Amakuru

Morning Stars Academy yatanze inkunga y’amashuri ku Mwana w’umubyeyi w’indashyikirwa

Yanditswe na Bahizi Prince Victory

Mu rugamba rwo guteza imbere uburezi bufite ireme, amashuri meza ahora agaragaza ibikorwa bifatika bigamije kubaka ejo hazaza h’igihugu binyuze mu gufatanya n’imiryango.

Ishuri ry’incuke Morning Stars Academy riherereye mu Murenge wa Gahunga, mu Karere ka Burera, ryanditse amateka mashya ubwo ryatangaga inkunga (Scholarship) y’igihe kirekire ku mwana w’umubyeyi wagaragaye nk’intangarugero mu kwita ku burezi  bw’umwana we.

Iyi nkunga  itangwa mu rwego rwo gushimira no gukangurira ababyeyi kugira uruhare rugaragara mu burezi bw’abana babo. Umwana wahawe iyo nkunga  azishyurirwa kuva ku rwego rwa nursery, akomeze mu mashuri abanza byose bishobora gukorwa n’ishuri ubwaryo cyangwa ku bufatanye n’abandi baterankunga.

Harimo kandi n’ibikoresho by’ishuri bizajya bitangwa buri mwaka, ku buryo nta kintu cyamubuza kwiga neza no kugera ku nzozi ze.

Abana bo kuri iri shuri usanga bafite ubumenyi bakiri bato

Ubwo hatangwaga iyo nkunga, Nzayisenga Josee, Umuyobozi wa Morning Stars Academy, yashimangiye ko bahisemo uyu mubyeyi hashingiwe ku bwitange yagaragaje.

Yagize ati:”Uyu mubyeyi ntiyigeze areka kugirana ubufatanye n’ishuri, yitabiraga inama z’ababyeyi, akakurikirana imyigire n’imyitwarire y’umwana we. Yatweretse  ko n’ubwo afite ubushobozi buke, yita ku burezi nk’umusingi w’ahazaza.”

Yatanze urugero rugaragaza ubwitange bw’uyu mubyeyi, avuga ko rimwe yazanye amafaranga make cyane nka 900 Frw ariko agasaba ishuri gukomeza kwita ku mwana, akemeza ko azakomeza kugerageza. Ibi ni byo byatumye ahitamo guhabwa iki gihembo nk’umubyeyi w’intangarugero.

Nyiraguhirwa Béatrice, ni we  wahawe ishimwe. Avuga ko nubwo atakibana n’umugabo we, yafatanyije n’ishuri uko ashoboye kugira ngo umwana we yige.

Yagize ati:”Nakoze uko nshoboye, ngerageza gutanga  duke  nari mfite. Ariko ntibyari bihagije. Ubuyobozi bw’ishuri bwambwiye ko busanga  ntako ntagira n go umwana yige, maze bunyemerera ko umwana wanjye aziga nta nkomyi. Ndabashimira cyane!”

Yakomeje ashimira ishuri agira ati:”Morning Stars Academy ni nk’ababyeyi. Barakoze cyane, Imana ibahe umugisha.”

Iki gikorwa kigamije gutanga ubutumwa bukomeye: uburezi ni inshingano rusange. Ubuyobozi bw’ishuri buhamya ko buri mwaka hazajya hatangwa inkunga nk’iyi, bigamije guha agaciro ababyeyi bafatanya n’ishuri no gushishikariza abandi gukurikirana uburezi bw’abana babo.

Mbitezimana Jean, ushinzwe gukurikirana abana bata ishuri muri ako gace, yashimye uruhare rw’iri shuri agira ati:

Agira ati:”Kuva Morning Stars Academy yashingwa, abana bata ishuri bagabanutseho 60%. Ni impinduka ikomeye. Dukeneye ubufatanye bw’inzego zose ngo dufashe iri shuri gukomeza uru rugendo rwiza.”

Iyi nkunga ni irenze igihembo: ni isoko y’icyizere ku mwana, ku muryango no ku gihugu. Iyo umwana yize neza, aba ahawe amahirwe yo kuba umuturage ushoboye, w’indashyikirwa. Morning Stars Academy yemeza ko iki ari intangiriro y’ibikorwa byinshi byiza bizashingira ku rukundo n’ubwitange bw’ababyeyi n’abarimu.

Umuyobozi w’ishuri Nzayisenga Josee,

Wifuza gusura cyangwa gukorana na Morning Stars Academy?

Sura icyicaro cy’ishuri giherereye mu Murenge wa Gahunga, cyangwa,

Hamagara kuri Telefone igendanwa

+250787535692 na 0725008866 izi ni iz’umuyobozi w’ishuri.