Musanze: Abarerera muri Wisdom School bishimira uburyo abana babobatangiye kwigishwa imikorereshereze ya za Robo
Yanditswe na Rwandayacu.com
Ababyeye benshi bi mu bihugu byo ku isi barera muriWisdom Schools bavuga ko bishimira uburyo abana babo bagenda bungurwa ubumenyi ni iri shuri, ibi babihera kuri gahunda bigishwa yo gukora robo binyuze mu ikoranabuhanga.
Uburyo bwo gukora imashini zikoresha zizwi nka “robo”, bakoresheje ubuhanga (building robots/ Maths and robotics) ni bumwe mu byo ababyeyi barera kuri iri shuri bishimira kandi bagatangazwa ni uko mu gihe gito abana babo kuva mu mashuri abanza kugera mu yisumbuye babikora neza nk’uko Nizeyemariya Nathalie,urera muri Wisdom School ishami rya Musanze yabibwiye itangazamakuru
Yagize ati:”Ubundi Wisdom School tuyiziho gutanga ubumenyi bunyuranye kandi buganisha mu bikorwa, aho umwana iyo yigishijwe urugero nk’ibigize isabune, aba azi no kuyikora muri rusange bigisha ubumenyi ngiro ariko kuri ubu noneho , njye nabonye hari irindi somo ntari nakuvise rijyanye no gukora zarobo, iki mintu ni cyiza cyane kuko nabonye gituma umwana afunguka mu bwonko”.
Ababyeyi bishimira uburyo abana babo bakoresha mudasobwa biga kubaka robo
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko hari byinshi mu byamutunguye ubwo yasuraga abana kuri Wisdom School mu gihe berekanaga ubumenyi bamaze kugeraho mu gukora ibishushanyo bya za robo buri mwana yifuza kuzakora
Yagize ati: “ Njye natangajwe no kubona uburyo umwana ashobora kubaka robo, byanshimishije cyane, ibaze umwana ufite buriya bumenyi akiri mu mashuri abanza ubwo azagera hejuru afite ubumenyi bwisumbuye muri mu mibare na Robo (Mathematics and robotics), kandi mu myaka itanu iri imbere umwana utazi iri koranabuhanga azaba yarasigaye, urwego bagezeho rurashimishije”.
Abanyeshuri bo kuri Wisdom School nabo bashimangira ko ubumenyi mu kubaka za robo bahereye kuri mudasobwa zabo bituma batekereza cyane kandi bakaba bizera ko mu minsi iri imbere bizatuma babona imirimo binyuze mu ikoranabuhanga rizaba rikoresha za robo ngo cyane ko kuri ubu isi iri ku mvuduko w’iterambere binyuze mu ikoranabuhangaIneza Tuyishime Kevin, wiga Ubugenge , ubutabire n’ibinyabuzima (PCB) mu mewaka wa 6 aragira ati: “Muri iy minsi iterambere binyuze mu ikoranabuhanga ruragenda ryihuta, kandi ni ko dukenera ikintu icyo ari cyo cyose cyadufasha kubona amafaranga dukenera mu buzima bwacu, izi robo twatangiye kwigishwa uburyo zikotewa ndetse ni uko zikora ni kimwe mu bizatuma tubasha kwihangira imirimo mu gihe tuzaba tumaze kumenya neza ku zikoresha, ndashimira ubuyobozi bwa Wisdom School bwo buharanira ko umunyeshuri agira ubumenyi ku rwego mpuzamahanga ku buryo natwe tujya guhangana mu marushanwa y’ikoranabuhanga ku rwego rw’isi”.
Kevin avuga ko kubaka robo bizatuma bazihangira imirimo mu minsi iri imbere
Ikindi ngo ni uko aba banyeshuri nibamara kumenya uburyo robo zikora bazajya kubyigisha abandi na bio bakabaha amafaranga nk’abarezi.
Ishimwe Patience yiga mu mwaka wa gatanu muri MCB we avuga ko yishimiye uburyo za robo mu minsi iri imbere zizaba zikora akazi gasanzwe gakorwa n’abantu, aho robo izajya iterura ikintu kimwe ikivane hamwe igishy.
