Amakuru

Musanze: ANSP+ikomeje gushishikariza abakora umwuga w’uburaya kwirinda no kurinda abandi indwara

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Umuryango Nyarwanda ukora mu kurwanya icyorezo cya SIDA, kurwanya ubukene no guharanira  uburenganzira bwa muntu ukanakorana bya hafi n’abari mu byiciro byihariye (ANSP+) ukomeje gukangurira abakora umwuga w’uburaya n’ababana  bahuje ibitsina kwirinda indwara harimo izandurira mu mibinano mpuzabitsina harimo agakoko gatera SIDA n’ibindi byorezo nka Marburg n’izindi.

Ibi byagaragaye mu mahugurwa bagiranye n’ibi byiciro bo mu karere ka Musanze mu gihe cy’imisi 2 bagiranye.

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa bavuga ko umwuga bakora w’uburaya bari bari bakenye amahugurwa cyane ko harimo ngo abamaze igihe gito batangiye uyu mwuga nk’uko uwio twahaye izina rya Macibiri  wo mu murenge wa Muko yabibwiye Rwandayacu.com

Yagize ati “ Nk’ubu kubera ibibazo byo kubura ubushobozi ngo nkomeze amashuri yisumbuye kuko abayeyi banjye nabonye nta kintu bazangezahi bitewe n’ubukene njye nahisemo gukota umwuga w’uburaya,maze amezi 8 ntangiye ariko nta mahugurwa nari nigeze mbona kuko ANSP+ bisa n’aho ntari nyizi cyangwa se ngo nayo imenye ubu rero nishimiye ubu bukangurambaga iduhaye”.

Akomeza avuga ko ngo n’ubwo kuri we yumvaga ibibi by’agakoko gatera SIDA kuri we ANSP+ yamukinguriye amaso yo kureba kure ku bijyanye no kwirinda agakoko gatera SIDA ndetse no kuba yarinda abandi.

Yagize ati: “ Kuri ubu amahugurwa mpawe ni ingenzi kuko agiye kuzatuma nkomeza kwitwararika ku buryo nakwandura cyangwa se nanduze abandi, nkoresha agakingirizo ntabwo nari ko na mabaga yandurira mu mibonano mpuzabitsina, nzakomeza gufata ingamba zo kwirinda ndinda n’abakiriya”.

Ingabire Fatuma ni umuforomo ku kigo nderabuzima cya Muhoza avuga ko abakora uburaya muri aka Karere babapima buri mezi atatu, abana nabo baba barimo.

Ati: “Dukunze kubapima buri mezi atatu, kandi ntabwo twabura abantu 10 dusangana indwara ya (Mburugu) cyane niyo Dukunze kubona mu bakora uburaya, twakira abana bato bakora uburaya bibumbiye mu matsinda agera muri 5, impamvu batugaragariza ibashora mu buraya ngo n’imibereho mibi ijyanye n’ubukene, bamwe ngo ntabwo baba bafite aho kuba bityo bakajya kwishakishiriza bacuruza imibiri yabo., hari abo tugira inama yo kubireka nabo binaniye byibuze bagakoresha agakingirizo kugira ngo birinde ibyo birwara.”

Umuforomo ku kigio nderabuzima cya Muhoza Ingabire Fatuma(foto rwandayacu.com)

Umuforomo ku kigo nderabuzima cya Muhoza Ingabire Fatuma  nawe ashimangira ko ariya mahugurwa yari akenewe ngo kuko buri mwaka hagenda hagaragara abasore n’inkumi bakora umwuga w’uburaya, ariko kandi ngo buri gihje baba bari hafi biteguye kubaha inama no kubapima kugira ngo barebe uko bahagaze mu buzima.

Yagize ati: “Ni by koko amahugurwa ni ngombwa kuko usanga hari abishora mu mwuga w’uburaya batazi neza uburyo bakwitwararika cyangwa se ngo basobanukirwe neza agakingirizo, iyo batugannye rero turabapima tukabamenyesha uko bahagaze, kandi byagaragaye ko nibura mu bantu 100 ntiteaburamo abantu 10 kandi ni ababa bakora uburaya, tubagira inama zo gukoresha agakingirizo”.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda ufasha abagize ibyago byo kwandura Virusi itera Sida,(ANSP+) Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko bamaze iminsi ibiri bahugura ibi byiciro kugira ngo bamenye ko indwara z’ibyorezo nka SIDA n’izindi zitari zava ku izima

Yagize ati: “ Twabahuguwe ku bijyanye n’icyorezo cya sida Ndetse no kwirinda indwara zibangamiye ubuzima bwa muntu. Impamvu tureba abantu bo mu byiciro byihariye ni uko aribo bafite ubwandu buri hejuru, kubera umwuga bakora bahura n’abantu benshi kandi bamwe bashobora kwanduzanya, ni mu rwego rwo gukomeza kubashishikariza kwirinda kwanduza, imibare kandi igaragaza ko umwe muri 2 umwe aba arwaye”.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda ufasha abagize ibyago byo kwandura Virusi itera Sida,(ANSP+) Nizeyimana Jean Marie Vianney

Akomeza avuga ko ngo akenshi ni uko atari bo bonyine  kuko amaguhurwa  kuko muri icyo gihe haba harimo n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru binyuranye kugira ngo batangaze ibiba birimo gukorwa babimenyakanishe.

Ikindi ni uko ANSP+ igira inama abo bose baba bari muri iyo nzira y’uburaya

Yagize ati: “Icyo tubafasha ni amahugurwa, nyuma tubagira inama yo kuva muri uwo mwuga  tukabatera inkunga mu mishinga icirirtse nko kwiga umwuga aho bamwe bakora ubukorikori nk’ubudozi abandi bagakora ubuhinzi ikindi ni uko batari bazi aho mariburu ihurira   n’imibonano mpuzabitsina kuko nta makuru baba bafite, ariko babasobanukiwe muri iki gihe cy’iminsi 2 bamaze bahugurwa”.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu Rwanda hose abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ari 218.314, igaragaza kandi ko 95% bafata imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z’igabanuka ry’ubukana bwa virusi itera SIDA mu mubiri, muri Musanze abakora uburaya bose hamwe baragera ku bihumbi 3500.

Ikigero cy’ubwandu bushya bugeze kuri 0,08% mu gihe 35% by’ubwandu bushya bari mu cyiciro cy’urubyiruko. Naho imibare y’Urugaga rw’abafite Virusi itera SIDA igaragaza ko bamaze kugira koperative 500 n’amashyirahamwe 756 byose bibafasha mu rugamba rw’iterambere.

Kugeza ubu mu mujyi wa Musanze habururwa abakora umwuga w’uburaya basaga ibihumbi 3, aba bose bikaba bisabwa ko bakwiye kumenya uburyo bwo kwirinda no kurinda abandi”.