Amakuru

Musanze: Abamugariye ku rugamba bashimira  Kagame umukandida wa  FPR Inkotanyi wabahinduriye imibereho

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu 1990, bo mu murenge wa Muhoza ,Akarere ka Musanze;bavuga ko bishimiye umukandida Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi, ngo kuko kuba ari Perezida w’u Rwanda ari umugisha n’ubuzima kuri bo ndetse n’igihugu muri rusange.

Aba bamugariye ku rugamba kuri bo ngo Kagame ni umwe mu banyarwanda baha agaciro abafite ubumuga usibye no kuba aha agaciro abamugariye ku rugamba n’andi bafite ubumuga bunyuranye kuri ubu bahawe ijambo ndetse n’uburenganzira bwa Muntu nk’abanyarwanda.

Shirumuteto Innocent ni umwe mu bamugariye ku rugamba, akaba afite ubumuga bwo kutabona avuga ko iyo hataba Kagame Paul aba yarakomeje kwitwa Impumyi isabiriza ku muhanda, ariko ngo ntibyabaye, kuri ubu akaba akuriye Koperative y’abafite ubumuga bamugariye ku rugamba mu murenge wa Muhoza.

Yagize ati: “  Njyewe ntabwo mbona nabitewe n’ingaruka z’urugamba rwo kubohora u Rwanda , nyuma yo kuva mu bitaro nari nzi ngiye kubaho nabi, ariko nyuma y’aho Paul Kagame yatangiye kumpa amafaranga ya buri kwezi, abana banjye bariga neza, ubwisungane mu kwivuza ndabufite, ibi rwose njye mbikesha imiyoborere myiza ya Kagame”.

Shirumuteto wamugamiye ku rugamba (foto rwandayacu.com).

Shirumuteto akomeza avuga ko amafaranga yahawe nk’imperekeza mu kazi yayabyaje umusaruro

Yagize ati: “Nari nzi ko ngiye kuba umuntu usabiriza ku muhanda kuko numvaga bindangiranye, nahawe imperekeza ku ikubitiro ndayifashisha nguramo inka nyuma y’aho narubakiwe inzu nziza ngenda nongeraho izindi ubu mfite imiryango nkodesha sinabura amafaranga nibura ibihumbi 300 ku kwezi abafite ubumuga twishimiye ko Kagame yongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda kuko ufite ubumuga yahawe ijambo kandi tuzamutora 100%”.

Bizimungu Karasira  afite ubumuga bw’ingingo cyane ko yacitse amaboko yombi ngo kuri we bwari ubuzima bushaririye ariko ngo nta kibazo k’imibereho afite cyane ko afite amafaranga agenerwa mu kwezi bakaba barahawe inzu na zo zibinjiriza amafaranga

Yagize ati: “Nacitse amaboko yombi sinshoboye guhinga mfite umugore n’abana ;ari nka mbere ubu mba nariswe ikimuga gisabiriza ariko ubu ndi umuntu w’agaciro kuko ntanga akazi, Kagame yanyubakiye inzu nziza itari munsi ya miliyoni 15, ibikoresho byo mu nzu mbese ubu ndi umusirimu, Kagame rero kumva ko aziyamariza kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imnbere ni igikorwa twishimiye gutora Kagame ni ugusubiza agaciro U Rwanda n’abarutuye”.

Usibye abamugariye ku rugamba kandi harimo n’abandi bafite ubumuga bavukanye cyangwa bahuye na bwo bitewe n’impamvu zinyuranye na  bo bashimira Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda iyobowe na Paul Kagame nk’uko Faina Niyoyita yabiobwiye rwandayacu.com

Yagize ati: “ Njye nakuze ngenda nkambakamba, kuko nta bushobozi bwo kunyitaho ababyeyi bari bafite , ariko Kagame kuro ubu yise ku bafite ubumuga none mfite insimburangingo (Porteuse), ngenda mpagaze nta kibazo, buriya uzi ko nkina n’imikino y’abafite ubumuga tukazana ibikombe?Kagame yarakoze  ni yo mpamvu abafite ubumuga tumushyigikiye yaduhaye ijambo”.

Komisiyo y’Amatora mu Rwanda yemeje urutonde ndakuka rw’abaziyamariza kuba Perezida w’u Rwanda ku wa 14 Kanama ,2024  rugizwe na Perezida  Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FR Inkotanyi  Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda , na Philippe Mpayimana uziyamamaza  nk’umukandida wigenga.

Komisiyo y’igihugu y’amatora yari yakiriye kandidatire z’abantu icyenda (9) bifuza guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’uyu mwaka wa 2024. Muri bo barindwi (7) ni abakandida bigenga.

Abakandida batandatu  bigenga komisiyo y’igihugu y’amatora yagaragaje  ko batujuje ibisabwa., aribo  Umwali Diane Shima Rwigara ,  Herman Manirareba ,  Thomas Habimana, Barafinda Sekikubo Fred ,  Innocent Hakizimana na  Jean Daniel Mbanda.