AmakuruImibereho

Musanze: Abagabo bahisemo kwitwa inganzwa aho kugira abana bagwingiye

Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Musanze bafashe icyemezo gikomeye cyo guhindura imyumvire ishingiye ku muco, bagahitamo kwita ku mirire y’abana babo n’imibereho y’imiryango yabo, nubwo byatumye bamwe mu baturanyi babita inganzwa.

Aba bagabo bavuga ko iryo zina baryiswe bitewe n’uko bagira uruhare mu mirimo yo mu rugo, by’umwihariko gutegura indyo yuzuye no kwita ku bana babo, mu gihe mu bice bimwe bigaragara ko hari abagabo bakibona ko ibyo ari iby’abagore gusa.

Kalibushi  Jean de Dieu, wo mu Murenge wa Gataraga, avuga ko atigeze yitandukanya n’intego ye nubwo yagiye asekwa n’abo babana.

Yagize ati: “Hari abo twicarana bakambwira ko ntakwiye kwicara aho abagabo bicara kuko nitwaye nk’umugore, klubera guhata ibirayi, gusoroma imboga mu karima k’igikoni nkanatekera abana banjye n’umugore. Bamwe bakanantuka bambwira ko ndi inganzwa. Ariko iyo nitegereje abana banjye mbona barimo gukura neza, nta mwana ugwingira, numva ibyo bantuka nta gaciro bifite.”

Habimana Alexis avuga ko byageze aho bamuseka ku mugaragaro, nko mu gihe bari mu matsinda  mu bukwe n’ahandi, ngo nta mugabo uteka.

Yagize ati: “Hari aho nageze numva bankwena bambwira ko nakwicara hafi y’igikoni aho abagore bicara, ngo kuko ngera  mu rugo ngafasha umugore gutekaa. Ibyo byarambabaje, ariko natekereje ku buzima bw’abana banjye ndakomera, ubu bameze neza .”

Nubwo hari abatabibona neza, abagore bamwe bashima uruhare abagabo babo bagira mu burere bw’abana. Mukandayisenga Chantal, umugore wo mu Murenge wa Gataraga, avuga ko umugabo we na we yiswe inganzwa ariko byagize umusaruro.

Yagize ati: “Umugabo wanjye yaratutswe cyane, bamwita inganzwa. Ariko uko twagiye twuzuzanya mu kwita ku bana no kubaha indyo yuzuye, byatumye abana bacu bari batangiye kujya mu mirire mibi basubira mu murongo w’ubuzima bwiza. Ndashishikariza abagabo bo muri Gataraga gufatanya n’abagore babo kunoza imirire, mbese abo mu gihugu bose muri rusange.”

Aba baturage bemeza ko ihinduka ry’imyumvire ryabo ryatewe ahanini n’ubukangurambaga n’amahugurwa bahabwa n’abafatanyabikorwa mu iterambere, binyuze muri gahunda y’Igikoni cy’Umudugudu, ibigisha gutegura indyo yuzuye hifashishijwe ibikomoka mu baturage ubwabo.

Umukozi w’Umuryango ADECOR, ufatanya n’Akarere ka Musanze mu bukangurambaga bwo guteza imbere imirire myiza n’ubuziranenge bw’ibiribwa, Paul Mbonyi, avuga ko nubwo imyumvire ikiri imbogamizi kuri bamwe mu bagabo, hari icyizere.

Yagize ati: “Twakoze ubukangurambaga bushingiye ku marerero, tugahuza ababyeyi n’abaturiye irerero, kugira ngo tubibutse ko imirire myiza itangirira mu rugo. Turizera ko tuzagera ku ntego yo kugabanya igwingira, ariko tunasaba abaturage kubigira ibyabo, aho umugore n’umugabo kunoza imirire bakwiye kuyigira iyabo, kuba umugabo yakwitwa inganzwa se abana n’umugore babayeho neza bitwaye iki.”

Umukozi w’Umuryango ADECOR,Paul Mbonyi , abona hari intambwe igenda iterwa mu kurwanya imirire mibi

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Thèobald, yashimiye ababyeyi bagaragaje impinduka mu myumvire, ijyanye no kunoza imirire cyane cyane cyane uruhare abagabo bagira batiziritse ku muco.

Yagize ati: “Ubu tugeze kuri 92% by’abana bitabira amarerero, ariko turifuza 100%. Turashimira ababyeyi n’abafatanyabikorwa badufashije kugabanya igwingira, kandi intego yacu ni ukugera kuri 15% mu 2029, aha mbonereho no gushimira uruhare abagabo bagira mu kurwanya igwingira, kuko byagaragaye muri aka karere ko aho imibare igeze mu igabanuka ry’igwingira umugabo yagize iruhare.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Thèobald

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bufatanyije n’abafatanyabikorwa bahisemo gushyira imbaraga mu kugabanya igipimo cy’igwingira mu bana kikava kuri 31,9% kiriho ubu kikagera kuri 15% mu 2029, nk’uko biteganyijwe mu ngamba z’Igihugu.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage (RDHS 2025), bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bugaragaza ko mu Rwanda igipimo cy’abana bagwingira cyagabanutse kigera kuri 27% mu 2025, kivuye kuri 33% mu 2019/2020.

Mu Karere ka Musanze, igipimo cyagabanutse kiva kuri 45,4% kigera kuri 31,9%, bigaragaza ko hari intambwe ishimishije yatewe.

Ibi byose bigaragaza ko uruhare rw’umugabo mu muryango ari ingenzi cyane, kandi ko kwita ku mirire y’abana atari ugutesha agaciro ubugabo, ahubwo ari ishoramari ry’ejo hazaza h’igihugu.