Musanze: Imiryango isaga 200 ivuga ko yasabwe gusenya inzu zabo batagira aho berekezwa
Imiryango igera kuri 250 yo mu Mugudu wa Mugara, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, ivuga ko yategetswe n’ubuyobozi bw’akarere gusenya inzu zabo nyuma yo kubwirwa ko zubatswe mu gice cyagenewe ubuhinzi.
Aba baturage bamaze imyaka isaga 25 batuye muri aka gace, bamwe bahimuriwe n’ubuyobozi bavuye mu kibaya cya Mugara cyari cyugarijwe n’umutekano muke w’abacengezi. Kuri ubu bavuga ko basaba gusenya baterekwa aho bagomba kwimukira, ndetse nta ngurane cyangwa ubundi bufasha bwagenwe.

Mugara ntibazi aho bazerekeza bamaze gusenyerwa inzu
Abaturage bavuga ko ubwo basabwaga kwimuka mu gishanga cya Mugara mu myaka ya za iya 2000, babwiwe ko bagomba kujya ku musozi kugira ngo birinde ibibazo by’umutekano muke wari uhari.
Bemeza ko bahatuye mu buryo bwemewe, kuko bamwe baguze ubutaka, abandi bubaka bahawe ibyangombwa byo kubaka ikindi ni uko bahubakiwe ibikorwaremezo birimo amashanyarazi n’ishuri ry’ibanze rya Muguri, ibintu byatumaga bumva ko ari ahagenewe ubutura.

Begerejwe amashuri mu gihe babwirwa ko bazimurwa
Mukandoli Jeanne (Izina yahawe), umwe mu bagore bamaze imyaka irenga 20 muri Mugara, avuga ko atumva impamvu yasabwa gusenya ahantu aheruka guhabwa uburenganzira bwo kubaka.
Ati:“Naguze ubutaka hano, bampa uruhushya rwo kubaka. None baratubwira ngo dusenye tutazi aho tujya. Si twe twahisemo kuhaza; ni ubuyobozi bwatwirukanye mu gishanga ngo hatari umutekano. None se mu by’ukuri turajya hehe, kandi ko nta buryo mfite bwo kwimuka cyangwa ngo nongere nubake indi nzu?”
Nyiramana Vestine (Izina yahawe), waje gutura muri Mugara mu myaka 10 ishize, avuga ko kuvuga ko Mugara itagenewe guturwa bitumvikana na gato kuko serivisi z’ibanze zose bahaherewe, ari ikimenyetso kigaragaza ko hakwiye guturwa.
Yagize ati:“Amashanyarazi arahari, ishuri bararitwegereje, imihanda icamo. None batubwira ngo aha ntihagenewe guturwa? Nibaza ko ubuyobozi bushobora kuba bwaritiranije kiriya kibaya cya Muguri cyagenewe guhingwa na twe tukaba tubigendeyemo , none bakaba bashaka ko duhora mu gihirahiro. Turasaba ibisobanuro bifatika, kandi bakadufasha kubona aho twazaba.”
Ntirivamunda Simon, umusaza w’imyaka 64 wavukiye muri aka gace, avuga ko kumusaba gusenya inzu ye ari ukumubuza uburenganzira bwo kubaho, mu nzu ye atuje.
Yagize ati:“Maze imyaka 64 ntuye hano. Abana banjye barashatse ;basigaye bakodesha kuko babujijwe kubaka mu masambu yacu ya gakondo. Abandi barara mu kirambi. None ngo dusenye nta ngurane? Ubu se turajya he? Nta n’umurongo batweretse, nibura ngo tuwugendereho turebe uko tuzabaho mu minsi iri imbere.”
Uyu musaza avuga ko hakwiye kubaho ubushishozi kuko gusenya inzu z’abantu bamaze imyaka amagana bazituyemo byagira ingaruka zikomeye ku mibereho y’imiryango n’uburenganzira bwabo.

Ikibaya cya mUgara cyagenewe guhingwamo ni ho hahoze hatuye abaturage basabwa kuzamuka
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, ahakana imibare ivugwa n’abaturage ko ari imiryango 250, ariyo isabwa gusenya inzu atari byo. Asobanura ko imiryango igomba gusenya ari 22 yonyine, yubatse nta byangombwa ndetse mu gice cyagenewe ubuhinzi.
Yagize ati:“Ni byo, mu Mugudugu wa Mugara hari imiryango 22 yubatse inzu zitagira ibyangombwa kandi mu gice cyagenewe ubuhinzi, ni yo igomba kuzakuraho inzu zayo. Abatishoboye bazahabwa aho kuba by’agateganyo, naho abakodesha bakomeze gushaka aho baba nk’uko bisanzwe. Ntabwo ari imiryango 250 ivugwa ivugwa rero.”
Umuyobozi w’akarere Nsengimana yongeyeho ko ikibazo cy’abubaka mu buryo butemewe cyafatiwe ingamba, asaba abaturage kujya babanza gushaka ibyangombwa kandi bakubaka ahabugenewe.
Nubwo ubuyobozi butangaza ko ari imiryango 22 gusa, abaturage bo barasaba ko hakorwa isesengura ryimbitse kandi ridafite aho ribogamiye kugira ngo hemezwe ukuri ku mubare w’abazimurwa, icyerekezo cy’aho bazimurirwa ndetse n’icyo amategeko ateganya ku ngurane cyangwa ubundi bufasha.

