Musanze: CVM yaremeye umuryango utishoboye iwugurira igare ku Munsi w’Intwari
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu, Koperative yo gutwara abantu n’ibintu ku magare (CVM) ikorera mu Mujyi wa Musanze yaremeye umuryango utishoboye, iwuha igare rizajya ribafasha kwiteza imbere no gukomeza guhangana n’ubuzima.
Uyu muryango ugizwe n’abana bibana uyobowe na Uwababyeyi Sandrine, umwana w’umukobwa ufite imyaka 23, urera barumuna be nyuma yo kuba imfubyi afite imyaka 16. Sandrine ni we wahawe iri gare, avuga ko ryaje ari igisubizo ku bibazo byinshi byari byaramurembeje birimo kubona ifunguro, isabune, imyambaro n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati: “Nishimiye cyane iki gikorwa cya CVM kuko cyongeye kumpa icyizere cyo kubaho neza. Iri gare rigiye kunganira kubona amafaranga azamfasha kwita kuri barumuna banjye. Nzirikana ko ari inkunga nahawe, nzaryitaho kandi nzarikoresha icyo barimpereye.”

Abasaga 1000 batwara amagare mu mujyi wa Musanze
Sandrine Uwababyeyi yakomeje ashimira urubyiruko rugize iyi koperative rwatekereje ko na we akwiye kubaho ubuzima bwiza, anavuga ko azakomeza kwihangana no guharanira ejo heza, nk’uko yakomeje kubikora kuva akiri muto.
Bamwe mu batwara amagare bagize CVM bavuga ko byari ngombwa kuremera uyu mwana w’umukobwa kubera uruhare akomeje kugira mu kurera barumuna be n’ubwitange agaragaza mu buzima bwe bwa buri munsi.
Umwe muri bo Olivier Iradukunda yagize ati: “Sandrine ni urugero rw’ubutwari. Urebye aho yavuye n’aho ageze, byari bikwiye ko tumuba hafi tukamufasha kwiyubaka.”
Undi nawe yongeyeho ati: “Kumuremera ni isomo ku rubyiruko, ryerekana ko gufashanya no gukundana ari byo byubaka sosiyete nziza.”
Perezida wa Koperative CVM, Mutsindashyaka Evariste, yavuze ko batekereje kuremera Sandrine mu rwego rwo kumushyigikira mu nshingano zikomeye afite.
Yagize ati: “Twabonye ko ari umwana w’imyaka 20 wirwanaho, akambika akanagaburira barumuna be, akabishyurira ubwisungane mu kwivuza. Twahisemo kumuha igare rizajya rimuha amafaranga rimufashe gukomeza izo nshingano.”

Mutsindashyaka Perezida w’abashoferi b’amagare Musanze
Yakomeje avuga ko mu bantu bose habamo intwari, ari na yo mpamvu CVM yihaye inshingano zo gutoza urubyiruko gukunda umurimo, gukundana no gufashanya.
Kugeza ubu, mu Mujyi wa Musanze habarurwa urubyiruko rutwara abantu n’ibintu ku magare rugera ku 1,026, benshi muri bo bakorera mu makoperative arimo CVM, afasha urubyiruko kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango nyarwanda.

