Musanze: Mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, amatsinda yabaze inka zifite agaciro ka miliyoni 40
Yanditswe na Bahizi Prince Victory
Amatsinda asaga 80 mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli y’umwaka wa 2024, biturutse ku bwizigame bwabo abagize amatsinda babaze inka zifite agaciro ka miliyoni zisaga 40.
Inka aba baturage babaga bakagabana inyama ziba zaturutse ku mafaranga bagenda bizigamira buri kwezi, mu gihe cy’umwaka bakaba baba biteganyiriza kugira ngo bazabone inyama zo gusangira mu miryango yabo.
Izi nka rero kuri ubu hari izibagirwa ku gasozi ndetse no ku mabagiro , zigapimwa nyuma bakazitera imirwi zkagabanwa mu buryo bungana, kadi aya matsinda ngo ni umwanya mwiza wo gukomeza ubumwe no kungurana ubitekerezo mu iterambere.
Iyo bamaze kubaga inyama bazigabana nyuma yo gutera imirwi buri wese agakuramo ashingiye ku myanya afite.
Mukamwiza Anualite wo mu itsinda Mugorenezerwa ryo mu kagari ka Buramira umurenge wa Kimonyi yagize ati: “Ubundi muri rusange aya matsinda twayatangiye yitwa twihaze , ni byo koko kuko twakusanyaga amafaranga tukayizigama igihe cy’umwaka tukaguramo inka tukayibaga, ariko twaje gusanga dukwiye no gutekereza ku bindi byaduteza imbere”
Mukamwiza akomeza avuga ko ngo ubundi ubundi bashinze itsinda bagamije kwirira inka , ariko ngo nta munyamuryango wabo urengwa mitiweli, cyangwa ngo abure amafaranga y’umwana w’ishuri;ngo kuko amafaranga baba bakusanyishe , umunyamuryango aza bakamuguriza agakemura ikibazo ubundi akazayagaruza mu isanduku.
Nzayisenga Aimable wo mu murenge wa Gataraga , mu itsinda Twizamure we avuga ko mu gihe cy’umwaka bizigamira bafite agera kuri miliyoni 3, kandi ngi mu gihe cy’imyaka 5 bamaze muri iritsinda batangiye ari abanyamuryuano 12, ariko kuri ubu ngo bamaze kugera kuri 37, aba rero ngo amafaranga bakusanya aba atubutse kandi arabafasha ngo kuko hari bamwe bagiye bahana inguzanyo batangira udushinga duciriritse.
Yagize ati: “Buri munyamuryango atanga amafaranga ibihumbi 7, kandi umuntu ayatanga inshuro imwe ubundi tugahura inshuro imwe buri kwezi tureba abo twagiye tuguriza, bakishyura tukayaha abandi ubuzima bugakomeza , nk’ubu hari umuntu twahaye inguzanyo kuri ubu acuruza imyaka , abikuye u gishoro cy’ibihumbi 500 twamuhaye, iri tsinda ryanteje imbere, kuko nasannye inzu yanjye , ikindi ni uko Ejo Heza nta munyamuryango utayitanga buri mwaka, amatsinda nk’aya ni igirakamaro”.
Babagira ku gasozi ariko bagasabwa kugira isuku cyane (foto reandayacu.com0.
Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubworozi Dr Nsengiyumva Jean Bosco na we ashimangira ko amatsinda azwi ,u mazina ya Twihaze yahinduye ubuzima bw’abantu, anashimangira ko umunsi nk’uyu bitegura bitegura Noheli y’umwaka wa 2024 habazwe inka zisaga 80 na zo zifite agaciro ka miliyoni na zo zisaga 40, biturutse ku bwizigame bagiye bakusanya.
Yagize ati: “Amatsinda nk’ariya yo kwizigamira inyama umuturage azarya ku nko kuri Noheli ku Bunani, ni ibintu usanga bishimangira ubusabane ariko nanone bikazamura umuturage mu mibereho ye n’imyumvire. Mwumvise ko nta muntu ubura Mitiweli ari mu itsinda nk’iri ikindi bituma gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa. Habazazwe inka 85, ndasaba ko ababaga inka bose babanza Veterineri akazipima turabafite mu mirenge”.
Akomeza avuga ko ababaga inka cyane ababagira ku gasozi, ko bakwiye kurangwa n’isuku, batandika inyama ku bintu bifite isuku, bakagitra amazi menshi hafi ahoy o gusukura inyama cyane izo mu nda, kandi mu gihe cyo kuzirya bakabanza kuzitegura zigashya haba kuzotsa cyanwa se kuziteka.
Mu gihe izi nka zirimo kubagwa hafi mu mirenge yose y’Akarere ka Musanze, ikiro cy’inyama kiri kugura amafaranga 3000 na 3500 mu gihe ikinino cy’inyuma kiri kugura 1200 icy’imbere 1500, ibintu byashimishije abatrabashuje kujya mu matsinda ya Twihaze.