Imibereho

Musanze: Abashakashatsi mu buhinzi basaba abarangije kaminuza gusangiza ubumenyi sosiyete

Abashakashatsi mu by’ubuhinzi basaba abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi, Amashyamba n’Umutungo w’Ibiribwa (CAFF), kujyana ubumenyi bahawe mu mashuri mu miryango bakomokamo, aho kwishingikiriza gusa ku gushaka akazi ka Leta.

Ubwo herekanwaga  ibyagezweho n’umushinga DeSIRA, ugamije guhuza ubushakashatsi mu buhinzi, serivisi z’ubujyanama (extension services) n’ifatwa ry’ibyemezo bya politiki.

Abitabiriye uyu muhango, barimo n’abarangije kaminuza bamenyerewe nka SUVI fellows (Societal University Villages Initiatives), bavuze ko iyi gahunda yabafashije kubona ibisubizo by’ibibazo bihari mu miryango, bityo ikabaha amahirwe yo kwihangira imirimo.

Gentille Umutoni, urangije amasomo y’Iterambere ry’Icyaro (Rural Development), yasobanuye ko ubushakashatsi bwe bwibanze ku isano iri hagati y’ubukene, igwingira ry’abana n’imirire mibi.

Yagize ati: “Intego yacu yari ugusobanukirwa isano iri hagati y’ubukene, igwingira n’imirire mibi. Twakoreye ubushakashatsi mu turere turindwi two mu Ntara y’Iburengerazuba, dukorana n’abaturage. Twibajije impamvu, nubwo umusaruro w’ubuhinzi ari mwiza muri ako karere, igwingira ry’abana rikomeje kuba hejuru.”

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje icyuho mu bumenyi ngiro mu ngo, ndetse n’itandukaniro riri hagati y’ibitekerezo bya Leta n’ibikenewe koko n’abaturage. Mu gukemura iki kibazo, itsinda ryabo ryafashije ingo gushyiraho uturima tw’igikoni no guhugurwa mu bworozi bw’inkoko, hagamijwe kubona amagi afasha mu kurwanya imirire mibi y’abana.

Umutoni yongeyeho ko ubumenyi yakuye muri kaminuza bwamuteye gutangiza ibisubizo birambye mu Karere avukamo ka Ngororero.

Yagize ati: “Nibajije icyo nakora kugira ngo abaturanyi banjye babone ifumbire, bongere umusaruro kandi babone amafaranga. Nshingiye ku miterere y’akarere, nasanze ubworozi bw’ingurube ari bwo bukwiriye. Ubu ndi mu bworozi bw’ingurube, ngera ku borozi kandi nkagira abo mpangira imirimo.”

Dr.Fils Daniel Kwizera, urangije amasomo y’Ubuvuzi bw’Amatungo (Veterinary Medicine), yashimangiye akamaro ko guhuza ubumenyi gakondo n’ubumenyi bwa siyansi bugezweho.

Yagize ati: “Abaturage basanzwe bafite ubumenyi bakomora ku babyeyi babo. Twebwe muri kaminuza twigira tekiniki zigezweho zunganira ibyo basanzwe bazi. Kuba nabanye n’abaturage byanyeretse ibibazo birimo kwivuza amatungo ubwabo, kutamenya indwara z’amatungo, kugaburira nabi no gutanga umukamo mucye.”

Kwizera yavuze ko binyuze mu mahugurwa no gukorana n’aborozi, umukamo mu Karere ka Burera wazamutse ku buryo bugaragara, uva ku litiro eshatu ku munsi ku nka imwe, ugera hagati ya litiro eshanu na cumi n’imwe.

Abarangiza Kaminuza n’amashuri makuru baba basabwa kugaragariza sosiyete bavukamo ubumenyi batahanye

Umujyanama wa FAO, Désiré Mushumba, yashishikarije abarangije kaminuza kwitabira kwihangira imirimo no gukorera imiryango bakomokamo.

Yagize ati: “Intego y’iyi gahunda ni ugufasha abarangije kaminuza gusubira mu miryango yabo, bagasangiza ubumenyi, kandi bikabafasha kwiteza imbere mu bukungu.”

Yakomeje avuga ko ibi bigabanya kwimukira mu mijyi gushaka akazi, aho amahirwe aba make kandi adatanga umusaruro nk’iyishobora kuboneka mu kwihangira imirimo mu byaro.

Bamwe mu bagezweho n’ibyiza by’aba banyeshuri barangije kaminuza bakaza kubaha umusanzu muri sosiyete bavuga ko bahinduye imyumvire maze bakiteza imbere.

Umwe mu baturage bo mu Karere ka Burera, ukora umwuga w’ubworozi Mukandengo Alphonsine yagize ati:Abarangije kaminuza badufashije gusobanukirwa uko twateza imbere ubworozi n’ubuhinzi. Ubu twamenye uko twita ku matungo yacu neza, tubona amata menshi kandi tubona icyo twinjiza gitubutse. Byahinduye imibereho yacu, abana bacu bakwiye kuba hafi yacu.”

Seguhirwa na we ni umuturage wo mu Rutsiro yongeyeho ko urubyiruko rurangiza za kaminuza iyo rwemeye kuba muri sosiyeti hafi mu byaro bituma haa impinduka kuko baba bari hafi y’imiryango yabo bayisangiza ubumenyi bakuye mu mashuri

Yagize  ati:“Batwigishije gushyiraho uturima tw’igikoni no korora inkoko. Abana batangiye kubona indyo yuzuye, imirire mibi iragabanuka kandi natwe twumva dufite icyizere mu byo dukora, nta mpamvu yo kurangiza kaminuza ngo ntushyire mu bikorwa ibyo wize ugahora ubungana ibaruwa usaba akazi.”

Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi rya Musanze, Prof. Alfred Bizoza, yavuze ko mu myaka irindwi ishize, kaminuza imaze kohereza abarangije mu byaro gukorana n’abahinzi n’aborozi, basaga 100 mu mishinga inyuranye.

Yagize ati: “Kaminuza y’u Rwanda yashyize imbere kwegeza ubumenyi abaturage. Abarangije bahabwa amezi atatu y’amahugurwa mu bushakashatsi bushingiye ku bufatanye n’abaturage, bagakurikiraho amezi atandatu yo gushakisha ibibazo bihari. Ibyo bitanga ibisubizo bifasha gufata ibyemezo. Mu mezi atatu ya nyuma, bategura kandi bagashyira mu bikorwa imishinga yo gukemura ibyo bibazo.”

Umwarimu akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi rya Musanze, Prof. Alfred Bizoza.

Yongeyeho ko ubu buryo buhuza abahinzi na politiki z’igihugu mu buhinzi, bukongera kubona amakuru, ndetse bukazamura imibereho y’abaturage.

Umushinga DeSIRA ubu ukorera mu turere dutandatu ari two Burera, Rutsiro, Gatsibo, Nyagatare, Bugesera na Ruhango. Uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) binyuze muri FAO, ugashyirwa mu bikorwa na Kaminuza y’u Rwanda, RAB na ISTOM.