Musanze: Imurikagurisha 2024 imyiteguro irarimbanije birashyushye
Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
Mu gihe hasigaye umunsi umwe ngo imurikagurisha (Expo 2024) rifungure ku mugaragaro mu karere ka Musanze, abazamurika batangiye gutegura aho bazashyira ibicuruzwa byabo, ibihangano byabo n’ibindi bakaba bitezemo inyungu nyinshi haba mu bumenyi no mu bukungu.
Imyiteguro mu kubaka aho bazakorera harundanijwe ibikoresho
Iri murikagurisha rizatangira ibikorwa byabo ku wa 16 Kanama 2024 Musanze 2024kugeza ku wa 26 Kanama 2024 muri STADE UBWOROHERANE –Musanze ;agashya kari muri iri muri iri murikagurisha ni uko hazaba hari umuhanzi DANNY NANONE mwakunze mu ndirimbo ze zinyura amatwi.
Danny Nanone azashimisha abazitabirira ExPO 2024
Ubuyobozi bwa PSF butangaza ko abazitabirira basaga 200 harimo abanyabukorikori, abanyenganda , abanyabugeni, abahinzi n’aborozi n’abahanga mu ikoranabuhanga.
Biteganijwe ko iri murikagurishwa rizafungurwa ku m
ugaragaro n’inzego bireba ku wa 16 Kanama 2024.