Amakuru

Musanze: Abagana ivuriro ry’ibanze ry bahabwa serivise mbi

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu bagana ivuriro ry’ibanze (Poste de Sante)  rya Buruba, bavuga ko mu gihe ryafunguraga imiryango bumvaga baruhutse imvune yo kujya gushaka serivise bakoze urugendo rurerure , ariko kuri ubu ngo baribona nka baringa.

Iri vuriro ryiherereye mu mu Kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, abarigana bavuga ko ryaje gukora ubushabitsi mu buvuzi, ngo kuko imiti y’aho iba ihenze cyane, bakaba bifuza ko ubuyobozi bwabafasha gushyira ku murongo imikorere yaryo.

 

Mbarushimana Egide wo mu kagari ka Buruba yagize ati :« Ubundi iri vuriro ritangira twari tuziko tubonye igisubizo cya serivise z’ubuvuzi , ibintu byagendaga neza, ariko uko iminsi igenda ishira usanga ibintu bigenda bihinduka cyane , ku buryo ibiciro by’imiti hano igiciro kikubye kabiri duhitamo kujya kwivuriza kuri Poste de Sante ya Karere cyangwa tugakomeza imvune tukajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Karwasa ».

 

Iri vuriro kandi ngo muri rusange nta kintu ribafasha cyane ko ngo n’ababyeyi bagiye kuringaniza urubyaro badahabwa serivice uko bikwiye, kuko nk’umuti witwa Microgynon, ubusanzwe umwe ugura amafaranga 300 kuri mitiweri ariko kuri Buruba  ngo babwibwa ko kwishyura amafaranga 1000,kubera ko ngo mitiweli itishyura uwo muti.

Imvaho Nshya yashatse kumenya koko niba iki kibazo kihavugwa kihari maze ivugana na Uwineza Donatile bivugwa ko ariwe ukuriye iri vuriro avuga ko iki kibazo atakizi ngo kuko gishobora kuba kiri hagati y’abarwayi n’abakozi, ngo akaba agiye kugikurikirana

Yagize ati : «  Byashoboka ko ikibazo cy’uburiganya mu kuzamura ibiciro kihari nta bizi, abarwayi hari ubwo baba badafite mitiweli birasanzwe ko bavurwa 100%, ku bijyanye n’imiti yo kuboneza urubyaro rero itangwa nayo kuri mitiweli, ariko iyo Leta itayitwoherereje tuyiha ababyeyi ku giciro cy’ijana ku ijana ariko ntabwo biba buri gihe, gusa mu nteko rusange y’abaturage ku wa kabiri kuri 25Kamena tuzabiganiraho n’abaturage hari n’abayobozi ».

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze,  Nsengimana Claudien, nawe ngo asanga iri vuriro rikora mu buryo budatanga serivise nziza ndetse ngo nyuma yo kuganira n’umukozi ushinzwe ubuzima ku Karere byagaragaye ko ryaba ryarihaye gutanga n’izindi serivise ritemerewe.

Yagize ati : «  “Ivuriro ry’ibanze rya Buruba riri mu mavuriro yo ku rwego rwa mbere, hari serivisi bene aya mavuriro atemerewe gutanga, hari imiti myinshi mitiweri itishyurira abanyamuryango bayo kuri Poste de Santé ariko ugasanga iyishyura ku kigo nderabuzima, hariya rero hari iyo biyishyurira 100%, ibi tugiye kubikurikirana kimwe n’ibindi byose bitagenda”.

Imibare yashyizwe hanze mu mpera z’umwaka wa 2023 yagaragaje ko mu gihugu hose hari amavuriro mato (Postes de Santé) agera kuri 1,250 muri yo 1,181 akaba atanga ubuvuzi bw’ibanze mu gihe andi 69 atanga serivise zirimo n’izitangirwa ku bigo nderabuzima zirimo: kubyaza, ubuvuzi bw’indwara z’amenyo, gusiramura n’ibindi.