Yagize ati: “Njyewe rero namaze kubona ko buriya robo itekereza cyane kandi vuba ndetse ikanubaha kurusha ibindi, kuko gahunda ngo umuntu ayiha ntiyirengaho”
Yagize ati: “Tekerza ko m u byo twabonye harimo ko robo izajya iterura ikintu kimwe ikivane hamwe igishyire hariya, robo ishobora kuvangura imyenda ikurikije ibara, mu by’ukuri Isi yacu irimo kwihuta mu ikoranabuhanga, natwe dukwiye kujyana nayo, kandi ndashimira Wisdom Schools, ikomeje kureba kure ishingiye ku mihindukire y’iterambere ry’isi, ndasaba ababyeyi bacu gukomeza kuyishyigkira”.
Patience gukora robo abona bifungura ubwenge cyane iyo ngo ari kuyubakira kuru mudasobwa
Umuyobozi wa gahunda yo kwigisha robotics muri Wisdom School Ntirenganya Valens avuga ko ngo isi igenda ihinduka mu iterambere , urubyiruko ndetse n’abatuye isi bakwiye bakwiye kugendana n’impinduka ndetse n’iterambere rigendeye ku ikoranabuhanga, kandi ngo ni byiza ko n’abana b’u Rwanda na bob agenda begerezwa iyi si y’ikoranabuhanga babafasha gutekereza mbere y’igihe
Yagize ati: “Iyi gahunda isaba gutekereza kandi bakoresha uburyo buri ’virtual’, bw’ukuri, murabizi ko iyo umuntu agiye kubaka inzu abanza gukora igishushanyo, babanza gutekereza bakareba kure icyo bagiye gukora”.
Ntirenganya ashimira uburyo Wisdom sChool igendana n’ubumenyi bw’isi mu ikoranabuhanga kandi ku rwego mpuzamahanga.
Uyu Muyobozi yingera ho ko icyo , umuntu yakoze muri mudasobwa iyo ageze no hanze akoresha bwa bumenyi akagikora neza, aha rero ngo bakaba bategura abana kugira ngoi bazabashe guhatana mu marushanwa yo ,u rwego rw’isi, ashimangira ko iyi gahunda batayikorana na Wisdom Schools kuko ngo mu Rwanda hari ibindi bigo bakorana gusa ngo ashimira uburyo iri shuri ryo rishyira umuhate mu gutanga amasomo yo ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi w’ishuri rya Wisdom Schools Nduwayesu Elie, avuga ko ashimishwa n’uburyo abanyeshuri bagenda bagaragaza ubushobozi bamaze kugira kuri Maths and robotics.
Yagize ati:”Kwereka Ababyeyi ibi bikorwa bijyanye na robotics nibyiza , kuko mwabonye ko bagiye bibonera uburyo abana babo barimo bubaka robo bakoresheje ubuhanga bukomeye, kuko iyo umwana agaragaje urwego amaze kugeraho bimutera umwete n’umuhate wo gukomeza gutekereza cyane, icyo dusaba ababyeyi nugukomeza gushyigikira abana bagakomeza gukarishya ubumenyi muri iyi porogaramu, nkeka ko impamvu ababyeyi batari bumvise iyi gahunda nuko batari bakabonye ibikorwa,”
Uyu muyobozi yongeraho ko bateganya mu minsi iri imbere kuzana ibikoresho by’ibyuma ku buryo noneho umunyeshuri azajya abihuza agakuramo robo ifatika kuko ngo bixzaba bimurimo neza neza .
Yagize ati: “ Wisdom Schools ntabwo dusigara inyuma mu ikoranabuhanga tujyana n’Isi aho igeze kandi ndasaba ababyeyi gukomeza kudushyigikira muri iyi gahunda ifitiye abana bacu akamaro nibo bazajya bigisha abandi ku Isi hanyuma nabo bibabyarire umusaruro.”
Kwigisha Maths and robotics imaze umwaka umwe itangiye muri iri shuri mpuzamahanga rya Wisdom Schools rifite amashami mu gihugu hose aho rifite abanyeshuri basaga ibihumbi 4, aho bafite ibigo by’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, aho bafite n’ikigo cyigisha abantu bafite ubumuga ko kutumva no kutabona.