kibazo ntabwo nari nkizi gusa noneho ubwo nkimenye ngiye kugikurikirana , nawe aba yahabwa inkunga igenerwa n’abandi batishoboye, ku bijyanye n’uburwayi bw’umwana we , iki kibazo tugiye kukivuganaho turebe icyakorwa ahabwe ubufasha, tuzakotra urutonde yenda akarere kabe kazamuvuza, ibijyanye n’ibiryo byo tuzabyishakamo n’umurenge”.

Ni ubwo uriya mugabo yahabwa ubufasha ariko , abaturanyi be basaba ko uriya mugore wamutanye umwana yakurikiranwa n’ubuyobozi, amategeko arengera umwana agakurikiranwa.