Amakuru

Musanze: Imirimo yo kubaka urwibutso rw’abazize Jenoside rwa Musanze izatangira muri Nzeri 2020.

 

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

 

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, buratangaza ko buzatangira kubaka urwibutso rw’abazize Jenoside yakorerwe abatutsi mu 1994, ahahoze hakorera urukiko rukuru ,urugereko rwa Musanze, ndetse akaba amazu y’uru rukiko ariho hazaba urwibutso , imirimo yo kurwubaka izatangira muri Nzeri,2020.Ibintu abarokotse Jenoside bishimira.

Andrew Rucyahana Mpuhwe ni Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, atangaza ko   kuva muri Mutarama, 2020; imirimo y’urukiko yimuriwe ahandi kugira ngo ibikorwa byo kuhahindura urwibutso bikomeze.

Yagize ati “Ku bufatanye na CNLG na Aegis Trust, twakoze inyigo y’imiterere y’urwibutso rushya n’ uburyo ruzagenzurwa, kuri ubu rero  imirimo yo kubaka uru rwibutso ruzitwa urw’Akarere ka Musanze izatangira muri Nzeri 2020, kugira ngo n’imibiri iri hirya no hino y’abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994, ibe yashyingurwa muri uru rwibutso, nkaba rero nsaba abaturage gukomeza gutanga amakuru n’ahandi baba bazi imibiri y’abatutsi yajugunywe ,kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro”.

Urwibutso rwaMuhoza ni rumwe  muzitubakiwe Musanze (foto Ngaboyabahizi Protais kwibuka 25).

Mukapasikari Agnes, ni umwe mu barokotse Jenoside, atuye mu karere ka Musanze, ni umwe mu batangarije Rwandayacu.Com ko iki gikorwa gisubiza agaciro abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Yagize ati: “ Imyaka ibaye 26, imibiri y’abacu bazize Jenoside isa n’ititaweho kubera ko iracyari mu byobo hirya no hino, nk’icyo twita urwibutso rwa Muhoza ni ibyobo abaturage bacukuragamo umucanga, iranyangirwa, irandagaye kubera ko ntituzi neza neza aho imibiri iri, kuko abicanyi bayigunyaga aho bashatse, kuba rero ubu noneho duhawe icyubahiro, imibiri y’abacu ikaba igiye kubakirwa urwibutso igashyingurwa mu cyubahiro ni ibintu twishimiye, ikindi ni uko muri ruriya rukiko ni ho abantu bacu biciwe baturatse mu bice byinshi byo muri iyi intara , hari abavuye mu cyahoze ari Superefegitura ya Busengo, abavuye mu cyahoze ari za Komini NKuri, Kinigi n’ahandi, twageraga muri uru rukiko duherekeje abaje kuburana bikadukora ku mutima”.

Abarokokeye muri ruriya Rukiko rukuru urugereko rwa Musanze, bavuga ko abahiciwe basaga 200, ariko kugeza ubu abamaze kumenyekana ni 88, kubera ko nyine bavaga mu bice binyuranye byo mu ntara  y’Amajyaruguru;n’abo ubwabo bataziranye ariko , ubuyobozi busaba abaturage gukomeza gutanga amakuru , cyane abatarahigwaga muri icyo gihe cya 1994, ubwo Jenoside yakorerwaga abatutsi.