Musanze: Koperative y’abatwara amagare yafashe icyemezo cyo kwambara ingofero z’umutekano
Ubuyobozi bwa Koperative y’abatwara amagare (CVM Coopérative des Conducteurs de Vélo-Moteur et de Cycles de Musanze). ) ikorera mu Mujyi wa Musanze, buratangaza ko bwafashe icyemezo cy’uko buri munyonzi wese utwara igare, yaba atwara imizigo cyangwa abantu, agomba kwambara ingofero imurinda mu gihe hagize impanuka ibaho.
Iki cyemezo ngo cyafashwe nyuma y’uko hakomeje kugaragara impanuka nyinshi z’abatwara amagare, aho bamwe bagiraga ibikomere bikomeye cyane cyane ku mutwe, bitewe no kutagira ibikoresho by’umutekano bibarinda.
Perezida wa Koperative y’abatwara amagare mu Mujyi wa Musanze, Evariste Murwanahyaka, avuga ko intego nyamukuru y’iki cyemezo ari ukurengera ubuzima bw’abanyonzi no kugabanya ingaruka z’impanuka.
Yagize ati:“Twabonaga bagenzi bacu bagwa bakagirira ibikomere bikomeye ku mutwe, rimwe na rimwe bikabaviramo ubumuga cyangwa urupfu. Twabonye ko kwambara ingofero ari igisubizo kirambye, ni yo mpamvu twafashe iki cyemezo.”

Perezida wa CVM avuga ko kwambara ingofero ,u bnyonzi ari ikintu cy’ingenzi ku buxima bwabo
Akomeza avuga ko kwambara ingofero bizatuma akazi kabo karushaho kubahesha icyizere n’umutekano, bikazamura n’icyubahiro cy’umwuga w’ubunyonzi.
Mu rwego rwo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo, ubuyobozi bwa CVM bwatangiye gutanga ingofero ku banyonzi, aho hamaze gutangwa ingofero 120 zatanzwe ku bufatanye n’abaterankunga. Ubuyobozi buvuga ko bukomeje gushaka isoko n’ubushobozi kugira ngo buri munyonzi wese abashe kubona ingofero ye bwite.
Abanyonzi nabo bishimira iki gikorwa. Dusabimana Aime, umwe mu batwara amagare mu Mujyi wa Musanze, avuga ko mbere bahuraga n’ingorane nyinshi.
Yagize ati:“Twakoraga akazi kacu dutinya cyane impanuka. Iyo wagwaga wagiraga ikibazo gikomeye ku mutwe. Izi ngofero zitumye dutwara tudafite ubwoba kandi tukumva dufite agaciro.”

Abanyonzi bishimiye gahunda nziza yo kwambara ingofero batwaye
Undi munyonzi, Maniragaba Jean de Dieu, we avuga ko izi ngofero zatumye n’abakiriya barushaho kubizera.
Yagize ati:“Abantu dutwara barabona twambaye ingofero bakatwizerera, bakumva ko dufite umutekano. Byanatumye akazi kiyongera n’imibereho yacu irushaho kuba myiza.”

SP .James Bagabo asaba abatwara amagare kwitwararika igihe bari mu muhanda
Ku ruhande rwa Polisi, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze SP James Bagabo, yashimye iki gikorwa avuga ko kigira uruhare runini mu gukumira impanuka.
Yasabye abanyonzi gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda, kwambara ingofero buri gihe no kwitwararika umutekano wabo n’abo batwara.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald, na we yashimye iki gikorwa, avuga ko ari intambwe nziza iganisha ku iterambere n’imibereho myiza y’abanyonzi.
Yagize ati:“Turishimira cyane iki cyemezo kuko kirengera ubuzima bw’urubyiruko rutwara amagare. Turabasaba gukomeza kwishyira hamwe no kubahiriza ibi byemezo. Nkatwe nk’ubuyobozi, tugiye gukomeza kubafasha gushakira ibisubizo birambye byazamura imibereho yabo.”

Kwambara ingofero batwaye amagare, abanyonzi bagiye kubigitra nyambere.
Iki gikorwa kigaragaza uruhare rw’ubufatanye hagati ya koperative, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu guteza imbere umutekano n’imibereho myiza y’abatwara amagare mu Mujyi wa Musanze.
Mu mujyi wa Musanze habarurwa urubyiruko rutwaea amagare basaga ibihumbi 2.

