Muhanga: Akarere kahagurukiye ikibazo cy’Ubwiherero butujuje ibyangombwa.
Yanditswe na Bahizi Prince Victory.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bwahagurukiye ikibazo kibangamiye imibereho myiza y’abaturage aho kagaragaza ko 26.841 ari zo zifite ubwiherero butuzzuje ibisabwa. imiryango 23.711 bingana na 88.5% butarakingwa.Iki kibazo kandi kikazakemuka binyuze muri gahunda ya Reba Kure.
Umukozi w’akarere ka Muhanga ukurikirana ibibazo bibangamiye imiberey’abaturage Kamana Sostene, avuga ko bashyize ingufu mu bikorwa byo gukangurira abaturage kugira ubwiherero bwuzuje ibya ngombwa, bitartenze umwaka wa 2019.
Yagize ati: “ Twateguye ko mu cyumweru cya 21 kugeza 25, tugiye gukora ubukangurambaga bwitwa Reba Kure, iki ni igikorwa twari twaratangiye , ibi bizakorwa n’abayobozi b’imidugu, ab’ibigo nderabuzima, ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, ibi byose bizakorerwa mu matsinda kandi ibi nibigerwaho mu ngo zose hazaba hagabanutse 80% ku ndwara zikirwaga mu bigo by’ubuvuzi ziturutse ku mwanda”.
Nko mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Muhanga abaturage bavuga ko bazi akamaro ko gukoresha ubwiherero butunganye n’ubwo hari bimwe bataruzuza. Aho mu ntangiriro z’Ukwakira habarurwaga ingo 1036 zifite ubwiherero butanoze ariko ubwinshi ari ubudakinze. Bamwe bamaze kumenya uburyo bakinga ubwiherero bwabo bidahenzwe bakoresheje ibijerekani.
Kabayiza Alphonse ni umwe mu baturage yagize ati : « Nabyirutse mbona iwacu badakinga ubwiherero ariko kuri ubu nsanga ari byiza ko njya mu bwihero bukinze , nshobora gukoresha ingunguru zishaje, ibijerekani n’ibindi ariko njya ahiherereye koko, kuko ubwiherero budakinze butuma indwara zikwirakwira, kubera amasazi avamo agakwira hose ».
Ubushakashatsi bugaragaza ko 50% z’indwara zifata abantu ku isi zikomoka ku isuku nkeya biryo ubwiherero bukaba na bwo bwaza ku isonga mu gukwirakwiza umwanda utera indwara.
Yanditswe na Bahizi Prince Victory.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bwahagurukiye ikibazo kibangamiye imibereho myiza y’abaturage aho kagaragaza ko 26.841 ari zo zifite ubwiherero butuzzuje ibisabwa. imiryango 23.711 bingana na 88.5% butarakingwa.Iki kibazo kandi kikazakemuka binyuze muri gahunda ya Reba Kure.
Umukoziw’akarere ka Muhanga ukurikirana ibibazo bibangamiye imiberey’abaturage Kamana Sostene, avuga ko bashyize ingufu mu bikorwa byo gukangurira abaturage kugira ubwiherero bwuzuje ibya ngombwa, bitartenze umwaka wa 2019.