AmakuruUburezi

Musanze: Abanyeshuri bo kuri Wisdom School bahaye inkunga abarwariye mu bitaro bya Ruhengeli

Mu kugaragaza ubumuntu no gufasha abatishoboye, abanyeshuri bo ku ishuri Wisdom School riherereye mu murenge wa Cyuve, akagari ka Rwebeya, mu karere ka Musanze, bahaye inkunga abarwariye mu bitaro bya Ruhengeri.Iyi nkunga igizwe n’imyambaro, ibiribwa, ibikoresho by’isuku ndetse n’amafaranga yishyuriwe bamwe mu barwayi batishoboye, byose bifite agaciro karenga ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abanyeshuri bo kuri Wisdom School batanze inkunga y’ibikoresho binyuranye

Iki gikorwa cy’ubumuntu gishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’abanyeshuri, ababyeyi babo n’abarimu, nk’uko bisanzwe mu muco w’iri shuri ushyira imbere indangagaciro zo gufasha no gukunda igihugu.

Umuyobozi wa Wisdom School, Nduwayesu Elie, avuga ko iki gitekerezo cyaturutse ku ntego y’ishuri yo gutoza abanyeshuri gukura bafite umutima w’ubumuntu no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rufasha abababaye.

Yagize: “Twifuje ko abana bigishwa amasomo atabarinda mu ishuri gusa, ahubwo bakigishwa n’indangagaciro z’ubumuntu. Umwana uzakura afite umutima wo gufasha abandi azaba ari umuturage mwiza uzubaka igihugu. Niyo mpamvu dutoza abana bacu gukunda mugenzi wabo no kugira umutima wo gutanga.”

Umuyobozi wa Wisdom School avuga ko bubaka ubumuntu mu burere baha abanyeshuri baho

Yongeyeho ko gufasha abarwayi biri mu buryo bwo kubigisha kwitanga, kumenya ko buri wese afite inshingano mu iterambere ry’igihugu.

Abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa bavuga ko byabafashije gusobanukirwa akamaro ko kugira umutima wo kwita ku bababaye.

Irasubije Hawa, wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, yagize ati “Twishimiye gufasha abarwayi kuko twabonye ko ubumuntu ari ishingiro ry’ubuzima. Ibi bizadufasha no mu buzima bwacu bw’ejo hazaza, tukazajya twita ku bantu bakeneye ubufasha.”

Irasubije Hawa avuga ko umutima mwiza umuntu awukomora ku babyeyi n’abarezi

Na ho Irafasha Jean d’Amour, nawe wiga mu mwaka wa kane, yagize ati: “Iri shuri ryadutoje gukunda mugenzi wacu, tukamenya ko gufasha bitagomba gutegereza kugira byinshi. Nubwo dufite bike, twagize uruhare mu gusangiza abarwayi ibyo dufite. Ibyo twakoze bizadufasha gukura tuba abantu bazima mu mutima.”

o Irafasha Jean d’Amour, asanga gufasha abatishoboye ari ukwiteganyiriza kuko ngo ibyo umuntu akotra Imana ibizirikana ikamuhemba

Murekatete Christine, ushinzwe imibereho myiza y’abarwayi mu bitaro bya Ruhengeri, yashimye iki gikorwa cya Wisdom School, avuga ko ari urugero rwiza rwo kwigisha urubyiruko kugira umutima w’ubumuntu.

Yagize ati: “Ibi bikorwa bitanga icyizere ko ejo hazaza h’u Rwanda hari mu biganza byiza. Kuba abana bato bigishwa gufasha abarwayi bigaragaza ko umuco w’ubumuntu uzakomera kandi bizafasha kubaka u Rwanda rugendera ku ndangagaciro nziza.”

Murekatete Christine, ushinzwe imibereho myiza y’abarwayi mu bitaro bya Ruhengeri, yashimye iki gikorwa cya Wisdom School.

Si ubwa mbere Wisdom School ikora ibikorwa nk’ibi, kuko mu myaka ishize imaze kubaka izina mu gufasha abatishoboye hirya no hino mu gihugu. Muri uyu mwaka, yubatse inzu ifite agaciro ka miliyoni zisaga umunani (8,000,000 Frw) yahawe umuturage utishoboye, inatanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango myinshi idafite ubushobozi.

Ibi bikorwa bikorerwa no mu bindi bigo bya Wisdom School biri mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Iburasirazuba, kandi nk’uko ubuyobozi bubivuga, bizakomeza gukorwa uko ubushobozi buzajya buboneka. Nk’uko Umuyobozi wa Wisdom School Nduwayesu Elie abivuga

Yagize ati:“Gufasha ni umuco tugamije gucengeza mu bana bacu. Iyo umwana akura azi kubaha no gufasha, uba wubatse igihugu gitekanye kandi gifite ejo heza,”

Iki gikorwa cy’abanyeshuri ba Wisdom School nticyabaye igikorwa cy’impuhwe gusa, ahubwo ni urugero rwo kwigisha urubyiruko kubaho rufite umutima w’ubumuntu, rukagira uruhare mu kubaka u Rwanda rutekanye kandi rurangwamo  urukundo.