Musanze: Abaturage babangamiwe n’ubuzima umusaza Bwirukiro abayemo kubera ko inzu igiye kumugwaho
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Umusaza Bwirukiro Pierre wo mu kagari ka Cyabagarura , Umurenge wa Musanze, avuga ko abayeho nabi mu nzu igiye kumugwaho,kubera ko yabuze akantu(Ruswa) ngo ayihe ba mudugudu yubakirwe inzu nziza.Abaturanyi be rero bavuga ko babangamiwe n’ubuzima abayeho kuko inzu ishobora kuzamugwaho.
Yagize ati “ Mbayeho nk’inyamaswa kuko ndara mu nzu idakinze, igiye kungwaho kandi murabona ko ari ikirangarizwa, ndara hasi igikuta kimwe urabona cyaraguye, iyo ndi muri iyi nzu ntinya imbwa , abagizi ba nabi, imbeho urabona ni ikirangarizwa, ubu rero nta kindi nzira uretse ko nanze guha mudugudu akantu, ngo muri VUP ndakora njye mbaha akantu ni zo ngaruka rero zo ,kubaho nk’imbwa”.
Uyu musaza ugeze ,mu kigero cy’imyaka 72, avuga ko ahangayikishijwe no kuba arara hasi mu kirangarizwa akumbagurika.
Muzehe Bwiko yerekana ko abayeho nabi
Yagize ati: “ Ndara hasi muri iki kirangarizwa, ndara nzoye amaso ndara hasi n’abana batanu kuko iyi nzu tuyibamo turi 7, ariko mbona rwose ubuyobozi bwaranyirengagije cyane, none se batagiriye impuhwe njyewe ntibazigirira abana banjye, rwose tubayeho nabi sinabona uko mbivuga, ahubwo ba mudugudu badakora uko bikwiye bakwiye kwamaganwa”.
Umusaza Bwiko avuga ko Leta yamwitaho
Umwe baturanyi ba Bwirukiro avuga ko uriya musaza yarenganye cyane kuko imbaraga zirahari.
Yagize ati “ Rwose uyu musaza adutera impungenge ko azicwa n’umusonga cyangwa se iki kizu kikamugwaho n’umuryango we ntashoboye kwikodeshereza inzu, iki kibazo mudugudu arakizi, batubwiye ngo dushyire hamwe dutange umuganda twamwubakira ariko mutwarasibo nta kintu avuga, rwose baramurangaranye, ubuzima abayeho burutwa n’ubw’inka kuko nazo ziba mu biraro, ibi ntibikwiye mu Rwanda aho tugeze mu iterambere n’imibereho myiza”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabagarura Niyoyita Ali kuri iyi ngingo avuga ko yasuye uriya musaza Bwirukiro, koko bagasanga ababaye koko, gusa ngo nawe ingengo y’umwaka ushize ntabwo yari ku rutonde gusa ngo agiye kubikurikirana yubakirwe.
Yagize ati “ Bwirukiro abayeho nabio rwose, ubu icyo turimo gukora ni ukumushakira ahantu ho kuba tukamufasha kandi ntabwo ari uriya gusa gusa dufite utishoboye muri bije y’uyu mwaka tugiye kuzamwubakira uko ubushobozi buzaboneka”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabagarura Niyoyita Ali
Muri aka kagari ka Cyabagarura habarurwamo inzu zigera kuri 38, zimeze nabi ku buryo banyirazo basa n’abibera hanze cyangwa se mu biraro nk’iby’amatungo ;ibintu akarere n’intara bikwiye gushyiramo ingufu kugira ngo bariya baturage bave mu buzima bubi barimo bwo kuba habi no kuryama nabi.Ubushakashatsi bugaragaza ko kurara habi no gutura nabi bituma ubibayemo adatekereza neza , nta terambere ryo mu bwonko.