Musanze: Abana barenga 90 bitabiriye irushanwa ry’igihugu rya Wushu
Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais
Mu karere ka Musanze habereye irushanwa ry’abana ryiswe National Junior Wushu Championship, ryitabirwa n’abana barenga 90 baturutse mu gihugu hose bafite hagati y’imyaka 4 na 15. Ni ku nshuro ya gatanu iri rushanwa ribera mu Rwanda, ritegurwa na Rwanda Wushu Federation.
Iri rushanwa ryimuriwe i Musanze hagamijwe kwegereza abaturage imikino, no gufasha abana bo muri aka karere ndetse n’abaturiye Intara y’Amajyaruguru kubona uburyo bwo kugaragaza impano zabo mu mukino wa Wushu, uzwi na benshi nka Kung Fu.
Umuyobozi wa Rwanda Wushu Federation ku rwego rw’igihugu,Ishimwe Valence, asobanura ko bahisemo Musanze nk’ahantu h’ubukerarugendo kandi hateganyijwe kwakira amarushanwa menshi y’imikino itandukanye.
Yagize ati:“Twazanye iri rushanwa mu karere ka Musanze kugira ngo dukomeze gahunda twafata nko kwegereza abaturage serivisi, ariko by’umwihariko dufashe abana kuzamura impano zabo. Uyu mukino si uwo kwishimisha gusa, ahubwo wigisha abana indangagaciro zirimo ikinyabupfura, imbaraga n’ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo.”
Umuyobozi wa Rwanda Wushu Federation ku rwego rw’igihugu,Ishimwe Valence
Akomeza agira ati: “ Dusaba ababyeyi kudaha agaciro gusa amasomo asanzwe, ahubwo bakajyana abana babo mu mikino nk’iyi, kuko ifasha mu burere n’ubuzima bw’ejo hazaza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald, yashimye uruhare rwa Rwanda Wushu Federation mu guteza imbere abana n’urubyiruko, mu mikino ngororamubiri.
Yagize ati: “Turashimira cyane iyi federasiyo yazanye uyu mukino mu karere kacu. Ni umukino uha abana ikinyabupfura n’uburere bwiza. Twiteguye gukorana nabo kugira ngo dushyireho ibikorwaremezo birimo tapis zigezweho, kugira ngo abana bacu bazakomeze kwiga neza uyu mukino kandi bazamure impano zabo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho y’aaturage Kayiranga Theobald
Iri rushanwa rimaze kuba urubuga rwihariye rwo gutoranya no guteza imbere abana b’Abanyarwanda bafite impano mu mukino wa Wushu.
Mu byerekezo biri imbere, hateganywa ko u Rwanda ruzohereza bamwe muri aba bana mu marushanwa mpuzamahanga, aho bazahagararira igihugu mu kugaragaza ko impano ntoya ziri kuzamuka no gutumbagira ku rwego rwo guhatana n’amahanga.
Abayobozi ba Musanze bashyigikiyeko imikino njyarugamba yigishwa urubyiruko