Musanze: Babangamiwe n’umushoramari wubatse ibiraro ku mugezi wa Rwebeya akayoboreremo imyanda
Yanditswe na Rwandayacu.com
Bamwe mu baturage bo mu Murenge Cyuve , akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Gashangiro bavuga ko babangamiwe n’umushoramari wubatse ibiraro hejuru y’umugezi wa Rwebeye akanayoboreramo imyanda, ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka.
Aba baturage bavuga ko ngo kuba uriya mushoramari yarubatse ibiraro hejuru y’umugezi byanduza amazi aba arimo cyane ko ngo bayifashisha nko mu gihe bagiye guhoma inzu zabo yemwe no kuvomerera imyaka, imyanda rero y’amazi yo mu rugo ivangavanze ngo iteza umunuko hakaba hagaragaramo n’inyo.
Amazi ava mu rugo yoherezwa mu mugezi wa Rwebeya
Umwe mu baturage yagize ati: “ Kuba uyu muvandimwe yakorora ntabwo bibujijwe , ariko tubabazwa ni uko ibiraro byubatse neza neza hejuru y’umugezi nibura iyo asigaho metero 5, tekereza ko ibi biraro na ziriya nzu zubakwa ubuyobozi bureberera, twifuza ko ni yo yakubaka atayobora imyanda mu mu mugezi, dutegereje icyo amategeko ateganya ku ijyanye no ku baka ku nkengero z’imigezi ubuyobozi buzabisobanura buriya”.
Ibiraro hafi y’umugezi wa Rwebeya by’umushoramari
Umwe mu baturage batuye hafi y’ibi biraro by’ingurube we avuga ko ziteza n’umunuko kandi abona bibangamiye ibidukikije
Yagize ati: “Aya mazi yo muri Rwebeya hari ubwo tuyifashisha mu kuvomerera imyaka yacu kuko hari ubwo imvura igwa mu gihe cy’izuba mu birunga hano hakarekamo ibizenga twifashisha duhoma inzu zacu, ariko kubera ko hari umushoramari wayoboreyemo imyanda yo mu rugo n’amasogororo y’ingurube nta buzima n’umutekano bikibamo, twifuza ko uriya mugezi yawureka uko wari uri cyangwa akira inyuma ibiraro ntibijye neza neza hejuru y’umugezi”.
Uyu muturage akomeza avuga ko ngo kwegera umugezi cyane bishobora no kuzakururira uyu mushoramari ingorane mu gihe habaye umwuzure w’imvura nyinshi iva mu birunga akaba yagendesha ibiraro bye ndetse n’inyubako ze zegereye neza neza umugezi.
Uvugwaho kuba ari Nyiribiraro ariwe Innocent Maniragaba bakunze kwita Mayira yabwiye Rwandayacu.com ko koko hariya hubatse ibiraro ariko amazi mabi yayashakiye icyobo
Yagize ati: “Ntabwo nanduza Rwebeya kuko amazi ava iwanye aguma mu rugo , ikindi kandi imyanda iva mu biraro nabicukuriye icyobo ntabwo bijya mu mugezi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Kayiranga Theobald, avuga ibi bintu batari babizi ariko bagiye kubikurikirana
Yagize ati: “ Ikibazo cyo kuba hari abantu bagenda bangiza ibidukikije harimo no kubangamira imigezi nk’uwo wa Rwebeya urimo uvuga ntabwo twari tuzi ko hari abagikora ibi bikorwa nk’ibyo ariko ubwo tubimenye tugiye kubikurikirana”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko atari byiza kubangamira ibidukikije kimwe no gusatiriza ibikorwaremezo ku migezi n’ahandi, kuko bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga.