AmakuruImibereho

Musanze: Abavugabutumwa bageze mu za bukuru bahisemo kwishakamo ibisubizo binyuze muri ORPAR

Mu karere ka Musanze, abavugabutumwa bageze mu za bukuru baravuga ko bahisemo kwishakamo ibisubizo nyuma yo gusanga bamwe muri bo bahabwa ikiruhuko k’izabukuru nta bwiteganyirize, ndetse bamwe nta nzu bagira.

Iki kibazo cyagaragaye cyane ku bapasitori bagera mu zabukuru, aho ubuzima bwabo bwagiye bushingira ku mirimo y’ubuvugabutumwa, bigatuma bagira ikibazo cyo kubaho neza mu gihe bageze mu zabukuru.

Munyanganizi Gérard, umupastori wo mu Itorero ry’Inshuti mu Rwanda, avuga ko yishimiye ihuriro ryabayeho ry’abavugabutumwa bageze mu za bukuru, aho bagenda bahabwa amahugurwa.

Yagize ati:”Abasheshakanguhe bakunze kutitabwaho, abana babo bakura bakajya kwikorera ahandi, umusaza agasigara wenyine. Iyo umuntu ageze mu za bukuru, cyane cyane umupasitoro, aba akeneye kwitabwaho cyane. Akenshi abura abantu bamwegereza ibibazo bye, kandi nta bwizigame afite, nta nzu, agatangira kurwana n’ubuzima ku myaka 65.

Munyanganizi yasabye abasore binjira mu murimo w’ivugabutumwa kwiga kwizigamira, kubaka inzu zabo no kutagendera gusa ku mirimo y’itorero, kugira ngo batazahura n’ibibazo bahuye na byo.

Bucyana Bernard, ukuriye umuryango ORPAR (Organisation des Retraite et des Personnes Agees au Rwanda), yashimangiye ko hashinzwe uyu muryango mu 2002 kugira ngo abavugabutumwa bageze mu zabukuru babone uburyo bwo kwishakamo ibisubizo, bifashisha gahunda z’ubwizigame no gufashanya.

Yagize ati:”Uyu muryango wakira buri wese ugeze mu zabukuru. Dufasha kubona ubwisungane mu kwivuza no kubona amacumbi ku batarayafite. Intego ni uguteza imbere abageze mu zabukuru, kubafasha kwitabwaho, no kububakira ubushobozi binyuze mu mahugurwa n’inama.”

Pastor Bucyana Bernard , Umuyobozi wa ORPAR mu Rwanda, avuga intego yabo ari gukura mu bwigunge umuntu wese ugeze mu za bukuru

Musenyeri Laurent Mbanda, ukuriye Eglise Anglicane Rwanda (EAR), yavuze ko ikibazo cyo kutagira ubwizigame ari ikibazo gikomeye gishobora gukemurwa n’amatorero atanga gahunda z’ubwizigame ku bakozi babo.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobard, yashimangiye ko ubuyobozi bufasha abavugabutumwa kwifashisha gahunda za Leta z’ubwiteganyirize. Yagize ati:”Abakozi bose, harimo n’abavugabutumwa, bafite uburenganzira bwo kwiteganyiriza ejo hazaza. Ubuyobozi buhora bushishikariza abakoresha gushyiraho gahunda z’ubwizigame kugira ngo abakozi babo babashe kubaho neza mu zabukuru.”

Mu Rwanda, itegeko Nº 45/2011 rigena ubwiteganyirize ku bakozi, riteganya ko abakozi bose, harimo n’abakorera amadini, bagomba kugira uburyo bwo kwizigamira ku mibereho yabo yo mu zabukuru, binyuze muri RSSB cyangwa indi gahunda yemewe n’amategeko. Ubwiteganyirize bugizwe n’ibice bibiri: ubw’amafaranga y’ishoramari mu mibereho (pension) n’ubw’ubuvuzi ku bakozi n’imiryango yabo.

ORPAR yashinzwe kugira ngo ihuze  aho amategeko atagera neza ku matorero mato, itanga imisanzu, ubwisungane mu kwivuza, amahugurwa, n’ubufasha mu kubona amacumbi ku baturage bageze mu zabukuru, ndetse ugamije no kuba ijwi ry’abageze mu za bukuru kuko akenshi ntibagira ubavugira kandi ORPAR igamije gukura umuntu wese ugeze mu za bukuru mu bwigunge .

Uyu muryango kugeza ubu ufite abanyamuryango 22, kandi ugamije gukomeza guteza imbere uburenganzira n’inyungu z’abageze mu zabukuru, ndetse no gushyigikira ibikorwa by’uburezi n’amahugurwa kugira ngo batoze abakiri bato kwita ku bakuze.

 

Abanyamuryango ba ORPAR bavuga ko bifitiye ikizere cy’ejo hazaza mu mibereho myiza