Amakuru

Musanze:  Eden Evangelical Church-Musanze yahaye inkunga y’ibiribwa abatishoboye

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Itorero ryitwa Eden Evangelical ishami rya Musanze, muri ibi bihe bya Covid-19 ryahaye imiryango igera kuri 70, itishoboye, mu rwego rwo gukomeza kubafasha kunoza imirire , iki ni igikorwa cyashimishije abaturage bagezweho n’iyi ngoboka.

Aba baturage bo muri Musanze nko mu murenge wa Muhoza, hatitawe ku bayoboke ba Eden Evangelical Church, aho buri umwe utishoboye bigendeye ku bushobozi bwaryo yagiye ahabwa, umuceri, ifu y’igikoma, ibishyimbo, isabune n’ibindi bavuga ko urukundo beretswe na Pastor Kiiza Francis,Uhagarariye Eden Evangilical Church, basanze ari intangarugero ku bandi bavuga butumwa nk’uko Kabarira Eliab wo muri Muhoza yabitangarije Rwandayacu.Com

Abahawe inkunga bishimira ko bagobotswe na Eden Evangelical Church

Yagize ati: “ Njye ntabwo nsengera hariya ariko nagiye kubona mbona Kiiza ampaye ibiribwa n’ibikoresho by’isuku nk’uko yabigenje kubayoboke be,  ibi rero bikwiye kubera isomo n’abandi banyamadini kuko usanga hari bamwe bironda bagaha inkunga abasengera iwabo, iyi Covid-19, igaragaza ko buri wese akwiye gucisha make, akagaha agaciro buri wese kandi akamenya ko mu gihe ababaye akwiye gufashwa hatitaye ku nkomoko”.

Mukamurenzi Jacqueline wo mu murenge wa Muhoza ni umubyeyi w’abana batanu, avuga ko Pstor Kiiza, yabakuye mu nzara.

Yagize ati: “Ndi umuntu urya uciye inshuro, mu gihe cya korona rero byari ibintu bikomeye nta kazi twagiraga, twari twaraheze    mu nzu ariko Pastor we yaratugobotse aduha ibyo turya, ntabwo twaheze mu nzara, ikindi ni uko uyu Pastor Kiiza akomeza kudutoza kwizigamira aho ubu turi mu matsinda, kandi muri icyo gihe twabonyemo n’amafaranga y’ingoboka aho mu itsinda nakuyemo ingoboka y’amafaranga ibihumbi 21,ubu kandi iri torero ryantoje no korora kugira ngo niteze imbere”.

Mukamurenzi avugako amatorero ari kimwe mu bigize umuryango nyarwanda kuko yita no ku batishoboye mu bihe bikomeye

Pastor Kiiza Francis, Umushumba wa Eden Evangelical Church,  mu karere ka Musanze avuga umuco wa gikirisitu ari ugusangira.

Yagize ati: “Iyo umuntu ashinzwe intama birakwiye ko azitaho ni muri urwo rwego dukoresha uko dushoboye kose kugira ngo turebe uburyo twafasha abatishoboye nta bwo kandi twita ku bakirisitu bacu gusa ahubwo buri wese mu bushobozi bwacu dusangira na buri wese tubona ubabaye, muri ibi bihe bya Covidi-19 nakuyemo isomo rikomeye kuko nibwo nanjye nabonye umuntu aza kundeba nanjye aramfasha. Muri ibi bihe rero ntabwo iki cyago cyaje ari simusiga kandi ntikireba umuzungu , umwirabura umukene cyangwa se umukire, twese rero bitradusaba gukomeza gufashanya muri ibi bihe kugeza igihe Covid-19 izarangirira”.

Pastor Kiiza avuga ko umushumba mwiza ari umenya intama ashinzwe.

Pastor Kiiza avuga ko itorero rikwiye gufasha Umukirisitu mu buryo bw’imibereho myiza mu iterambere n’ubukungu, kugira ngo agire ubuzima bwiza kuri Roho no ku mubiri, kandi ko itorero abereye Umuvugabutumwa rizakomeza kwita bafite ibibazo bose bahereye ku bushobozi uko buzagenda buboneka.