AmakuruUburezi

Musanze: Irero WISE and SMART ECD, intangarugero mu burezi n’uburere bw’abana bato

Irero WISE and SMART ECD riri mu marero ari gutanga umusanzu ukomeye mu burezi n’uburere bw’abana bato mu Karere ka Musanze, by’umwihariko mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri, Umudugudu wa Susa.

Ni irero ryashimwe na benshi kubera uburyo ryita ku bana rikabakangura ubwonko bakanakurana indangagaciro zibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iri rero ryita cyane ku burere bwuzuye bw’umwana, aho abana bahabwa umwanya wo gukina, kwiga binyuze mu mikino, kuruhuka no kugaburirwa indyo yuzuye ibafasha gukura neza haba ku mubiri no mu bwenge.

 Abarezi baryo bahuguwe mu kwita ku bana bato, bakabafasha gukangura ubwonko hakiri kare, ari na byo bituma abana bahiga bagira amatsiko yo kwiga no gusabana n’abandi.

WISE and SMART ECD itanga uburere bw’ibanza ku bana bato

Ababyeyi barerera muri WISE and SMART ECD bagaragaza ko bishimira cyane uburere abana babo bahakura. Bavuga ko iri rero ryabaye igisubizo ku kibazo bari bafite cyo kubura aho basiga abana babo, bigatuma badashobora gukora imirimo yabo uko bikwiye.

Kuri ubu, bashimira iri rero ko ryabafashije kubona aho abana birirwa umunsi wose mu mutekano, bityo bakabasha gukora imirimo yabo batekanye, bazi ko abana bari mu maboko meza.

Umuyobozi w’iri rero, Elize Ndayishimiye, avuga ko WISE and SMART ECD yakira abana bafite imyaka iri hagati ya 3 na 6, kandi ko ari ECD y’icyerekezo igamije gutegura umwana mu buryo bwuzuye.

Yagize ati: Dufasha abana gukangura ubwonko binyuze mu mikino, kubigisha gusabana, kubaha umwanya wo gukina no kuruhuka. Umwana ahagera mu gitondo akahava nimugoroba, yitaweho mu buryo bwose.”

WISE and SMART ECD isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali, mu Turere twa Rubavu, Musanze, Muhanga n’ahandi hatandukanye, kandi ifite gahunda yo kwagura ibikorwa byayo.

Nk’uko ubuyobozi bubitangaza, mu mwaka wa 2027, bazaba bakorera mu igorofa rigezweho rizaba ryubatse mu Kagari ka Ruhengeri, mu Karere ka Musanze, bikazatuma bakira abana benshi kandi mu nyubako igezweho.

Mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027 WISE and SMART ECD, izaba imaze kuzuza inyubako .

By’umwihariko,WISE and SMART ECD yahawe uburenganzira bwo gukorera mu Karere ka Musanze n’ubuyobozi bw’akarere, bikaba bigaragaza icyizere n’ishimwe ibikorwa byayo bifitiye ubuyobozi n’abaturage muri rusange.

WISE and SMART ECD ni irero rifite intego yo kurera umwana w’ejo hazaza, rifasha abana gukura bafite ubumenyi, indangagaciro n’ubwenge bubafasha guhangana n’isi y’uyu munsi n’iy’ejo.

Ni amahitamo meza ku babyeyi bashaka irero ryizewe, rifite ireme kandi rishyira umwana ku isonga.