AmakuruUburezi

Musanze: “Ecole Les Pionniers” ryitezweho impinduka mu burezi

Ababyeyi bo mu Karere ka Musanze bishimiye cyane ikigo cy’amashuri “Ecole Les Pionniers” gishya cyubatswe mu karere kabo, Umurenge wa Kimonyi, bavuga ko kizanye icyerekezo gishya mu burezi, by’umwihariko kubera ko gifite gahunda ya Cambridge, ndetse kikaba cyita cyane ku ndimi, cyane cyane Igifaransa, ariko kikigisha n’icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda.

.

Abiyemeje kurera muri iri shuri  bavuga ko barifitiye ikizere ku burere rizatanga

Umubyeyi witwa Maniragaba Uwimbabazi Clementine, yagize ati:“Numvise ko iri shuri rifite gahunda ya Cambridge kandi rigahabwa umwanya wo kwigisha Igifaransa. Nakabije  inzozi  zanye kuko nifuza ko umwana wanjye akura afite ubumenyi bufite isoko ku isi hose. Kuba rifite abihaye Imana mu buyobozi byongeye kumpa icyizere cy’uko umwana wanjye azakurira mu burere bwiza, butajyana gusa n’ubumenyi ahubwo bunimakaza indangagaciro.”

Uwingabire Clementine umwe mu biyemeje kurera kuri iki kigo cya “Ecole Les Pionniers”

Undi mubyeyi,witwa Muhire  Wilington, nawe avuga ko afitiye iri shuri rishya ikizere mu gutanga ubumenyi mpuzamahanga, cyane ko kuri we ku ikubitiro azahazana abana  be 3.

Yagize ati:“Musanze ni umujyi uri kwaguka, kandi twese twifuza amashuri y’icyerekezo. Ecole Les Pionniers ije nk’igisubizo. Ndashimira abayobozi b’iri shuri kuko baduhaye amahitamo atandukanye, hari gahunda ya Leta y’u Rwanda ariko n’ushaka ya Cambridge ayihasanga. Byerekana ko abarezi bacu bazi kureba kure, ibi bizatuma abana bacu bagira ubumenyi n’uburere ku rwego mpuzamahanga, twifuza ko bamenya kuvuga indimi ariko nanone bakamenya kuzandika.”

Muhire Wilingtoni  nawe asanga iri shuri ryitezweho byinshi mu gutoza abana ubumenyi buzabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo

Padiri Jean François Régis Bagerageza, Umuyobozi wa Ecole Les Pionniers, avuga ko iri shuri ryashinzwe hagamijwe kwimakaza uburezi bufite ireme, burambye kandi bushingiye ku ndangagaciro, aho umwana yiga ategurirwa kuzahangana ku isoko ry’umurimo ku rwego mpuzamahanga

Yagize ati:“ Twatekereje  gushinga iri shuri kugira ngo dufashe ababyeyi guha abana babo uburezi bufite ireme kandi burambye. Umwihariko wacu ni uko twigisha Igifaransa kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu wa gatandatu,muri gahunda ya Leta y’u Rwanda , hakiyongeraho na gahunda ya Cambridge   ariko tugakomeza no kwigisha icyongereza n’ikinyarwanda. Twasabye kandi gahunda ya Cambridge kugira ngo ababyeyi bafite icyerekezo cyo kureba bahitemo kuyigenera abana babo.”

Padiri Bagerageza avuga ko biyemeje gutanga ihame ry’uburezi ritanga ibisubizo ku bumenyi mpuzamahanga

Padiri Bagerageza akomeza avuga ko iyi gahunda ya Cambridge izatangirira mu mashuri y’inshuke kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu, bikazafasha abana gukurana ubushobozi bwagutse kandi bujyanye n’igihe.

Ecole Les Pionniers ifite umwihariko wo kuba buri mwarimu mu ishuri afite umwunganizi, kugira ngo umwana wese yitabwaho by’umwihariko. Kandi kubera ireme ry’uburezi ryateganyijwe, imyanya irabura vuba cyane kuko abemerewe kwinjira  umeaka w’amashuri 2025-2026 bazaba 400 gusa.

Padiri Bagerageza asaba ababyeyi kuzana abana babo kugira ngo bahabwe uburere ku rwego mpuzamahanga

Ababyeyi basabwa kwihutira kwandikisha abana babo, kuko iri shuri rifite icyerekezo cyo guhindura Musanze n’u Rwanda muri rusange binyuze mu burezi bw’igihe kizaza.