AmakuruUbukungu

Musanze: Abacururizaga imboga hasi bagiye guhabwa isoko rya kijyambere

Abacuruza imboga n’imbuto mu isoko rya Gataraga, mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, bavuga ko bamaze igihe bahura n’igihombo gikabije bitewe no gucururiza hasi  kandi ku zuba, ibintu bituma umusaruro wabo wangirika vuba ndetse n’abakiriya bakagabanuka cyane mu bihe by’imvura.

Nyuma yo gutakamba igihe kinini, ubu baravuga ko bafite icyizere kuko barimo kubakirwa isoko rya kijyambere  kugira ngo ibikorwa byabo by’ubucuruzi bive mu kavuyo bikureho  n’igihombo bahuraga nacyo.

Aba bacuruzi bavuga ko imyaka myinshi bamaze bacururiza hasi yatumye benshi bahomba kubera izuba ryangiza imboga rugikubita, ndetse no mu mvura ibicuruzwa byabo bikangirika cyangwa bagatakaza abakiriya.

Uwamahoro Ancilla, umubyeyi umaze imyaka irenga 12 acuruza imboga muri iri soko rya Gataraga , yagize ati:“Iyo izuba rivuye cyane  rihita ritwicira imboga n’imbuto zacu, inyanya n’amacunga ndetse amashu n’izindi mboga zinyuranye bikangirika tugahura n’igihombo , iki mibazo tukimaranye iminsi twari twarumiwe ariko hari inzu batweretse irimo kubakwa tugiye gusubizwa, cyane ko ari ku bisima tuzajya tunasigamo imboga zacu zigasigaramo zirinzwe”.

Gucururiza hasi byabatezaga igihombo mu isoko rya Gataraga

Ukuriye abacuriza mu isoko rya Gataraga Ntwari Joseph, avuga ko abakiriya batizeraga ubuziranenge bw’ibicuruzwa byabo higanjemo imboga n’imbuto yagize ati“Gucururiza hasi bituma abakiriya batugirira urwikekwe, bavuga ko imboga zacu nta suku. Hari n’igihe dutaha nta kintu tugurishije kandi twavuye mu mirima kure. Iyi nzu tuzajya ducururizamo irimo kubakwa ni wo   muti twari dutegereje, natwe tuzayifata neza.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko  iki kibazo cyari kiburaje inshinga ngo bwihutiye gushakira igisubizo iki kibazo, bubona abafatanyabikorwa bakaba barimo  kubaka isoko rya kijyambere rizatuma abacuruzi basaga 60 barikoreramo mu mutekano, mu isuku ndetse ahantu hajyanye  n’igihe.

Clarisse Uwanyirigira, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yagize ati:“Twabonye ko ikibazo cy’abacuruzi b’imboga n’imbuto cyari gikomeye kandi cyari kimaze igihe. Twashatse abafatanyabikorwa kugira ngo bubake isoko rizakira abacuruzi 64, rifite ibisima bibafasha gucururiza ahantu heza, mu isuku no mu buryo bwizewe. Ibi bizazamura ubucuruzi bwabo n’umutekano wabo, ikindi ni uko iri soko ibicuruzwa bizaba bisagutse bizajya biraramo hano birindiwe umutekano.”

Yakomeje avuga ko iri soko rizakuraho ikibazo cy’abacuruzi basagutse bacururizaga hanze, bagahora mu kaga k’imvura, izuba ndetse n’umwanda, kubera ko agasoko k’imboga kari kariho kakiraga abagera kuri 20 gusa; ariko ubwo babonye aho bagiye kuzajya bacururiza bigiye kubahindurira ubuzima.

Andrew Gashayija, Umuyobozi wa Kilimo Trust Rwanda, ari na bo bashyira mu bikorwa umushinga Kungahara uterwa inkunga n’Ubumwe bw’Uburayi (European Union),  cyane ko ari nab o bafatanyabikorwa barimo kubaka iri soko ;yavuze ko iri soko ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi bigamije gufasha abahinzi n’abacuruzi bato kumenyekanisha no kugeza umusaruro ku isoko mu buryo buboneye.

Yagize ati:“Uyu mushinga wa Kungahara ukorera mu turere twa Musanze na Nyabihu ugamije gufasha abahinzi bakorera ubuhinzi  ku buso buto kubona isoko, no kongerera agaciro umusaruro. Iri soko ni kimwe mu bikorwaremezo bituma umusaruro w’imboga utangirika, cyane ko imbuto zitinya izuba. Twubatse n’ahandi ho kogereza karoti kugira ngo bazijyane ku isoko zisukuye kandi zitangiritse.”

Imirimo yo kubaka aya masoko igeza ku gupimo cya 90%

Rugamba Edi Frank, Umuhuzabikorwa w’umushinga Kungahara muri Rikolto, yavuze ko igitekerezo cy’iri soko cyaturutse ku bushake bwo guteza imbere imibereho myiza y’abahinzi no kurengera ibidukikije.

Yagize ati:“Umushunga wacu ugamije gushyira mu bikorwa imishinga y’ubuhinzi iterwa inkunga na European Union. Tugamije gutuma abahinzi babona isoko ridangiza umusaruro wabo, bagacuruza ibiribwa bisukuye kandi mu buryo bwo kurengera ibidukikije. Ni yo mpamvu dufatanya n’uturere mu kubaka amasoko na za sitasiyo zo kogereza karoti.”

Rugamba Edi Frank, Umuhuzabikorwa w’umushinga Kungahara muri Rikolto

Imirimo yo kubaka iri soko igeze ku kigero cya 90% bikaba biteganyijwe ko rizatahwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2026.

Uyu mushinga wa Kungahara, ufite agaciro ka 379.000  by’amayero  (asaga miliyoni 400 Frw), ukorera mu turere twa Musanze, Nyabihu, Burera n’ahandi, ukazatuma abacuruzi b’imboga n’imbuto bagira aho bakorera heza, mu isuku kandi mu mutekano.