Amakuru

Musanze: Abana bavuga ko ikoranabuhanga ari inzira iganisha  mu iterambere

Yanditswe: NGABOYABAHIZI Protais

Abana bo mu karere ka Musanze, bavuga ko isi yubakiye ku ikoranabuhanga ariyo mpamvu ngo bahisemo kuryitabirira no kuriha agaciro kuko ngo ni yo ntambwe iganisha ku iterambere.

Ibi babivuze ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika mu karere ka Musanze ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uburezi kuri bose, igihe ni iki”, aba bana bashimiwe uyu mushinga bakoze ari na wo waje ku mwanya wa mbere, bahembwa mudasobwa n’ibindi bikoresho bitandukanye birimo n’ iby’ ishuri.

Bimwe mu by’abana bibanzeho harimo no kuba bafite umushginga wo gukora imashini zizajya zifashishwa mu gukora isuku ndetse bakaba bahamya ko  ko bashishikajwe no  gukomeza kuwuha ireme no kuwagura, ku buryo babonye amikoro guverinoma yazawusuzuma igatangira kwifashishwa mu gusigasira isuku kandi amafaranga ahabwa abantu bakora ako kazi ashobora kwifashishwa mu gukora indi mirimo.

Imishinga yabaye iya mbere yarahembwe (foto rwandayacu.com)

Ashimwe Rugwiro Gabriella na Manzi Jean Luc biga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku Rwunge rw’amashuri rwa Muhoza ya mbere bifashishije ikoranabuhanga bavumbuye uburyo bushobora kwifashishwa mu kunoza isuku ku mashuri, kwa muganga, aho basengera n’ahandi hose hahurira abantu benshi. Ni uburyo bufasha umuntu kujugunya imyanda mu ngarani (dustbin) atabanje gupfundura.

Gabriella yagize ati: “Twatekereje gukora ingarani mu rwego rwo gusigasira isuku kuko ahantu hahurira abantu benshi iba ikenewe. Nko kwa muganga hahurira abantu benshi kandi hari igihe umurwayi aba arwaye cyane; urumva iyo haziyemo umwanda ushobora gusanga ahise apfa”.

Aba bana bavuga ko Guverinoma ibahaye inkunga bawukomeza bakawunononsora ku buryo wakwifashishwa mu gusigasira isuku kandi amafaranga ahabwa abantu bakora ako kazi ashobora kwifashishwa mu gukora indi mirimo mu bikorwa remezo n’ibindi.ikindi ni uko bashimira Umuryango mpuzamahanga witwa Right to Play ukomeza kubashishikariza kwitabirira ikoranabuhanga bashimira abakora imishinga myiza mu ikoranabuhanga.

Uretse ibikoresho bikenerwa mu isuku kandi bavumbuye n’ uburyo Irrigation robot” rikoreshwa mu kuhira imyaka mu butaka bwumye n’indi y’imodoka yikoresha(automatic) ku buryo ihura n’ikintu igasubira inyuma gusa bavuga ko idafite ubushobozi bwo gukata kubera ibikoresho byabaye bike.

Habumugisha Emmanuel Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA mu Karere ka Musanze, avuga ko: “Impano nk’izi kuzishyigikira, tukarinda ko abana baziherana mu mpapuro, ahubwo tukabaha urubuga bazamuriramo ubwo bumenyi byatanga ibisubizo by’ahazaza ku kwikemurira ibibazo bihari, cyane cyane byubakiye ku ikoranabuhanga”.

Nyirabatoni Clementine  ahagarariye umuryango mpuzamahanga  Right to Play mu turere twa Musanze na Rubavu, avuga ko kuri bo batanga ubumenyi n’uburere binyuze mu mikino , ashimangira ko bafite imishinga myinshi igamije kujijura abana

Yagize ati: “Kuri twe nka Right to Play dufite uburyo twigishamo abana dukoresheje uburyo(methodologie)aho umwana yiga akina ariko binyuze mu ikoranabuhanga  ubu buryo tubokorana n’abarimu ndetse n’abanyeshuri bo mu mwaka wa 4, 5 n’uwa 6, dutanga amahugurwa ku barimu mu byiciro bitatu”.

Right Play yahembye imishinga yabaye iya mbere mu ikoranabuhanga (foto rwandayacu.com)

Uyu muyobozi Nyirabatoni akomeza avuga ko uruhare Right to Play ni ugutanga ibikoresho mu ikoranabuhanga harimo mudasobwa n’ibindi bikoresho byo mu mfashanyigisho, kuri ubu muri uyu mwaka w’amashuri wa 2023-2024 bateguye amarushanwa mu ikoranabuhanga  ndetse banahemba imishinga yabaye iyambere, yongeraho kandi ko Leta ikwiye gushyira ingufu muri iki gikorwa cyo gushyigikira aba bana mu ikoranabuhanga, agasaba kandi abarimu gukomeza kwigisha abana ikoranabuhanga kuko isi kuri ubu yubakiye ku ikotanabuhanga, kandi bazakomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’uturere uyu mushinga ukoreramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kayiranga Theobald avuga ko abana bafite ubuhanga mu ikoranabuhanga n’abandi bana bifuza kwihugura, bazafashwa mu biruhuko bagiye kwinjiramo.

Yagize ati: “Kuri ubu dufite gahunda y’uko mu biruhuko byo muri Nyakanga 2024 mu kigo cy’urubyiruko cya Musanze hazajya hahurizwa abana mu rwego rwo gukomeza kubakarishya mu ikoranabuhanga no kuzamura impano zabo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobard (foto rwandayacu.com)

Umunsi w’umwana w’umunyafurika  wakomotse ku ihohoterwa n’iyicwa ry’abana bo muri Afurika y’Epfo ahitwa Soweto bagaragaje ko baharanira uburenganzira bwabo muri Leta yabavanguraga muri byose no mu burezi, ku wa 16/06/1976, abo bana  b’Abirabura, mu butwari bwinshi, imbere y’imbunda baziko nta mpuhwe zibafitiye,bavuze ijambo oya, turabyanze , Turabihakanye ariko abatarumvaga akarengane kabo barabishe.