Amakuru

Musanze: Abacururiza muri santere ya Nyiragihima babangamiwe n’insinga z’amashanyarazi zanamye

 

Yanditswe na Rwandayacu.com

Abagana n’abacuririza muri santere y’ubucuruzi ya Nyiragihima , iherereye mu murenge wa Shingiro, akarere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’ipoto iri muri santere rwagati, iriho insinga z’amashanyarazi zishinyitse, ibintu bavuga ko bibateyeimpungenge zizabatera impanuka.

Bamwe mu bakorera muri iri soko baganiriye na Rwandayacu.com, bavuze ko kubera gukorera hafi y’iyo poto bumva umunsi umwe bazafatwa n’umuriro.

Umwe udodera imyenda hafi aho yagize ati: “Izi nsinga ubona ziri ku giti gishaje, amaduka , imiryango ituye muri iyi santere ni ho ikura umuriro w’amashanyarazi, iyi poto irashaje cyane, iyo imvura iguye twumva umuriro uturika tukagira ngo bigiyen kugurumana, iki ibazo nawe urakireba buri wese anyuraho yigendera n’abayobozi bacu ibi barabizi, ariko ntagikorwa, twifuza ko umurenge wakora ubuvugizi, ibi bintu bigakorwa mu buryo bugezweho”.

Izi nsinga z’amashanyarazi muri Nyiragihima ziteye impungenge abaturage

Uyu muturage yongera ho ko hari ubwo umunyeshuri yari agiye kuhafatirwa  n’umuriro w’amashanyarazi,Imana igakinga akaboko.

Yagize ati: “ Abana bo muri iri soko usanga akenshi bakinira hafi y’iriya poto , umunsi umwe hari uwari ugiye kuhasiga ubuzima, ibi byose biterwa no kutahitaho ngo harindwe ko ziriya nsinga zidatwikiye cyangwa zizamurwe hejuru aho aba batagera  nibura nko muri metero 5 ujya hejuru, rwose ibi bisinga uretse no gufata abantu bizatwika amazu”.

Umunyamabanga Nshungwabikorwa w’umurenge wa Shingiro, Munyentwari Damascene avuga iki kibazo bakizi ariko ngo barimo kukiganiraho n’inzego bireba.

Yagize ati: “ Ipoto yo muri santere ya Nyiragihima koko ishobora guteza impanuka kuko hafatiyeho abantu benshi kandi ni igiti na cyo ubona gishaje, twarabibonye  ubu tugiye kubiganiraho na REG kugira ngo hashyirweho amapoto ajyanye n’igihe, ibi kandi bigiye gukorwa mu minsi mike”.

Munyentwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro

Uyu muyobozi akomeza asaba abaturage gukomeza kwirinda no kugendera kure ziriya nsinga , mu gihe hagishakwa umuti urambye.