Musanze: Abarerera muri Wisdom Schools Rwanda bishimira ubumenyi itanga rwo ku rwego mpuzamahanga
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Bamwe mu babyeyi barera mu Ishuri rizwi nka Wisdom Schools Rwanda, bavuga ko bishimira uburyo abana babo bahabwa ubumenyi bwio ku trwego mpuzamahanga ku buryo ndetse n’abakiri ku ntebe y’ishuri bafasha ababyeyi babo mu bushabitsi binyuze mu ndimi baba barigishijwe n’iri shuri.
Ibi ababyeyi babitangaje ubwo bari mu muhango wo gushimira abana bamaze imyaka biga cyane cyane abarangije ikiciro cya mbere cy’abana b’inshuke, ikiciro cya mbere cy’abasoza ikiciro rusange bo mu yisumbuye n’ikiciro cy’abarangiza umwaka wa 6 w’amashuru yisumbuye 2023-2024.
Karangwa Timotee ni Perezida w’ababyeyi barerera kuri Wisdom avuga ko abana babo bahabwa uburere n’uburezi, ikindi ngo ni uko abana babo batsinda ku rwego rwo hejuru
Yagize ati: “kurere muri Wisdom School ni ukureba kure no kwitegura guhangana ku isoko ry’umurimo ku rwego mpuzamahanga ni hehe wabina umwana ava ku ishuri iri n’iri ari nko mu wa gatatu ayisumbuye yagera muri Amerika agahabwa ikizamini bagasanga ari ku rwego mpuzamahanga uretse kuri Wisdom hano abana bava hano bagera yo bagakomereza aho bageze, kimwe rero mu bituma tuzana abana hano na cyo kirimo cyo muba umwana aho yagera hose arangije hano yisobanura adategwa, twishimiye gahunda kandiyo kwigisha igishinwa hano kuko yatangiye gutanga umusaruro ubu bamwe mu biga hano kandi bakiri bato basigaye bafasha ababyeyi babo kujya kuzanaibicuruzwa mu Bushinwa”.
Bamwe mu bana baganiriye na Rwandayacu.com nab o bavuga ko kwiga kuri Wisdom School bahakura ubumenyi n’uburere akaba ariyo mpamvu bumva ari ishuri mpuzamahanga nk’uko Usanase Annylla Audreille abivuga
Yagize ati: “Hano rero tuhigira byinshi kandi byiza, icyambere badutoza gukunfda Imana n’igihugu cyacu muri rusange, tugira amasomo y’ubumenyi ngiro , kuko nk’ubu nkanjye nzi gukora isabume ku buryo ntavuga ngo ababyeyi banjye bajya kuguta isabune yo kumesa , koza mu nzu n’ibindi ubu njye mu gihe nzarangiza ayisumbuye ntegereje kujya muri kaminuza nzaba nkora amasabune nyacuruze, sinavuga amasomo yandi harimo amasiyanse turi ku rwego mpuzamahanga”.
Ababyeyi n’abana babo bishimira uburere n’ubumenyi bahabwa na Wisdom Schools Rwanda (foto rwandayacu.com)
Umuyobozi wa Wisdom Schools Rwanda Nduwayesu Elie nawe ashimangira ko intego intego ari uguha umwana uburere n’ubumenyi ku buryo aho yagera hose ku isi atabura ijambo cyangwa se ngo agire ipfunwe bitewe ni uko hariubumenyi adafite
Yagize ati: “Kugeza ubu Wisdom School igeze ku rwego mpuzamahanga, twe ntidutsindwa mu bibaho byose kuko kuko dutanga ubumenyi ku rwego mpuzamahanga, ku buryoi dufitanye ubufatanye n’amashuri yisumbuye, za kaminuza zo mu Burayi ,Amerika n’ahandi , ubu tumaze imyaka igera kuri kuri 3 badusuzuma bareba urwego dutangamo amasomo babona y’uko urwego tugezeho ari mpuzamahanga ki buryo tumaze amezi 6 twemewe na College Board(Umuryango w’abanyamerika umaze imyaka 120, uhuza za kaminuza zikomeyeb ku isi n’amashuri yisumbuye ubu abanyeshuri bacu bo mu mwaka wa 6 wisumbuye batangiye gusaba kwigayo kandi dufute ikizere ko bizashoboka”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ndetse bahawe na kode igaragaza ko ishuri wisdom ritanga uburrere n’ubumenyi ku rwego mpuzamahanga ariyo 392605 ngo ku buryo iyo basabye kwiga batanga iyo kode basanga ari Wisdom School kandi icyo gihe ngo nta kindi umwana abazwa
Yagize ati: “ Nta kindi umwana abazwa uretse amanota kandi ava hano ayafite, iyo afite amanota meza bamuha na buruse, ubu rero twifitiye ikizere kuko ibyi bigishwa hano biri ku rwego mpuzamahanga”
Kugeza ubu Wisdom School yafunguye imiryangi mu mwaka wa 2008, ariko umunsi mukuru nk’uyu ukorerwa abana bo ku bigo byayo byose swatangiye muri 2009, kuva icyo gihe abana bagera ku 1015 baharangije amashuri abanza bajya mu yisumbuye , bakaba baratangiye ibizamini byo bya Leta mu mashuri abanxa mu 2012, abagera kuri 3025 mu bigo byiza bya Leta
Nduwayesu Elie yagize ati: “ Abana bacu batsinda ku kigero cyo hejuru nta mwana ubura ikigo cyiza kandi gikomeye muri iki gihugu kuko aba yatsinze neza mu byerekeye ikiciro ryusange twatangiye mu 2018, tumaze imyaka 5 tumaze kohereza abana 200 mu mashuri yisumbuye ya Leta, ubu mu mwaka wa gatandatu ni abana 18 , kuko mu masiyansi, ubu ni bwo abantu benshi bamaze kumenya ko tuyafite akenshi bari bazi ko Wisdom School ari amashuri abanza gusa ariko dufite amashami menshi anyuranye”.
Nduwayesu akomeza avuga ko kuri iri shuri batanga ubumenyi butuma umwana wese urangije yo aba ari umunharanda uzi kwishakamo ibisubizo ndetse akabishakira sosiyete aba arimo
Yagize ati: “Dutanga uburere n’uburezi, uburere icya mbere ni ukugira umwana umuntu akaba afite indangagaciro zimuranga ,kuko ashobora kuba afite ubwenge mu ishuri ariko iyo imyitwarite ye ibaye mibi ibyo arimo byose birapfa ibyo tubaha byose tubatoza kumenya ko ari umunyarwanda, akiga ibyo agomba kwiga, hano rero bigishwa imirimo iciriritse yatuma babona amafaranga igihe bageze kuri sosiyete, biga gukora amavuta, amasabune n’ibindi none ugira ngo umwana uzi gukora idsabune yabura indi yo gukoresha n’amafaranga”.
Ubuyobozi bwa Wisdom kandi buvuga ko bushimira MINEDUC ikomeje kubaba hafi no kubagirira ikizere aho yabemereye lkeigisha igiforomo, ubu bakaba bateganya kwigisha icungamutungo kimwe n’ikoranabuhanga rishingiye kumenya gukora amashusho no gutunganya amajwi.
Kugeza ubu Wisdom School mu bigo bisaga 15 ifite mu gihugu hose ifite abanyeshuri basaga 3000 ku n’abarezi bagera kuri 264, kandi hari n’abandi bahabwa n’iki kigo akazi bakora nka ba nyakabyizi basaga 300; ikaba ifitanye ubufatanye n’ibigo by’amashuri yisumbuye bigera kuri 77 ahitwa I Tolonto muri Canada.