AmakuruUburezi

Musanze: Abanyeshuri barangije muri MIPC batangiye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe

Yanditswe na Ikirezi Marie Pacifique

Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo mu Ishuri ry’Ubumenyi ngiro rya Muhabura Integrated Polytechnic (MIPC) batangaza ko ubumenyi bakuye muri iyi kaminuza bwamaze kubagirira akamaro, cyane cyane mu bijyanye n’ubumenyingiro no kwihangira imirimo. Bavuga ko ibyo bize bybahaye icyizere cy’uko uburezi bufite ireme bushobora gufasha igihugu kugera ku ntego y’iterambere rirambye.

Mfitumukiza Jean Claude, umwe mu bahawe impamyabumenyi, avuga ko amasomo yahawe yayabyaje umusaruro hakiri kare. Kuri ubu, ari mu bayobozi ba kompanyi y’ubukerarugendo yitwa Goalframic Adventure, ikorera mu Rwanda no mu bihugu by’ibituranyi.
Yagize ati:“Ubumenyi twakuye hano twatangiye kububyaza umusaruro. Twashinze kompanyi itembereza abakerarugendo, ikorera kandi muri Kenya na Tanzania. Tumaze no guha amahugurwa urubyiruko rugera kuri 20, ndetse turatanga akazi ku bandi. Ibyo twagezeho ni ikimenyetso ko amasomo twize atari ay’amagambo gusa, ahubwo atanga umusaruro ufatika.”

Abarangije amahoteri n’ubukerarugendo bishimira ko batangiye kwihangira umurimo.

Prof. Dr. Rwamakuba Zephanie, Umuyobozi wa MIPC, yashimye urubyiruko rwagaragaje ubushobozi bwo guhanga udushya bifashishije ibyo bize, abasaba gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Abanyacyubahiro barimo  Musenyeri wa Diyosezi ya Shyira akaba umuyobozi w’ikirenga wa MIPC Ahimana Augustin yari yitabiriye uyu muhango

Yagize ati:“Uru rubyiruko rwoherejwe ku isoko ry’umurimo rurafite ubushobozi bwo guhindura ibintu no kwihutisha iterambere ry’igihugu. Leta nayo iri gushyiramo imbaraga nyinshi, ariko bisaba ko mukomeza kurangwa n’indangagaciro za kirazira, umuco nyarwanda n’ikinyabupfura. Ibyo ni byo bizatuma ubumenyi mufite bugira umumaro ku gihugu.”

Abarezi bo muri MIPC baba ari intoranywa

Ku ruhande rwe, Nsengimana Claudien, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yashimiye ubuyobozi bwa MIPC n’abanyeshuri, ndetse anashishikariza kugaragaza impinduka mu buzima busanzwe bwa sosiyete.

Yagize ati:“Uyu ni umwanya mwiza wo kubyaza umusaruro ibyo mwize. Ntabwo bigomba kuguma mu bitabo, ahubwo mugomba kubikoresha mukagira impinduka nziza mu miryango no mu gihugu cyanyu.”

Meya Nsengimana Claudien yitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi

Ni ku nshuro ya karindwi, MIPC ishyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri basaga 174 barangije amasomo yabo mu mashami atandukanye arimo ubukerarugendo (Tourism), ikoranabuhanga (ICT), amashanyarazi (Electrical Engineering), ubwubatsi (Civil Engineering) n’ayandi. Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko intego ari ukurema abanyamwuga bafite ubumenyi bufatika bushobora guhindura igihugu.