Musanze: BDF irakangurira urubyiruko rwo mu mashuri makuru kugira umuco kwizigamira
Yanditswe na BAHIZI PRINCE VICTORY
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’Ubwishingizi n’Iterambere (BDF) mu Rwanda Munyeshyaka Vincent yasabye urubyiruko rwiga muri za kaminuza gukurana umuco wo kwizigama mu matsinda hakiri kare, kuko bizaborohereza kubona inguzanyo zitangwa na BDF nyuma yo gusoza amasomo yabo.
Abanyeshuri basobanuri we gahunda nziza ya “Byose birashoboka na BDF”
Ibi babisabwe na Mutsindashyaka yabigarutseho ubwo bari mu bukangurambaga bwa “Birashoboka na BDF”mu Karere ka Musanze, gahunda igamije gushishikariza urubyiruko n’abandi Banyarwanda kwitabira serivisi zitangwa na BDF mu rwego rwo guteza imbere imishinga ibateza imbere. Kuri iyi nshuro hakaba Hari hatahiwe amakaminuza. Ubu ubukangurambaga bukaba bwabereye Muri IPRC Musanze na INES Ruhengeri.
Ibiganiro kuri gahunda ya Birashoboka na BDF bituma urubyiruko rwo muri za kaminuza rukangukira kwizigamira.
Umuyobozi wa BDF Munyeshyaka Vincent yagaragarije urubyiruko ibyiza byo gutangira kwizigama mu matsinda rukiri ku ntebe y’ishuri, Dore ko mu minsi iri imbere byazaborohereza kubona ingwate bityo bakabona Inguzanyo bitabagoye, bityo bagatangira imishinga ibateza imbere.
Yagize ati:” Iyi gahunda biteganijwe iyi gahunda igomba gusozwa tariki ya 4 Mata, twahaye umwihariko amashuri makuru, kubera ko tubona ko Hari urubyiruko rufite ibitekerezo by’imishinga, twanakoze n’ibishoboka tuzana n’ibindi bigo bitandukanye, tugamije kwigisha urubyiruko umuco wo kuzigama mu matsinda . Ikindi nashima ni uko nasanze mufite amatsinda icyo ngira ngo nsabe abayobozi b’ikigo ayo matsinda nabeho mu mashuri ariko ashyirwemo Imbaraga Abe ikintu kinini”.
“Byose birashoboka na BDF”ni gahunda urubyiruko rwo muri za kaminuza rwasanze ari ingenzi
Uyu muyobozi akomeza avuga ko BDF yiteguye gufasha buri wese ufite ikibazo ku bijyanjye n’ingwate , asaba urubyiruko kujya bandikish ibihangano byabo na za kampani zabo
Abanyeshuri bitabiriye ubu bukangurambaga babajije bimwe mu bibazo bari bafite kuri iki kigo cya BDF, banahabwa ibisubizo n’umuyobozi wacyo. Sibyo gusa Dore ko banasabye ubuyobozi bwa BDF ko bwajya bubasura kensha bukagira inama.
Cyiza Gustave wiga IPRC Musanze Yagize ati :” Mu ishuri ryacu ngewe na bagenzi bange, twakoze itsinda dutangira kwizigama, ubu tuvugana dufite Amafaranga twizigamye ndetse mu gihe kiri imbere turateganya gutangira ibikorwa byaduteza imbere, ariko tujya duhura n’ikibazo cyo kubura abajyanama badufasha mu bijyanye no kwiga umushinga tukiteza imbere.”
Iyi gahunda ya ”Birashoboka na BDF” igamije kumenyekanisha iki kigo cya BDF, ndetse na serivise gitanga kugira ngo abagenerwa bikorwa bacyo bazisobanukirwe, gutanga serivise inoze ndetse no kunoza imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa bagiye batandukanye bakorana na BDF ku kugeza ku Baturarwanda serivise nziza.