Musanze: Gacaca hari abaturage bamaze imyaka 3 barasubiye kuvoma ibirohwa
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Bamwe mu baturage mu murenge wa Gacaca Akarere ka Musanze, bavuga ko bamaze imyaka 3, barasubiye kuvoma ibirohwa ndetse n’ingendo ndende bajya gushaka amazi mu kiyaga cya Ruhondo.
Aba baturage bavuga ko ngo amazi batangiye kuyabura mu mwaka 2020, biturutse ko bababwiraga ko bagiye kuvugurura umuyoboro, ibi bintu rero ngo bibagiraho ingaruka zikomeye mu mibereho yabo ngo kuko bahura n’indwara z’umwanda nk’uko Banyangiriki Beatrice abivuga
Yagize ati: “Tumaze imyaka 3, 5 nta mazi meza tugira kuko amavomo yacu kuva muri 2020 barayafunze, kugira ngo tubone amazi meza ni ukujya mu mutenge wa Cyuve nabwo dukoze urugendo rw’isaha, utagiyeyo avoma ibirohwa mu gishanga hano hepfo cyangwa se tugakoresha amazi yo mu bitega twagiye ducukura mu nsina zacu”.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kuri bo no kwiyuhagira bishobora kuba inshuro u cyumweru kubera ko amazi ari ingume, ikindi kandi ngo ntibabura guhora banywa imiti y’inzoka cyane cyane abana bakiri bato, abakuru nab o ngo n’ubwo inzoka zibafata ntibabura ni kurwara uruheri
Yagize ati: “Reba iyi misozi yacu ukuntu iba imeze, irahanamye cyane kumanuka hanio nkanjye ugeze mu zabukuru ntibyanyorohera, sinaba nabuze amazi yo guteka ngo mbone ayo koga tekereza kugura ijerekani amafaranga 250, ubu rero twahisemo kujya twiyuhagira nibura nka kabiri mu cyumweru, twifuza ko batuzanira amazi hano nk’uko byari bisanzwe kuko byari ibintu tumaze kumenyera ubu twayobotse iyo mu kiyaga cya Ruhondo nabwo dukoresha amasaha 2 kugenda ni kugaruka”.
Kuradusenge Samuel wo mu kagari ka karwasa , umudugudu wa Burengo we avuga ko ngo kuba amzi yarabaye ingume nk’urubyiruko bituma batagenderena kubera ko no kumesa biba byabagoye
Yagize ati: “Ubu wakwiteza inkumi y’abandi se utambaye akenda kameshe ? nk’ubu hari ubwo njya kumesera ku kiyaga cya Ruhondo inshuri imwe mu kwezi kubera ko mu yindi minsi mba nagiye mu kiraka , ibi bintu rero biratubangamira niba ntiyuhagiye simese urumva se nava mu rugo naba ngiye kwiteza rubanda, buriya n’ubwo tuvuga ngo imihanda ishimangira ubuhahirane n’isuku nayo burya ni ingenzi mu migenderanire , twifuza ko amazi yongera agakorwa tukayabona”.
Bayobotse inzira yo mu kiyaga (foto rwandayacu).
Kuba ikibazo cy’amazi ari ingorabahizi mu murenhge wa Gavcaca bishimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca Nsengimana Aimbale, ariko ngo iki kibazo kirazwi kikaba kiri mu maboko y’Akarere ka Musanze
Yagize ati: “Ikibazo cy’ibura ry’amazi kuri kamwe mu duce tw’umurenge wacu kirazwi yemwe hari anamaze imyaka irenga 2, ibi rero byatewe na moteri itagikora kubera kubera ko byagaragaye ko itwara amavuta menshi hashize igihe kinini , kandi nanone hatekerejwe ko bakongera ingano y’amazi hagendewe ko amatiyo yari matoya, ubu akarere kateguye umushinga urambye ku buryo abaturage batozongera kubura amazi, mu minsi mike araba yabagezeho”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gacaca busaba abaturage kujya bateka amazi baba babashije kubona ngo n’ubwo biba bigoye , ngo kuko amazi adatstse nayo akurura izindi ndwara zikomoka ku mwanda.