Amakuru

Musanze: Ishuri ry’ikoranabuhanga ITB Ruhengeri TSSS rikomeje gutanga ubumenyi bufite ireme

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ishuri tya ITB Ruhengeri TSS , riherereye mu murenge wa Muhoza , Akagari ka Ruhengeri, Umudugudu wa Burera, ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga, Ubuyobozi bwaryo nuratangaza ko intego ari ugutanga uburezi bufite ireme, aho umwana arangiza amasomo ye ashobora kwihangira umurimo no kuwuha abandi.

Ubwo bari mu giterane cyo gushimira Imana ku byiza yakoreye iri shuri ryafunguye imiryango  mu mwaka wa 1998,  ndetse hanatangwa impamyabumenyi mu banyeshuri basaga 150 bari barangije amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri 2024-2025, ubuyobozi bwashimangiye ko aho iri shuri rigeze ryagiye ryiyubaka cyane kandi vuba  cyane ko ngo batangiriye ku cyumba kimwe cy’ishuri ndetse ngo bakoreraga mu kibambano nk’uko umwe mubarishinze  Reverand Bimenyimana  Simon Pierre

Reverand Simon Pierre ashimira Imana ku bwo gukomeza kurinda no kubaka ITB Ruhengeri TSS

Yagize ati: “Kuri uyu  munsi turashimira Imana kuko yakomeje kutuba hafi, iri shuri ryashinzwe ku mbaraga za AEBR, kuko twabonaga abana bacu kubona ishuri bigoranye cyane abo mu bice bya Musanze, twatangiriye mu murenge wa Kinigi, abacengezi baradutera , dusanga abanyeshuri n’abakozi bakicirwayo n’abo bacengezi, twahunze nk’abandi bose  tuza hano, kubera ubwinshi bw’abanyeshuri n’umuhate twari dufite bamwe bajya mu cyumba cy’ishuri twari dufite hano, abandi bigira mu bibambano, byari bikomeye”.

ITB Ruhengeri TSS, ngo yatangiranye abanyeshuri batarenga 20 ariko kuri ubu igeza mu magana

Reveranda Bimenyimana Simon Pierre akomeza agira ati: “ Kuri ubu turashima Imana, ko dufite ibyumba bisaga 6, dufite inzu abanyeshuri b’abahungu nabakobwa bararamo, igikoni cyiza, ubwiherero na bwo byari ikibazo kubera imiterere y’ubutaka bw’ino,ibintu byagenze neza Imana yarahabaye turayishima ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwakomeje kutwegera buduha n’inama, ndasaba rero abanyeshuri mwahawe impamyabumenyi zanyu kuzibyaza umusaruro kandi mugakomeza mu mashuri makuru kuko kwiga ntibirangira ».

Hsshimiwe umukuru w’Umudugudu iri shuri rituyemo akaba nacPastor muri AEBR akaba yarize kuri iri shuri

Nduwumukiza Lambert umwe mu banyeshuri baharangije, nawe avuga ko ashimira Imana n’abayobozi b’iri shuri

Yagize ati: “Njyewe iri shuri ryangiriye akamaro cyane kuko nize Networking, ntekereza rero ibi bintu bizamfasha mu buzima bwanjye ndetse nteganya gukomeza kaminuza kugira ngo nzakomeze kwiteza imbere ndetse n’igihugu cyacu, nashishikariza ababyeyi kuzana abana kwigira hano”.

Umukozi w’umurenge wa Muhoza ushinzwe uburezi Ladislas Uwamahoro nawe avuga ko ashimira ubuyobozi bwa AEBR bwubatse iri shuri.

Yagize ati: “Aya mashuri AEBR yayashinze mu gihe cyari gikwiye, Imana ikomeze ibahe umugisha, ITB Ruhengeri TSS turayishimira cyane kuko ni rimwe mu mashuri yigisha ku buryo bw’umwihariko kuko ni yo ifite ishami rya Electronic mu karere kose ka Musanze , urumva ko nta handi wabona iryo shami uretse gukubita amaguru bajya gushaka ishuri, twishimira iumitsindindire yanyu kuko mwageze kuri 97%, mukomereze aho, natwe ubuyobozi tuzakomeza kubaba hafi,  haba mu  bikorwa n’ibitekerezo, abarangije ntimwibwire ko murangije ahubwo ni bwo mutangiye”.

Umuyobozi w’ishura rya ITB  Ruhengeri TSS Mfitumukiza Elie, avuga ko intego ari ugukomeza gutanga uburere bufute ireme ndetse no kwigisha umwansuzagirira akamaro igihugu na we ubwe.

Yagize ati: “Iri shuri ryafunguye imiryango ari ibintu bikomeye cyane nta nyubako yari ihari kandi abantu bagombaga kwiga, kugeza ubu dufite abanyeshuri 391, kandi bose usanga bakurikira neza ku buryo tuba dufite ikizere ko bazatsinda, dufite abanyeshuri biga bataha ndetse n’abarara mu kigo”.

Akomeza agira ati: “Dufite hano amashami y’ikoranabuhanga kandi akenewe hanze hano kuko urangije hano aba ashobora kwihangira umurimo ndetse akanawuha bagenzi be , ni yo mpamvu rwose dushishikariza ababyeyi kuzana abana babo hano ngo bahakure ubumenyi”.

Kuri ITB Ruhengeri TSS, hari amashami nka  Netwroking internet and Technology, Electrico Technology, na Electronic and Telecommunication n’ayandi..

Kuva iki kigo cyafunbura imiryango abasaga ibihumbi 5 bamaze kuhakura impamyabumenyi, ubu bakaba bari  mu nzego bwite za Leta nk’abakozi , abandi bikorera ku giti cyabo.

Ubuyobozi bwa ITB Ruhengeri TSSmu minsi iri imbere burateganya guhuriza hamwe abaharangije muri ya gahunda ya Garukurebe.