Musanze: Adjudant Chef Hakizimana yarasanaga na M23 iharanira uburenganzira ku gihugu cyayo na we ari impunzi
Yanditswe na BAHIZI PRINCE VICTORY
Adjudant Chef Hakizima Celestin wo mu karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, avuga ko yicuza impamvu yarwanyaga M23, kandi nawe ari impunzi.
Uyu mugabo uvuga ko yinjiye igisirikare mu mwaka wa 1984, nyuma y’aho ubwo RPF Inkotanyi yabotsaga igitutu ije guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi mu mwaka wa 1994, we yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze gutsindwa na RPF Inkoytanyi , ngo kubera ubwoba yari afite ko ageze mu Rwanda yakwicwa nk’uko ngo ababayoboraga babateraga ubwoba, ahitamo kujya muri FDLR, ngo yarwanye ariko icyo yicuza amaze guhabwa amasomo mu kigo cyo gusezerera ni gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, yasanze ibikorwa byo kurwanya M23 ari ikosa, ibi yabivuze ubwo yasozaga amahugurwa yahererwaga Mutobo nk’uwasezerewe mu mitwe yitwaje intwaro muri Congo.
Yagize ati: “Nabeshywe imyaka myinshi, babanje kuntera ubwoba ko nta musirikare utahuka ngo amare amasaha 2 atishwe, ngo n’uwo baretse akagaragara nk’umukozi muri Leta yiswe iya FPR Inkotanyi aba yarabaye ikitso na mbere hose, ubu rero nageze mu Rwanda nsanga ari amahoro, nta muntu wampungabanije, kuko mpabwa ibyo ngomba nk’umunyarwanda”.
Adjudant Chef Hakizimana Pierre Celestin amaze imyaka 30 arwana n’abenegihugu ba Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (foto rwandayacu.com).
Adjudant Chef Hakizimana akomeza gira ati: “Ubu rero nakubwira ko gutekereza no kureba kure ku bijyanye n’imyumvire y’ubuhezanguni, aho numva ko umwanzi uwatumye duhera ishyanga ari Umututsi iyo ava akagera , byatumye ndasa M23, ndetse nkayirwanya nivuye inyuma, kuri ubu nasanze nari mu makosa cyane, tekereza kurasa umweneguhugu wahungiye mu gihugu cye, aho kurwana utaha ukarwana uhiga umwenegihugu, ibibera muri Congo ni agahomamunwa”.
Kuba hari amakosa akorwa n’abarwanyi ba FDLR bishimangirwa na Caporal Cyiza Olivier nawe wari umurwanyi wa FDLR.
Yagize ati: “Ibi bintu natwe byaratuyoberaga , ababyeyi bacu barahungiye muri Congo , tugezeyo abahatuye batwakira neza m, ariko imyumvire y’abayobozi b’ingabo za FDLR yadutegetse kurwanya abaturage baharanira uburenganzira bwabo bibumbiye muri M23, natwe iyo tubyibutse bidutera ipfunwe, reba nawe kuba uri mu buhungiro nawe utarakemura ibibazo byawe mukaba nka twa dusimba tuba turi mu kintu tukaryaniramo, kandi hari utegereje kuturya, kurwanya abeneguhugu nta nyungu twakuyemo”.
Adjudant Chef Hakizimana asaba buri wese wijandika mu bikorwa byo kurwanya M23 yitwaje ko ari muri FDLR , aba ari mu byaha bigamije guhungabanya uburenganzira bw’abenegihugu, agashishikariza cyane urubyiruko gutaha mu rw’ababyaye.
Abenshi bo mu rubyiruko rwo muri FDLR batozwa urwangano n’amacakubiri